Kugendana n’Imana / Pastor Desire HABYARIMANA

Abantu benshi iyo bakijijwe baba batazi inshingano ikurikiraho ariko icyo Imana itwifuzaho ni ukugendana nayo.

Ndagirango uyu munsi twifashishe urugero rw’abisirayeli muri iyi nzira yo kugendana n’Imana. Iyo urebye urugendo rw’abisirayeli uhita ubona kugendana n’Imana icyo bivuze. Imana yahamagaye aburahamu imubwira kuva mu nzu ya se no mu muryango wa se hanyuma akajya aho izamwereka, ahaguruka atazi aho agiye. Iyo umuntu agikizwa akacyira Yesu nk’umwami n’umukiza mu byukuri ntabwo aba azi icyerekezo agiyemo ariko yumva ahamagarwa gusa.

Akumva umutima uramuhata gusa agahaguruka akagenda, agatangira ubundi buzima bushyashya bwogukizwa no gusenga no kubana n’Imana. Imana yasezeranyije Aburahamu igihugu kandi ko urubyaro rwe ruzahindura amahanga. Rimwe Imana imubwirako ajya kuyitambira igitambo kandi igiye kugirana isezerano nawe, ajyezeyo arasinzira yari yiriwe arwana n’inkongoro zo ku gasozi kugirango zitagwa ku gitambo ageze nimugoroba arasinzira. Mu byo Imana yavuganye nawe igihe yarimusuye, yaramubwiyengo urubyaro rwawe ruzakorera abandi bantu Imyaka Magana ane nyuma nzabakuzayo amaboko akomeye. Bibiliya iravugango abisirayeli baje kujya muri Egiputa awababanjirije ni Yozefu , nyuma bakurikirwa n’umuryango w’abantu mirongo irindwi, bajya kuba muri egiputa mu buryo bukomeye, babatuza i Gosheni, niho habaga abantu baragira inka , nyuma y’imyaka Magana ane haje kwima undi mwami utazi amakuru ya Yezefu.

Kurikira inyigisho yose