Incamake y’ ishusho y’igitabo cy’ibyahishuwe (Igice 10) Rev Pastor Antoine RUTAYISIRE

Uyu munsi turaganira ku buryo bwo kuramya , buvugwa mu gice 4 ni 5 mu gitabo cy’Ibyahishuwe

Abumbura igitabo, kiriya gitabo ntabwo gikoze nk’ibitabo byacu tumenyereye, ubundi muri kiriya gihe cya Yohana , bandikaga ku bintu bimeze nk’imizingo, bandikagaho bagenda bazinga, ariko bashoboraga no kukizinga mu bundi buryo barangiza shapitire bagashyiraho ikimenyetso kigifata. Igitabo kivugwa hano niko cyari kimeze, yasoma shapitire bakamena ikimenyetso , yarangiza indi bakamena ikindi. Iyo witegereje neza usanga yari igitabo cyanditsemo ibintu byinshi, kuko Yohana yabonye habuze ikibumbura bimutera agahinda. Tuzabireba mu bindi bice bizakurikira gusa ikintu kinezaza hano Yohana abona habonetse ukibumbura.

Kuki Yesu aribyo yakurikijeho Yeraka Yohana ari ku kirwa cya Patimo afunze , ese byatwigisha iki ?

Hano ikintu gishimishije, Yohana yaratangiye kurira , muribuka neza ko Yesu yariyamubwiye ngo zamuka uze hano uze nkwereke ibyenda kuzabaho hanyuma yibyo, ariko uwo wamubwiraga n’ubundi yarangije kubikora. Urumva yabonye Yesu wawundi yaramenyere , igihe Yohana yaramuzi , yaramuzi mu isura y’umwana w’intama waje gutambwa , ndetse yamuryamaga ku gituza hanyuma aje kumusura kuri Patimo noneho amubona mu cyubahiro cye ariko kitari cyerekwa abantu , kizwi mu ijuru ariko mu isi kitari cyagaragara.

Icyo Yesu yaragiye kwereka Yohana , ni amateka y’isi, icyo Yesu yaje gukora yaje gusohoza isezerano ryari ryarahawe adamu , yariyaramubwiye ngo mu rubyaro rw’uyu mugore hazavamo uzamena umutwe w’inzoka. Iryo sezerano ryongera kugaruka kuri Aburahamu , Imana yaramubwiyengo mu rubyaro rwawe hazavamo uzabera amahanga yose umugisha. Rirongera kugaruka mu gihe cya Dawidi, niyo mpamvu Yesu bamwita igishyitsi cyo mu muryango wa Dawdi , no mu gihe cya salomo ibisubaramo, no mu gihe cy’abahanuzi ibisubiramo. Ibyo Yohana abona hano bihuza ibyakera n’ibyihe cya none , igihe Imana yabazagango ninde uzaza gucungura bariya bantu ? ninde ukwiye kubumbura igitabo ? Mu ijuru habuze n’umwe no mu isi habura n’umwe n’ikuzimu habura n’umwe. Baravugango umwana w’intama watambwe niwe ukwiriye guhabwa ubutware , bivugango niwe ubikwiriye kuko abandi ntacyo bakoze.

Itangazo ryaravuga ngo ndashaka umuntu uzaza mu isi gupfira abantu , yamara kubapfira akazuka ku munsi wa gatatu , agahabwa izina risumba amazina yose , indimi zose zikatura ko uwo nguwo ari umwami , amavi yose akamupfukamira. Hanyuma habura umuntu, habura n’umumarayika habura n’umudayimoni. Niyo mpamvu muri Zaburi 40, Yesu aravuga ngo dore ngaha ndaje nkore ubushake bwawe , ibitambo by’amapfizi n’amahene ntiwabyishimiye ariko wampaye umubiri none ndaje , icyo gihe Imana yari yabuze umuntu nibwo Yesu yaje.

Igitabo cy’ibyahishuwe kigora abantu kuko gihuza ibyabaye, n’ibiriho n’ibizabaho. Ni nka cya gisonga cyo mu Ibyakzowen’intumwa ibice 8 cyabajije filipe ngo, ibi nsoma ni ibiriho , byarabaye cyangwa bizaba ? Filipe ahera kuri Yesaya kuko Yesaya nawe yandikaga nkaho byarangiye , aho yavuzengo “Twahwe umwan w’umuhungu , kandi yabize mbere y’imyaka 580 yuko ibyo biba ariko akabivuga nkaho byarangije kuba , rimwe na rimwe ibi bitabo bya apokaributike niho bigorera abantu.

