Kigali: Abantu 6000 nibo bazavurirwa mu giterane cyateguwe na SOS Adventure, kikazanaririmbirwamo na Israel Mbonyi, Aime Uwimana na Patient Bizimana

Umuryango w’ivugabutumwa w’Abanyamerika “SOS Advenyure” uratangira igiterane bateguye bafatanyije n’amatorero ya gikrisito akorera mu mujyi wa Kigali, uyu munsi kuwa 25-Nyakanga,2018. Iki giterane cyiswe SOS Adventure Kigali Festival kikazabera I Nyamirambo kikazasozwa kuwa 28 Nyakanga ,2018 hakazibandwa ku nyigisho zikangurira abantu kwakira Yesu no kuva mu byaha hanyuma hakanatangwa ubwisungane mu kwivuza ndetse n’indorerwamo z’amaso ku bayarwaye.

Iki giterane kirabimburirwa n’urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge, rutangirira kuri Onatracom mu Biryogo rusorezwe kuri Stade ya Nyamirambo ahazajya habera iki giterane kizamara iminsi itanu, bakazakangurira urubyiruko rwabaswe n’ibiyobyabwenge n’uburaya kubireka maze bakakira agakiza.

Muri iki giterane hazakorwamo ibikorwa by’urukundo nko gufasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante) abantu bagera ku 1500 batishoboye, baturuka mu karere ka Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro, hazahabwa abana 1000 inkweto zo kwambara. Mu rwego rw’ubuzima hazavurwa abantu 6000, aho bazafashwa kubona indorerwamo(Lunettes).

Abayobozi bakuru ba SOS Adventure batangarije abanyamakuru ko intego nkuru y’iki giterane ari ukubwiriza Abanyarwanda ubutumwa bwiza bagahinduka, kandi bakanabafasha kuzamura imibereho yabo kuko Roho nziza itura mu mubiri muzima.


Johannes washinze umuryango w’ivugabutumwa SOS Adventure

Johannes Amritzer umuyobozi wa SOS Adventure ku isi yavuze ko muri iki giterane bagiye gukorera i Kigali bazatanga ubutumwa bw’ihumure buhamagarira abantu kuba mu buzima bw’agakiza.Yatangaje ko yishimiye cyane gukorana n’amatorero yo mu Rwanda mu kwamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo avuga ko ari iby’igiciro kuri we.

Yakomeje avuga ko iyo ushaka gukiza umuntu igikomere wirinda kucyorosa ahubwo ko ukivura. Ati " Iyo ukiza icyaha nk’ukuraho ivumbi ahantu handuye, ntakabuza ejo uzasanga hahantu hongeye kwandura ariko nuvura icyaha nkuvura igisebe , wifashishije imiti yabugenewe n’imbaraga zawe zose, amaherezo kizakira. Ntitwazanywe gusa no gukiza abarwayi , ahubwo no gusangira nabo Ijambo ry’Imana , kubabarirana no kwihana ibyaha."


Pasiteri Kabandana Clever,Umuvugizi w’Itorero rya Assemble de Dieu mu Rwanda akaba ari nawe muhuzabikorwa wa SOS mu Rwanda, ashimangira ko ibi biterane bizibanda ku ivugabutumwa rizanyuzwamo ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ubusambanyi (uburaya) ababikora bakaba babireka bakakira agakiza.

Yagize ati "Tuzajya tuvuga mu nsengero aho tubwiriza ubutumwa bwiza ndetse no mu bitangazamakuru ko ibiyobyabwenge ari bibi. Ikindi ari nacyo cy’ingenzi ni ibwirizabutumwa. Ijambo ry’Imana rifite imbaraga kuko no mu nsengero dufite urubyiruko rwinshi rwamaze kureka ibiyobyabwenge kubera kubwirizwa ubutumwa bwiza."

Bishop Claver Kabandana akomeza avuga ko Roho nzima itura mu mubiri muzima, akaba ariyo mpamvu bazatanga ubwisungane mu kwivuza ku batishoboye ndetse n’indorerwamo z’amaso ( lunettes) ku bantu barwaye amaso kugira ngo banabashe gusoma Ijambo ry’Imana muri Bibiliya.

Abahanzi batatu Israel Mbonyi, Aime Uwimana na Patient Bizimana, ni bamwe mu muhanzi bigaragaje cyane mu ruhando rw’umuziki nyarwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba aribo bazafatanya n’imbaga y’abazitabira igiterane .

Abapasiteri bagera kuri 600 bakorera mu mujyi wa Kigali nibo baherutse guhura mu rwego rwo gutegura neza SOS Adventure Kigali Festival. Muri iki giterane cyo gukira indwara n’ibyaha, bateganyije kwakira imbaga y’abantu bagera ku bihumbi 30.


Bamwe mu bazakora imirimo inyuranye muri iki giterane