Incamake y’ ishusho y’igitabo cy’Ibyahishuwe (Igice 7) Rev Pastor Antoine RUTAYISIRE

Uyu munsi turakomeza kugirango twumve ubutumwa Yohani yahawe abugeze ku itorero rya Tuwatira .

Ikintu gitangaje cyuyu mujyi wa Tuwatira nubwo utari ukize cyane , itorero ryaho niryo ryandikiwe urupapuro rusumba izindi kubera iki? Kubera ya mashyirahamwe abakirisito baho bageze aho baravuga ati: oya, ntabwo dushobora kubaho tudakora bizinesi kandi kugirango hano wunguke usabwa kujya mu ishyirahamwe , niba ari no gusenga ibigirwamana , Imana izatubabarira hanyuma bajyamo. Bibiliya iravuga ngo hari umugore witwa Yezebeli wigize umuhanuzi , inyigisho za Yezebeli ntaho zitandukaniye n’izabanikorayiti.

Muribuka mu isezerano rya kera , mu gihe cy’umwami Ahabu, Yezebeli yigishije abisirayeli gusenga bali n’ ashela bivugango abavana ku mana abajyana mu bigirwamana .

Ibyahishuwe 2 :18-20 “Umwana w’Imana, ufite amaso asa n’ibirimi by’umuriro n’ibirenge bye bigasa n’umuringa w’umuteke aravuga aya magambo ati ‘Nzi imirimo yawe n’urukundo rwawe no kwizera kwawe, no kugabura kwawe no kwihangana kwawe, n’uburyo imirimo yawe ya nyuma iruta iya mbere kuba myinshi iri torero rifite. “Nyamara mfite icyo nkugaya, kuko ukundira urya mugore Yezebeli wiyita umuhanuzikazi akigisha imbata zanjye, akaziyobya kugira ngo zisambane kandi zirye intonōrano. “ Urumva ibyo uyu mugore yigishaga bihuye n’iby’abanikorayiti. “Dore nzamugusha ku buriri, mutezane amakuba menshi n’abasambane be nibatihana imirimo yabo mibi”Hano ubusambanyi bavuga bwa Yezebeli , ntabwo ari ubusambanyi bw’umubiri , ubundi kugirango bavuge ngo umugore arasambana aba afite umugabo ariko akagira n’undi ku ruhande ashobora no kuba ari umugabo ariko akagira undi ku ruhande bakabyita ubusambanyi. Hano uyu mugore ntabwo yataye ubukirisito ahubwo yaravangaga . Ukarisitiya ndahazwa ariko nintaha ndisomera intango, njya mu rusengero ngasenga ariko iyo byakomeye ngashaka umupfumu ibyo nibyo Imana yita ubusambanyi , kuvangavanga .

Uyu mugore yarababwiraga ngo ariko ntacyo bitwaye nimukore bizinesi , mujyane n’abandi nibajya mu ngoro y’ikigirwamana, kandi abakirisitu bagiye bajyamo. Uyu munsi hari inyigisho z’abanikorayiti niza Yezebeli, ntimujya mwumva abantu bababwira ngo mujye musirimuka ? Ubwo ngubwo unyoye agacupa kamwe ka divayi kagutwara iki? Ariko ubwo umuntu aguhaye akabizu kagutwara iki ? Bene izo nyigisho ni uko ziza. Usanga bavuga ngo twebwe twize Teworoji, tuzi gutandukanya ubuntu n’amategeko, ibyaha byacu byararihiriwe , usanga umuntu yitwazako yize teworoji agasubira mu nzoga , uziko hari abantu barikwigishako kugira abagore benshi ntacyo bitwaye no mu bapasitori birahari. Baravuga ngo: ese ko Imana yishimiraga Aburahamu kandi atunze abagore babiri, ikamwita sekuruza w’abizera, nonese ko yavugaga ko Dawidi afite umutima umeze nkuko ishaka yarafite abagore bangahe ? Salomo se ntiyasengaga Imana ikamwishimira afite abagore igihumbi ? Ariko uzitegereze urebe icyavuyemo , bene izo nyigisho nizo z’abanikorayiti, usanga abantu bavuga ngo twebwe twarasobanukiwe, twageze imbere , mwebwe muracyari abaturage, abo basobanukiwe hano mu mujyi wa Kigali baruzuye , bakubwirako wagenda ugasoma gake ukareka kuguma kuba umuturage unywa fanta n’amazi , ukaba umusirimu.

