Inyungu ziri mu gukorera Imana / Ev. Francois NTAKIRUTIMANA


“ Kuko Imana izitura umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze.Abashaka ubwiza n’icyubahiro no kudapfa babishakisha gukora ibyiza badacogora, izabitura ubugingo buhoraho.”(Abaroma 2:6-7)

“Uwicisha bugufi, akubaha Uwiteka, ingororano ye ni ubukire n’icyubahiro n’ubugingo.”(Imigani 22:4)

Twaremwe mu buryo butuma dukorera Imana kdi dukwiriye kubikora tubikunze kuko harimo inyungu nyinshi.

Mbere yuko abubatsi bashushanya inzu nshya barabanza bakabaza ngo iyi nzu igenewe iki ? Izakoreshwa ite? Umurimo inzu yagenewe niwo utuma bayiha isura runaka. Mbere yo kukurema Imana yabanje guhitamo uruhare ishaka ko uzagirira isi. Turi abantu Imana yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu kugira ngo tuyigenderemo .

Umuririmbyi yateye igihimbano cy’umwuka Chorus ati “Gukorera Imana burya nta gihombo uyikorere ubikunze maze wirebere”. Tera intambwe imwe gusa wigira imbere urebe ibitangaza Uwiteka agukorera .

Hari ibintu 4 abantu dukunda dushakisha ingufu ariko biba ari ibihembo by’abantu bakoreye Imana :

Iyo urebye muri ino minsi ya none abantu duhirimbanira gushaka ibi bintu tugiye kuvuga ariko ibanga ryo kubigira narindi ni ugukorera Imana na yo ikabiguha utavunitse .

1. Ubwiza

Abantu benshi dukunda ko abantu batubwira ko turi beza haba inyuma (physical appearance) cyangwa imyitwarire yacu, aho usanga umuntu agerageza kwihindura isura ngo abe mwiza, ufite uruhu rwirabura agashaka kuba inzobe kugira ngo abantu bamuboneho ubwiza ariko ubwiza n’imwe mu nyungu zo gukorera Imana .

2.Icyubahiro

Icyubahiro nicyo gitumye abantu tutubahiriza inshingano Kristo yadusigiye yo kubwiriza ubutumwa bwiza .Icyubahiro ni hatari kuko hari n’abicana bashaka icyubahiro . Ikindi iyo urebye ingero nyinshi muri bibiliya usanga abantu bagiye bishakira icyubahiro barapfaga kuko icyubahiro ni icy’Imana , ikagiha n’abantu bayo bayikorera.

• Umwami Nebukadinezari yagiye kurisha mu ishyamba kuko yumvaga afite icyubahiro. (Daniyeli 4:27)
• Umwami Herode abantu bamwise imana abona ko ariyo ahita agwa arapfa.. (Ibyakozwe 12:20-23)

• Icyubahiro Imana irakiduha ikindi kandi izaduha ikiruta ibindi yo ubwayo. "Umuntu nankorera ankurikire, kuko aho ndi n’umugaragu wanjye ari ho azaba. Umuntu nankorera Data azamuha icyubahiro."( Yohana 12:26)

3. Kudapfa

Urupfu rurababaza cyane kandi ntamuntu urukunda kuko rutera umubabaro ,ariko bibiliya yatubwiyeko imirimo y’abakiranutsi ibakura murupfu ikabinjiza mu bugingo. Aha urupfu bavuga ni urupfu rwa kabiri .(Luka 16:19-31)

Uburyo 3 bwo gupfa

• Gupfa mu mwuka: Aha uba ugifite amahirwe yo kwihana no kwizera Yesu kristo .( Itangiriro 2:17, Ibyahishuwe 3:1)

• Gupfa mu mubiri: Urupfu rusanzwe rwo gushiramo umwuka abantu twese ruzatugeraho .( Itangiriro3:19, 5:5)

• Urupfu rw’iteka: Uru ni urw’abantu bose banze kwakira kristo no kwihana .Imana izaruturinde .( Ibyahishuwe 20:14-15)

4.Ubukire

Ubukire burimbuje abantu benshi babushakishiriza mu kugambanira abandi, ubujura….. Iyo urebye umuntu wese aba yumva ashaka kuba umukire ariko uburyo bwo kubigeraho benshi baca mu nzira zitari nziza.
Bibiliya iraturangira inzira kandi nziza yo kugera ku bukire ariyo kwicisha bugufi dukora ibyo gukiranuka, ingororano yacu ikazaba ubukire icyubahiro n’ubugingo .

Ev / Francois @ agakiza