Kubera iki Abafilisitiya n’Abisiraheri bahoraga mu ntambara?

Nubwo Abisiraheri bajyaga barwana n’andi moko, ariko igihe kinini wasangaga intambara nyinshi barwana n’abafilisitiya mu isezerano rya kera. Abafilisitiya ni ubwoko bwo hambere, bakomoka ku muhungu wa Nowa ariwe Hamu nyuma y’igihe cy’umwuzure (Itang 10:14). Abrahamu na Isaka babanye n’Abafilisiyiya i Canaani (Itang 21:33–34). Hanyuma bava muri Egiputa, nibwo Imana yababwiye ko, mu gihugu yabasezeranyaga kubaha, harimo n’icy’Abafilisitiya (kuva 23:31); iri sezerano rero ryerekana ko hagombaga kujya habaho amakimbirane kugira ngo Abisraheri birukane Abafilisitiya mu gihugu cyabo.

Yosuwa amaze gusaza, yasize avuze ko igihugu cy’Abafilisitiya ari kimwe mu byari bisigaye bidahinduuwe n’Abisraheri (Yosuwa 13:1–3). Kuko bari barananiwe kubirukana, Israheri yaturanye nabo ariko ibafata nk’ababisha babo.

Mu gihe cy’Abacamanza, Abafilisitiya babereye Abisraheri amahwa ajomba mu mbavu. Yefuta, Shamugari, na Samsoni bose barwanye n’Abafilisitiya. Intambara hagati ya Israheri n’Abafilisitiya zakomeje no mu gihe cy’umutambyi Eli ndetse no ku gihe cya Sawuli Dawidi arwana na Goliyati, intambara yarambye ikamara iminsi 40 (1 Samweri 17). Dawidi yishe Goliyati, Abisraheri babona intsinzi, ariko nubwo bari batsinzwe ntibarekeye aho.

ku ngoma ya Salomo muri Israheri, Abafilisitiya bari baratsinzwe nubwo abahanuzibagiye bahanura ko bakomeje kurwana n’Abisraheri (Yesaya 9:11). Abafilisitiya baje kurimburwa n’Abashuri ari nabo batwaye Abisraheri ho iminyago (2 Abami 18:33–35). Abafilisitiya ariko ntibarimbuwe bose kugeza ku bwami bw’i Babuloni n’Ubuperesi.

Kuva ku muheburayo wa mbere, Abrahamu, kugeza ku Bayuda bajyanwa i Babuloni, Abafilisitiya bari abanzi bahoraho b’Abisraheri. Urwango rwabo biragoye kuvuga ko rwari rushingiye gusa ku butaka. Abafilisitiya basengaga imana zakozwe n’amaboko y’abantu ikindi bari abagome n’abarwanyi bakomeye.

Hari intambara zirindwi zikomeye zaranze amateka y’Abisraheri n’Abafilisitiya, izo zanditse mu isezerano rya kera ku buryo bukurikira. Twavuga intambara y’i Betishemeshi (2 ingoma 28),intambara yo kuri Afeka (1 Samweri 4), intambara yo kuri Ebenezeri (1 Samweri 7:12), urugamba rw’i Mikimashi (1 Samweri 14), urugamba rwa Dawidi na Goliyati (1 Samweri 17), intambara yo ku musozi wa Gilibowa (1 Samweri 31), n’urugamba Hezekiya yatsinzemo Abafilisitiya (2 Abami18:5–8).

Kuba Abisraheri baratsinze Abafilisitiya ntabwo byaterwaga n’ingabo nyinshi cyangwa ubuhanga bwazo. Nkuko Zaburi ibivuga (zaburi 44:4), “Kuko atari iyabo nkota yabahaye guhindura igihugu, kandi Atari ukuboko kwabo kwabakijije. Ahubwo ni ikiganza cyawe cy’iburyo, n’ukuboko kwawe, n’umucyo wo mu maso hawe, kuko wabishimiraga.”
[email protected]