KUGIRA INTEGO MU BUZIMA /Ev. François NTAKIRUTIMANA

Kubaho ufite Intego ni bwo buryo bwonyine bwo kugira ubuzima nyabuzima.
Muri iki gihe tugezemo usanga abantu dukora ibintu ariko nta ntego dufite ko icyo dukora kizatubyarira inyungu.
Nifuje ko twaganira kuri uno mukobwa w’umwami Herode. Yagize igitekerezo cyiza ariko nta ntego yari afite mu buzima bwe . (Mariko 6:14-29 )

Ibintu 4 byadufasha muri iki gihe cya none:

1.Intego mu buzima

Kumenya intego y’ubuzima bwawe bibuha agaciro. Akaga gakomeye gashobora kugwirira umuntu si ugupfa, ni ukubaho ufite ubuzima butagira aho bukuganisha.
Niba wajyaga wumva uraho gusa utagira ibyiringiro, tangira uhindure imyumvire yawe utangire kugira intego mu buzima bwawe , iyo ntego izagutera ibyiringiro.

Reka turebere hamwe kuri uno mukobwa wa Herode iyo udafite intego y’ubuzima isobanutse nta shingiro uba ufite .Guhitamo kubera nta ntego yari afite byamuteye gukora amakosa akomeye mu buzima n’ubwo yari yabyinnye kandi neza cyane ku buryo bikora ku mutima w’abamurebaga yahawe amahirwe arayatakaza kubera nta ntego yari afite muri we.

2. Umujyanama mwiza

Mu buzima bwa none abantu babaye banyamwigendaho nta mujyanama bagira, bakora ibintu uko babyumva cg bakagira abajyanama babi bitewe n’uko nta ntego bafite mu buzima.
Iyo urebye muri bibiliya uhasanga inkuru nyinshi z’abantu bagiye bagira abajyanama babi kandi bagakurikiza inama mbi:

Amunoni yagiriwe inama mbi yo gufata mushiki we. ( 2Samweli 13:3-5) Iyo ufite incuti mbi inama ikugira iba ari mbi.

Umwami Rehobowamu yanze inama yagiriwe n’ abasaza, ahubwo ajya inama n’abasore babyirukanye na we.(1Abami12:8-12)

Ariko kugira incuti nziza ikakubera umujyanama ntako bisa .Dawidi na Yonatani yamubereye umujyana mwiza ku buryo hari igihe umwami Sawuli yabaga ari bwice Dawidi , Yonatani akaba yabimumbwiye agahunga.
Baca umugani ngo “mbwira uwo mugendana nkubwire uwo uri we”. Ni ukuvuga iyo ugendana n’abantu babi uba mubi, wagendana b’abeza ukaba mwiza .
Herodiya yari umujyanama mubi kuko yari afite intego mbi yo kwica Yohana kandi iyo aza kugira uriya mukobwa we inama nziza byari gutuma ubuzima bw’umukobwa we buba bwiza akazabasha kugira intego mubuzima bwe.

3. Kudatinya amaso y’abantu kubwo gukora neza

Aha umwami Herode yakoze amafuti mabi cyane ajya akorwa n’abantu benshi. Yakobo yaravuze ngo “Uzi gukora neza ntabikore bimubere icyaha”. Mu nkuru twasomye Yohana yari umujyanama w’umwami umurongo 19 ariko kubera gutinya amaso y’abantu no gukunda icyubahiro bituma yemera ko Yohana acirwa igihanga. Herode yari afite ubushobozi bwo gukiza Yohana ariko kubera gutinya amaso yabantu Yohana arapfa .

Umwami Dariyo nawe yari afite ubushobozi bwo kuba yakiza Daniel ariko kubera amategeko y’Abamedi atuma agira ubwoba birangira umujyanama we agiye mu rwobo rw’intare ndetse n’ umwami Pilato yari yabwiwe n’umugore we ibya Yesu ariko kubera gutinya abantu yemera ko Yesu apfa kandi yari yabonye ko ari umukiranutsi.
Aha nawe wakwisuzuma mu buzima bwawe hari igihe wanga gukora neza kandi ubizi kugira ngo ushimishe abantu.

4. Hari abantu biteguye gukoresha imbaraga zacu kugira ngo bagere ku ntego zabo

Aha Herodiya yari yarabuze uburyo yica Yohana mu ntego mbi yari afite yo kwica Yohana, ariko kubera uno mukobwa we nta ntego yari afite byatumye Mama we yigerera ku ntego yari afite.

Usanga umuntu ahagurutse iwe wamubaza uti ugiyehe? Ati sinzi aho ngiye, ukaba umukoresheje ingendo zawe wateguye agataha ananiwe ariko nta kintu mu buzima bwe yari afite yateguye.
Ubu buzima burababaza ariko Imana iturinde kubaho ubuzima budafite intego, aho usanga umuntu afite 20.000 adafitiye intego umuntu ufite gahunda agahita aza akayagutira ukayamuha akayakoresha gahunda yayapangiye maze wowe ugasigariraho kuburyo no kukwishyura bikugora. Mana Dufashe kugira ubuzima bufite intego.

Agakuru: Umusore umwe wari mu kigero cy’imyaka 20 yaranditse ati “ Numva ntacyo mvuze kuko maze igihe ndwanira kureba ko nagira icyo mba cyo. Ikibabaje nuko ntazi ni cyo nshaka kuba cyo ubu mbona bucya bukira. Nizera ko umunsi umwe nzahishurirwa intego y’ubuzima bwanjye aribwo nzatangira kumva ndiho by’ukuri .

Dore igitanga umunezero mu buzima ni ukumva imbaraga zawe zikurimo ukazikoresha ikintu gifite umumaro ukumva urimo guhindura ibintu.

Franç[email protected]