Inshamake y’ibitabo bya Ezra na Nehemiya

Ibitabo bya Ezira na Nehemiya bikomereza aho ibyo ku Ngoma byushirije. Muri Bibiliya ya kiyuda bigize igitabo kimwe: niyo mpamvu bisesengurirwa hamwe. Ku kibazo kirebana n’umwanditsi n’igihe cyandikiwe, abahanga muri Bibiliya basanze umwanditsi ashobora kuba ari umwe n’uwanditse ibyo ku Ngoma, mu gihe kimwe, yifashishije amateka (meme source). Dore bimwe mu bitabo yashingiyeho yandika Ezira -Nehemiya.

*Ibyibukwa bya Ezira (Ezir 7: 27-9:15). *Ibyibukwa bya Nehemiya
lyo usomye ibice birindwi bibanza bya Nehemiya usanga akoresha umuvugwa wa mbere (1 ere personne), ndetse no mu gice cyacumi nabitatu (Neh. 13: 1-7; 13:4-31).
*Ibitabo bikomoka mu cyarameyani. Ezira 4:7b kugeza 6:18 na 7:12-26 byanditse mu rurimi rwitwa icyarameyani rwavugirwaga i Babuloni.

Ibyo bitabo byavugaga ibihereranye n’ubutegetsi nk’inzandiko za Leta cyangwa amateka y’abami b’Ubuperesi. Hifashishijwe ibyanditswe ku mpapuro zikozwe mu mfunzo (papirusi) z’i Ilifantine birazwi ko mu gihe cy’ubutegetsi bw’ubuperesi, ururimi rw’icyarameyani rwakoreshwaga nk’ururimi rw’ ububanyi n’amahanga (langue diplomatique ). Uwegereranyije izo nzandiko yanditse muri urwo rurimi, nubwo atavuga ko ari izo nyandiko yakuyemo amakuru ye.

Inyigisho y’ ingenzi iri muri Ezira-Nehemiya.

Hari ibintu bitatu bivugwa mu bitabo Ezira -Nehemiya
Ezira 1-6 Havugwa kugaruka kw’abantu benshi bazanye na Zerobabeli na Yosuwa;
Bongera kubaka urusengero. Ezira 7-10 havugwa ikindi cyiciro cy’abantu bagarukanye na Ezira; niho, dusoma uko amategeko y’Uwiteka yatangajwe. Mu gitabo cya Nehemiya tubwirwa uko Nehemiya yashyizweho ngo abe umutware, muri icyo gitabo harimo uko batunganije gusenga bagasaba abantu gushyira mu bikorwa amategeko y’Uwiteka.

Kugirango usobanukirwe ibiri muri Ezira - Nehemiya ni ngonibwa gusoma ibyanditswe muri Hagayi na Zekariya ubibangikanije na Ezira; na none ugasoma Malaki ukibangikanije na Nehemiya. Mu bitabo Ezira - Nehemiya ndetse no muri Ngoma, dusangamo urukundo rwinshi bari bafitiye umujyi wa Yerusalemu. Bari bakumbuye gusenga n’imihango byo mu Rusengero rw’i Yerusalemu.

Ntabitangaza bivugwa cyane muri ibi bitabo nko mubyabibanjirije. Ari Ezira ari Nehamiya bombi bumvise ko bagiriye umugisha k’Uwiteka kuko ukuboko kwe kwiza kwari kuri bo (Ezira 7:6, 9, 28; 8:18, 22,31; Neh. 2:8,18). Nubwo batavuga ko bumvise ijwi ry’Imana, bazi ko Imana yashyize mu mitima y’abantu icyifuzo cyo gukora ugushaka kwayo (Ezira 7:27; Neh. 2:12; 7:5).

Bigaragara ko ibivugwa byose muri ibi bitabo ari ingirakamaro mu kurokoka kw’Abayuda. Ikindi kandi Urusengero n’Amategeko byari ibintu by’ingenzi mu mugambi w’Imana. Umwanditsi w’ibi bitabo yabyandikanye ibyishimo byinshi kubwo kugaruraho no kuvugurura gusenga mu Isirayeli.

[email protected]