Korari Penuel mu ishimwe rikomeye, bashimira Imana kubw’igiterane kidasanzwe yabakoreye.

Nkuko duherukana, tubagezaho inkuru ibararikira kuzaboneka mu giterane ‘’UKO NI UKURI LIVE CONCERT’’, cyari cyateguwe na Korari Penuel yo muri ADEPR, Paruwasi ya Rukurazo, itorero ry’akarere rya Gasabo, aho cyari gifite intego igira iti: ‘’BYOSE BIRAYUMVIRA’’ Matayo8.26

Korari Penuel iri mu mashimwe, irashimira Imana cyane, kuko yabashoboje gukorera imirimo yabo muri kristo Yesu,, haba mu myiteguro ndetse no kugeza igiterane kigeze ku musoza, igiterane rero cyagenze neza, aho cyari kitabiriwe n’imbaga nyamwinshi, harimo amakorari atandukanye, abahanzi, abavugabutumwa, abakristo bo muri paruwasi ya Rukurazo ndetse n’abandi benshi batandukanye.

Bimwe mu bikorwa byakozwe muri iki giterane, harimo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bw’indirimbo, bahonetsemo kandi umwanya wo kumva ijambo ry’Imana hamwe na EV.NZARAMBA Jean Paul, Imana yamucishijemo ubutumwa bukomeye, bwo kwibutsa abakristo yuko ibintu byose byumva Imana ndetse bikanayumvira, kuko ariyo yabiremye, aho yatanze ingero zitandukanye, ziboneka muri bibiliya, rumwe muri izo, twavugamo nk’inkuru ivuga iby’umubembe wari umaze imyaka iruta iyo Yesu yamaze ku isi, ariko umunsi umwe, Imana itegetse uburwayi burayumvira, umurwayi arahaguruka arataha, yibukije abitabiriye ko mu biremwa byose Imana yaremye, umuntu aricyo kiremwa kiyigora mu kuyumvira, yasoje asaba abitabiriye bose ko niba hari icyo Imana yababwiye ntibayumvire(Kwihana icyaha runaka, gukora umurimo wayo n’ibindi), ko bakwiye kubwira Imana igategeka,ibyabananiye kuko yo, iyo itegetse byose birayumvira.

Korari Penuel kandi irashimira Imana, ko igiterane kitahembuye imitima y’abizera gusa, ahubwo hari n’abantu bashya baje kuri Yesu(bakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo).

Korari Penuel irashimira cyane abantu batandukanye, haba ababafashije mu myiteguro ndetse n’abitabiriye ubutumire bose muri rusange.

[email protected]