Inshamake y’igitabo cya ESITERI

Mu gitabo nyir’izina cyangwa hanze yacyo nta kanunu ko kumenya umwanditsi cyangwa igihe cyandikiwe. Umwami Ahasuwerusi (banamwitaga Zerusesi) warongoye Esiteri yari Umwami w’Abaperesi ahagana hagati ya 486 na 464 mb .K . Inkuru itangira mu mwaka wa gatatu wo ku ngoma ye (Esiteri 1:3). Mu mwaka wa karindwi ari ku ngoma nibwo yarongoye Esiteri (Esiteri 2:16).

Igihe iki gitabo cyandikiwe ntawe ukizi. Bamwe bavuga ko cyanditswe mu mwaka wa 130 mb .K, igihe ibitekerezo byo kwibohora ku ngoyi y’abanyamahanga byari bishyigikiwe n’abitwa Abamakabe. Ikizwi ni uko na mbere y’icyo gihe uwo mwuka watutumbaga mu Bayuda. Na none usanga imvugo yo mu gitabo cya Esiteri hari byinshi ihuriyeho n’iyo mu gitabo cya Ngoma umuntu akaba yagenekereza ko byanditswe mu bihe bimwe. Igitabo cya Esiteri ntigikoresha cyane izina ry’Uwiteka ; kivuga gusa uko ubwoko bw’Abayuda bwarokowe n’Uwiteka, kikanavuga inkomoko y’umunsi mukuru wa Purimu (Esiteri 9:26-32). Umwanditsi aravuga ko abanzi b’Abayuda badashobora guhirwa.

Inyigisho y’ingenzi iri mu gitabo cya Esiteri
Igitabo cya Esiteri gitangira kivuga umunsi mukuru Umwami w’Abaperesi yagiriye ibisonga bye. Muri uwo munsi mukuru niho Umwamikazi Vashiti yasenzwe biturutse ku gasuzuguro. Nibwo Esiteri, umwari w’Umuyudakazi arobanuwe kuba Umwamikazi. Hamani, umwe mu batoni b’Umwami yangaga Abayuda .Akoresheje uburyarya, yemeza Umwami gushyiraho itegeko ryo kurimbura Abayuda. Asobanura ko Abayuda ari ubwoko bubangamiye inyungu z’igihugu. Umwamikazi Esiteri, abisabwe na Moridekayi, avuganira Abayuda ntibicwa. Hamani ubwe aramanikwa.

Abahanga muri Bibiliya bavuga ko mu gitabo cya Esiteri hatabonekamo kenshi izina ry’Uwiteka. Bamwe bagakeka ko impamvu ari uko icyo gitabo gifite byinshi gihuriraho n’ubutegetsi bw’Abaperesi. Kubera iyo mpamvu bashakaga ko n’abapagani bagisoma ntibazitirwe n’amazina y’Imana y’Abayuda .Ibyo ari byose, Esiteri ni igitabo cy’ingenzi, kandi inyigisho irimo ntisaza. Hari abandi basanga igitabo kibanda ku bwironde bw’Abayuda mu gukunda igihugu cyabo n’Imana yabo.

Abo birengagiza nkana ko Abayuda muri kamere yabo biyitaga ubwoko bwatoranijwe n’Imana, Imana nayo ikaba Umwami wabo. Kubona Abayuda barokoka akari kenshi bifite agaciro karenga imipaka y’igihugu. Isirayeli nta kuntu yari gusohoza ubutumwa bugenewe isi yose idafite ukurindwa k’Uwiteka kuzira ishiti. Icyo ni cyo gitekerezo na Yesaya yari afite ubwo yagiraga ati "Nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara" (Yes. 54:17).

Vuba aha itsembabwoko ryagiriwe Abayuda mu ntambara ya kabiri y’isi, byongeye gushimangira ko Uwiteka akirinze Abayuda. Igitabo cya Esiteri gifite ubutumwa budasaza. Hari n’abari baratangiye kwemeza ko nta wahirahira ngo atsembe Abayuda, nyuma y’uko Hamani atsindiwe. Kwari ukubeshya, kuko Satani ntaho yagiye. Gusa kurindwa kuva k’Uwiteka.

[email protected]