Intambwe 7 zafasha ingo kutagwa mu mutego wo gutandukana

‘Tuzatandukanywa n’urupfu’ ni rimwe mu magambo agize indahiro hagati y’abakundanye biyemeje gusezerana kubana ubuzima bwabo bwose kugeza batandukanyijwe n’urupfu. Nyamara nubwo ibi baba barabirahiriye imbere y’amategeko n’imbere y’Imana ariko usanga umunsi ku munsi humvikana ingo zisenyuka.

Ese iki kibazo cyakwirindwa gute? Izi ni inama zafasha ingo zenda gutandukana :

1. Reka gufatishwa umwanzuro n’uburakari

Inshuro nyinshi uburakari ntibutuma dutekereza neza akenshi duhita tugaragaza umujinya aho gusubiza ibyo twatekerekejeho. Mu bisanzwe amahitamo meza akenshi aza nyuma yo gutuza, kumvira inama ziturutse ku Mana, kwigenzura no kwisuzuma.

Umubwiriza yagize ati : “Ku munsi w’amahirwe ujye wishima, no ku munsi w’amakuba ujye utekereza yuko Imana ari yo yaremye byombi ikabibangikanya, kugira ngo umuntu atazabona ibizaba mu nyuma ze.”(Umubwiriza7:14)

2. Ntugakore ikintu cyose cyakomeretsa uwo mwashakanye

Akenshi iyo ibintu bitagenda neza, icyagakwiye gukorwa si cyo gikorwa. Rekera gukora ibintu birushaho kuba bibi. Wikwihutira kujya gushaka umunyamategeko, wigira ikintu cyose ukora gituma witandukanya n’inshingano wakoreraga uwo mwashakanye. Hagarika gukora ibi bintu byose bibabaza mugenzi wawe. Rekera aho gukomeza gukomeretsa umutima we ufate umwanzuro w’icyo wakora kitamukomeretsa.

3.Tega amatwi mugenzi wawe

Umugabo/ umugore wawe yagutaye kubera ibintu wenda wamukoreye byamukomerekeje. Kuki mugenzi wawe yahisemo gufata umwanzuro wo kuguhunga? Niki cyahindutse bikamutera kugutakariza icyizere? Shakisha amahirwe yose umutege amatwi. Nubwo waba udafite icyo wateguye mwaganiraho, ariko shakisha uburyo umushake, umutege amatwi utuje. Kora urutonde rw’ibyo bintu byose atifuza ko byongera kubaho kugira ngo uzabigendereho ushaka impinduka.

4. Geregeza ukore ibyo mugenzi wawe yifuza

Ha agaciro ibyo uwo mwashakanye akeneye/yifuza, cyane cyane ibyo yifuza ko wahindura, harimo nko kumushakira umwanya. Bimwe mubyo yifuza ashobora kutabivuga ariko nawe ushobora kubyibwira. Birashoboka ko aba akeneye ko umwubaha. Ibyo bimukorere umwubahe n’ubwo mwaba mwenda gutandukana. Birashoboka ko akeneye gukundwa by’umwihariko …,ugende ubikora gahoro gahoro bishobora kugira umumaro bikavanaho gutandukana.

5.Hinduka mushya imbere ye

Ibibazo byose mufitanye bikwiye kuba amahirwe yo kwibuka impamvu umugabo/umugore wawe yagukunze. Ese ni yihe myitwarire ubonye ubu iguteye kutamwihanganira mu myaka 30, 50 … yose mu maranye? Isuzume wongere utekereze neza imyitwarire ye ya kera. Ni igihe cyiza cyo kongera ku mukunda, kumushimisha, kumwitaho no kumva ari we wenyine mu buzima bwawe. Ibyo wamukundiye byagutwaye umutima mbere n’ubundi biracyahari .

6.Gerageza kwihangana

N’ubwo mwaba mwaratandukanye, kandi ugatinya ko utazongera kubona amahirwe yo kumwereka ko wahindutse? Icyo si ikibazo. Shaka inzira ya bugufi umwereke ko ufite ubushake bwo guhinduka, reka amenye ko uzamutegereza kugeza agarutse bishobora gukurura umutima we, mwereke inshuro nyinshi ko ushaka guhinduka, na we ashobora kuzagaruka.

7.Senga Imana ikubere umuyobozi

Ibyanditswe birumikana kandi ni ukuri: “Uwiteka iyo atari we wubaka inzu, Abayubaka baba baruhira ubusa. ….”(Zaburi127:1)

Ugomba gushaka ubuyobozi bw’Imana kandi ugakurikiza inzira ikuyobora. Isengesho niryo rizakubera ikiraro cyo kugira amahoro. Isengesho ntirizahindura umutima w’uwo mwashakanye gusa, ahubwo na we ubwawe rizaguhindura. Bityo uzumva amahoro y’Imana yuzuye mu mutima wawe no mu mibereho yawe.

Abashakanye bakwiye gushaka icyakomeza urugo rwabo bakirinda imitego yose ya satani yasenya urugo rwabo, ahubwo bagashaka ubuyobozi bw’Imana muri byose kugirango babe urugo rw’umugisha .

Sophie @agakiza.org