Inzira zituma abakristo bagaragara nk’ abanyabyaha

Abakristo benshi birata isano bafitanye na Kristo ariko bakananirwa gusobanukirwa iby’igihe barimo ndetse bikananirwa gusa no kugira imimerere yarangaga Kristo, ugasanga nt’aho batandukaniye n’abanyabyaha bahakana Kristo.

Yesu ubwe yadusabye kwisuzuma , mbere y’uko dusuzuma abandi kugira ngo tubanze dupfe ku ngeso zacu zishobora kudutandukanya na we ,bityo tubone gusa na we. Bibiliya itwereka ko dukwiye gushakashaka Imana, kwisuzuma,kwikosora ndetse tugaharanira gukura kugira ngo tugere ku kigero Kristo ashaka.

“Ntimugacire abandi urubanza mu mitima yanyu kugira ngo namwe mutazarucirwa, kuko urubanza muca ari rwo muzacirwa namwe, urugero mugeramo ari rwo muzagererwamo namwe. Ni iki gituma ubona agatotsi kari mu jisho rya mwene so, ariko ntiwite ku mugogo uri mu jisho ryawe? Cyangwa wabasha ute kubwira mwene so uti ‘Henga ngutokore agatotsi mu jisho ryawe’, kandi ugifite umugogo mu jisho ryawe? Wa ndyarya we, banza wikuremo umugogo uri mu ryawe jisho, kuko ari bwo wabona uko utokora agatotsi mu jisho rya mwene so.(Matayo7:1-5)

Dukurikije ibyo umwami Yesu yadusabye, tugiye kurebera hamwe bumwe mu buzima abakristo babamo cyangwa zimwe mu nzira mbi bagenderamo bakarusha ibyo abanyabyaha bakora.

Izi ni zimwe mu nzira abakristo bagenderamo, bikagaragara ko ari babi kurusha abanyabyaha:

1.Igihe banga gufasha imiryango yabo

Abakristo bamwe bakora umurimo neza mu matorero, bararirimba,bafite ibihangano by’Umwuka, bigisha neza, ariko bakananirwa kugira icyo baha imiryango yabo. Abashumba b’amatorero cyangwa abavugabutumwa bishimira kuvuga mu nsengero ariko bakananirwa gutunga abafasha babo n’abana ariko bakwiye kumenya ko Imana ibyanga.

Mu rwandiko rwa Timoteyo hatubwirako iyo umuntu adatunga abe aba ari mubi hanyuma y’utizera, kandi bikagaragara nabi mu maso y’Imana.
“Ariko niba umuntu adatunga abe cyane cyane abo mu rugo rwe, aba yihakanye ibyizerwa, kandi aba abaye mubi hanyuma y’utizera.”(1Timoteyo5:8)

2.Igihe twigisha iby’Imana ariko tukabaho nk’abatazi Imana

Abenshi bafite izina rya Kristo ariko babaho nk’aho ntacyo avuze mu buzima bwabo. Aho kumufata nk’Imana, ahubwo ubwabo bigira imana bahakana imbaraga z’Imana kandi bishyira hejuru. Mu rwandiko rwa 2Timoteyo hagira hati:
“Kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera, badakunda n’ababo, batūzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza, bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana, bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako. Abameze batyo ujye ubatera umugongo.”(2Timoteyo3:2-5)
Ntidukwiye kuba abanyabyaha tubitewe n’idini, ahubwo dukwiye kubaho ubuzima bwose turi muri Kristo.

3.Iyo tubayeho ubuzima bugundira iby’isi

Abakristo baharanira ubuzima bw’isi, kandi bagahora bararikiye ibyo imibiri yabo yifuza bidafite umumaro mu maso y’Imana ariko bakwiye kumenya ko Imana idakunda iyo myitwarire , kandi ko iyo myitwarire itera kwangwa n’Imana.
“Mbese muri mwe intambara ziva he, n’intonganya ziva he? Ntibiva ku byo mwishimira bibi, birwanira mu ngingo zanyu? Murararikira ariko nta cyo mubona, murica kandi mugira ishyari ariko ntimushobora kunguka, muratabara mukarwana nyamara ntimuhabwa kuko mudasaba, murasaba ntimuhabwe kuko musaba nabi mushaka kubyayisha irari ryanyu ribi. Yemwe basambanyi, namwe basambanyikazi, ntimuzi yuko ubucuti bw’iby’isi butera kwangwa n’Imana? Nuko rero umuntu wese ushaka kuba incuti y’iby’isi, aba yihinduye umwanzi w’Imana.”(Yakobo4:1-4)

Ntidukwiye gufata izina rya Kristo , niturangiza ngo tubeho ubuzima bwo kwifuza no guhora turarikiye ubuzima bw’isi. Niba koko turi abakristo b’ukuri,ubuzima bwacu buzabigaragaza .Kristo ubwe adusaba gukora ibyo avuga:
“Mumpamagarira iki muti ‘Databuja, Databuja’, nyamara ntimukore ibyo mvuga?(Luka6:46)

Imana iduhe kuzuza ibiri mu mugambi wayo mu izina rya Yesu.
[email protected]