“Ariko mwebwe mwese abasigaye b’i Tuwatira, badakurikiza izo nyigisho kandi batazi ibyo ba bandi bīta ubwiru (ari bwo bwiru bwa Satani!) Ndababwira nti: Nta wundi mutwaro mbīkoreza keretse uyu, ko mukomeza ibyo mufite mukageza aho nzazira.” “Unesha akitondera imirimo yanjye akageza ku mperuka, nzamuha ubutware bwo gutwara amahanga yose, azayaragiza inkoni y’icyuma nk’aho ari inzabya z’ibumba, ayiyamenagurize rimwe nk’uko nanjye nabihawe na Data. Kandi nzamuha inyenyeri yo mu ruturuturu. “Ufite ugutwi niyumve icyo Umwuka abwira amatorero.”
Nimukurikira muzabonako inyenyeri yo muruturuturu ivuga ibintu byinshi ariko bamwe bakubwirako ari Yesu. Gusa asezeranya abazatsinda ibishuko byose, kuzabana nawe iteka ryose.

Itorero ry’i Sarudi , nkuko twabivuze Sarudi wari umujyi uri ahantu heza . Umwami Kuro uvugwa w’Ubumedi, Sarudi yari yaramunaniye kuyifata kuberako yari iherereye ahantu mu musozi hejuru , yari umujyi ukize kandi wari ufite irembo rimwe gusa ryo gucamo iyo ryabaga ririnzwe ntawajya i Sarudi. Kuro yaje kubwira abasirikare be ngo umuntu “ uzamfatira uriya mujyi , nzamuha igihembo gikomeye cyane” Noneho umusirikare umwe aza kubone umusirikare w’umusarudi ingofero imucitse imanuka kuri uwo musozi , bari bafite akayira banyuragamo ariko ntabwo kamenwaga n’umunyamahanga , aramwitegereza ahantu yanyuze , bigeze n’ijoro abwira abandi basirikare ngo nabonye ukuntu umuntu yinjira i Sarudi muze tuzamuke. Kuberako abasurudi baribaziko nta muntu ushobora kwinjira mumurwa wabo atawuzi neza , bararyama barasinzirira ntibashyiraho n’abasirikare kuri rwa ruhande kuko bari baziko irembo ari rimwe , mu mahoro menshi, burya hari amahoro twiha atari amahoro , ugasinzira kandi usinziranye ubusa , n’itorero ry’ i Sarudi ryari rifite nk’ibyo bibazo ryari ryaradamaraye.

Igihe cyagezeho abasirikare banyura hahandi mu nzira y’ubusamo bafata Sarudi, biri mu mateka y’imijyi y’abagiriki. Itorero rya Sarudi bari bafite izina ry’uko bariho nyamara ari intumbi, Sarudi barakanuye ariko ntibaba maso kuko umujyi wabo wafashwe . Uyu mujyi ntakindi kintu uregwa, nturegwa intonorano gusa barasinziriye . Ufite uzina ryuko uriho ariko ni intumbi: Ntaboneka mu masengesho , ntaboneka mu baririmbyi, ntatanga icyacumi, ntakubura urusengero, nta mirimo agira ariko ni umukirisito.
Buri muntu wese narebe umujyi atuyemo: Ari uw’ i Sarudi? Perugamo ? Tuwatira ? Efeso ? Utuye mu wuhe mudugudu ?

Umurongo wa gatatu uravugango “Nuko ibuka ibyo wākiriye n’ibyo wumvise, ubyitondere kandi wihane. Ariko rero nutaba maso nzaza nk’umujura, nawe ntuzamenya igihe nzagutungurira.” Uko Sarudi yafashwe neza , ibi kubibabwira barabyumvaga . “Icyakora ufite amazina make y’ab’i Sarudi batanduje imyenda yabo. Ni bo bazagendana nanjye bambaye imyenda yera kuko babikwiriye.” “Unesha ni we uzambikwa imyenda yera, kandi sinzahanagura izina rye na hato mu gitabo cy’ubugingo, ahubwo nzatūrira izina rye imbere ya Data n’imbere y’abamarayika be.”

Ibi byo birumvikana , imyenda yera ni imyenda y’ibirori ,y’ubukwe . Niba utuye i Sarudi ukaba ufite izina ry’uko uri umukirisito ariko uziko nta kigenda , ibyo wumvise n’ibyo wakiriye ubyitondere kandi wihane.

Uwiteka akomeze kubarinda tuzakomeza ubutaha n’irindi torero rya Filadelifiya.