Yesu aramubwira ngo reka nkwereke ibizaba hanyuma yibi ngibi, niho abahanga benshi bavana ubusobanura buvugango iki gitabo ni ubusobanuro byibibera mu isi byose , tuzatangira no kubibona ,natangira kumena ibimenyetso. Kuko hari igihe tubona ibintu biba tukagirango ni ibiri kuba gusa , amateka akagenda akurikirana, ariko ntitumenyengo iyi si turimo iragenda ifite aho igana. Tuzahuriramo n’inzara, intambara, ibyorezo. Nidutangira kubona amena ibimenyetso , ibizasohoka muri ibyo bimenyetso , nibyo bizakwereka yuko iki gitabo yabumburaga ntabwo ari igitabo cya Yesaya , ntabwo ari icya Ezekiyeli , ntabwo ari icya Daniyeli uretseko nabo bagiye bavuga kuri ibyo ng’ibyo bigaragazwa nicyo gitabo. Amashusho mesnhi akoreshwamo hano, tuyasanga mu bitabo by’abandi bahanuzi. Intebe uyisanga muri Ezekiyeli, igitereko cy’amatabaza cy’imyuka irindwi tugisanga muri Zakariya, tuzagenda tubona ingero no gitabo cya Yesaya. Icyo Imana yashakaga kuberako ni uko ariyo igenzura amateka . Ninjye umena ibimenyetso bikaba ariko aho biganisha ni hariya, murimo muragenda mutera intambwe mugana kugusohoza kw’ibyo nasezerenyaje. Kubera yuko mu byo Imana yariyarasezeranyije , yahoraga ibabwirango hari umusi nzaza ngashyiraho iherezo kuri ibi byose, nkongera nkagarura ubwami nkuko nabitekerezaga mbere, ngasubiza ibintu mu buryo . Niyo mpamvu iyo usomye bibiliya Igice 1 ni 2 mu Itangiriro gisa n’igice cya 21 na 22 mu Ibyahishuwe.

Itangiriro mu gice 1, Imana iba iri hamwe n’abantu ariyo ibatunga , ikabagaburira, abantu babanye neza n’Imana , babanye neza hagati yabo ,banabanye neza n’ibibakikije. Bigeze mu gice 3 , icyaha kiraza byabindi byose birasenyuka ariko mu gice cya 20 Yesu afata satani mu Nyanja yaka umuriro , umuhanuzi w’ibinyoma mu Nyanja yaka umuriro , urupfu n’ikizimu mu Nyanja yaka umuriro n’abanyabyaha mu Nyanja yaka umuriro. Ibyahishuwe mu gice ya 21 na 22 asubiza ibintu mu buryo , Imana itura hagati y’abantu bayo, umunezero uragaruka, nta gupfa, no kuboroga bizongera kubaho , isi itangira kuba nziza. Dutangira turi mu cyondo no mu mirima tukarangiza turi mu mujyi. Yerusaremu nshya azaba ari umujyi mwiza , utatse izahabu , tubana neza, dukundana, twimana na Yesu, tuzahora turamya gusa, tuvuga ngo ni wowe ukwiriye guhabwa ishimwe , ni wowe ukwiriye guhabwa icyubahiro.

Ibyahishuwe 4:21 “ Ibyaremwe byose bisobanura impamvu dukwiriye kuramya Imana , turamya Imana kubera uwo iriwe, turamya Imana kuko ni iyera”
Amaso y’ibizima ashushanya umwuka , bihora bivuga uwera, uwera, uwera , inshuro eshatu ni umwuzuro w’Imana , bisobanuyeko nta kantu na kamwe k’inenge karimo. Iyo ibyo bizima bine biramije Imana , Abakuru 24 bikubita imbere y’Ihoraho bakayiramya.

Turamya Imana kubera uwo iriwe, ishobora byose , iriho kandi yahozeho ,itegeka byose kandi icyatumye ibirema ni ukugirango biyihimbaze . Turamya Yesu kubera imirimo y’Imana , mbere yuko Yesu adupfira twaramyaga Imana kubera ibyo yakoze byose, bikayihimbaza ariko Yesu amaze kuducungura tumuramya kubera ibyo yadukoreye. Yatugize abami n’abatambyi , niwe ukwiye kwenda igitabo ,niwe ukwiye guhabwa ubwami.

Tekereza umunsi, isi yose izaba yicaye nawe ufite intebe mu gitaramo cyo kuramya Imana mu ijuru. Imana ibakomeze kuyumva no kuyumvira no gushyira mu bikorwa ibyo umwuka abwira amatorero.