Incamake y’ ishusho y’igitabo cy’Ibyahishuwe (Igice 1) Rev Pastor Antoine RUTAYISIRE

Mu gihe cy’itotezwa,wasangaga abakirisito bavugango Yesu ni umwami, ko ntawundi bazigera basenga kuko kuri iryo jambo “Yesu ni umwami” ryari rifite imbaraga, kuko mu gihe cyabo babaga bakuyeho ko Kayisari Atari we nyagasani. Baravugaga ngo Kayisari ni umwami yego , tubwira n’abakirisito kumwubaha ariko umwami wacu ni umwe, nyagasani wacu ni Yesu wenyine.

Kuvuga ibyo rero byatumaga bangwa cyane , bagatotezwa. Uwazana gutoteza uyu munsi byagorana cyane ku bakirisito kuko bamenyereye ibintu byoroshye. Ba Yohana bandika izi nzandiko bandikiraga abakirisito bababwirango mushinge iryinyo ku rindi twemere dupfire umwami wacu. Ba Yohana bateguraga abakirisito bashobora gupfira umwami wabo. Ku gihe cya Yohana umwami witwaga Domisiyani yarwanije abakirisito ashyiramo ingufu , atuma umwe mu banditsi b’Aabaroma witwaga Purinusi , aramubwirango aba bantu ko tubarwanya aho kugirango bagabanuke bakarushaho kwiyongera? Genda unkorere iperereza , wiyoberanye, ujye ugenda usengane nabo umenyere aho imbaraga zabo ziva.

Prinusi afata ikaramu, afata ikaye azenguruka ubwami bw’Abaroma , aho ageze akagenda akiyoberanya mu bakirisito agasenga bukeye avayo atanga raporo, abwira umwami ngo “ aba bantu ntabwo ushobora kubarwanya uzabatsinde. Bafite ibintu bigera kuri bine bituma bagira imbaraga: Bafite umwami wabapfiriye, nabo biteguye gupfa mu izina rye kandi iyo bapfuye ngo aba abategereje. Ni ikintu gikomeye cyane bari bafite, bateranaga umwete bakavuga ngo mwihangane tu. Nko mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa niko byagenze. Igihe bari bagiye gutera Sitefano amabuye, yarahagaze arababwira ati “ mwebwe muri ubwoko butagondwa ijosi, igihe cyose mwarwanyije ibyo Imana ivuga, no muri iyi minsi yanyuma mwafashe Yesu uwo Imana yohereje muramubamba” ngo bahekenya amenyo, Sitefano aravugango mbonye ijuru rifungutse, mbona n’umwana w’Imana ahagaze iburyo bw’Imana, ni nkaho yababwiye ngo mugire vuba nigire iwacu, nabonye n’umwana w’Imana ahagurukanye n’abari mu ijuru ageze ku muryango aje kunyakira. Urumva bene uwo muntu naho wamutera amabuye.

Imbaraga zacu ibyihebe byarazibye, twigeze kujya Karitumu muri Sudani, hari ahantu bahambye urubyiruko rw’abanyeshuri bagera mu bihumbi bigaga muri Kaminuza, batangira kurwana na sudani yepfo. Barabahambye ariko kumva zabo hariho udufunguzo tumeze nka zahabu, buri mwana yajyaga kurugamba bakamuha agafunguzo, bakamubwirango aka gafunguzo, upfuye mu izina rya Allah nugera hakurya uzakingura icyumba cyawe usange hariyo abagore beza n’imbuto kuko bo ijuru ryabo ribamo abagore beza n’imbuto. Barabidusobanuriye ndavugango burya aba bantu batwibye imbaraga zacu. Buriya biriya byihebe byiturikiriza ibisasu biba biziko biri kujya mu ijuru . Ikibazo dufite nuko nta bakirisito bagikomeye ku Mana yabo, bamwe bavugango muhagarare badutoteze ariko Imana yacu niyo ifite urufunguzo rw’ibizaba.

Icyo ba Yohana bakora ni ugutera umwete abandi, akavugango njyewe Yohana ubandikiye nanjye dusangiye itotezwa, nanjye ubu ndi ku kirwa cya Patimo ku munsi w’umwami wacu narindi mu mwuka mbona Yesu aje kunsura . Ku munsi w’umwami wacu narindi mu mwuka numva ijwi rinturutse inyuma mpindukiye mbona umurika nk’izuba, ati nikubita hasi arambwira ati haguruka Yohani, “nari narapfuye none ndi muzima, ninjye ufite urufunguzo rw’urupfu n’ikuzimu” urumva bene uwo muntu uvuga ngo ndi muri gereza ariko Yesu ajya aza kunsura ntacyo wamukoraho ariko muri iki gihe twese ubona tudasobanuka . Nibakubwirango turagutoteza ubabwirengo nimugire vuba mpfe musange nibyo ba Pawulo bavugaga. Pawulo afunze , mu Abafilipi1 yaravuzengo benedata ndifuza gupfa ngasanga Yesu ariko nifuza no kuguma hano ngakomeza nkera imbuto ku isi. Ubu ninde wapfira Yesu, muhumure ubu rero ntadusaba gupfa kubwe ahubwo adusaba kubaho kubwe ariko nabyo bikatugora, ugasanga umuntu aravangavanga hanyuma ameherezo no gupfa akazapfa.

Igihe cyagezeho hazamuka itsinda ry’abakirisito baravugango, ntidukwiye kuba intagondwa . Iri tsinda ryitwaga Abanikorayiti bagiraga umukuru wabo witwa Nikorasi, bavugagako bazajya bacisha make bakarya iby’isi bakazarya niby’ijuru . Murebe Ibyahishuwe 2:12-17 “Ufite inkota ityaye ifite ubugi impande zombi aravuga aya magambo ati ‘Nzi aho uba ko ari ho intebe y’ubwami bwa Satani iri, nyamara ugakomeza izina ryanjye ntiwihakane kunyizera, ndetse no mu minsi ya Antipa umugabo wakiranukiraga kumpamya, wiciwe iwanyu aho Satani aba. Ariko rero mfite bike nkugaya, kuko iwanyu ufite abakomeza inyigisho za Balāmu, wigishije Balaki gushyira igisitaza imbere y’Abisirayeli kugira ngo barye intonōrano kandi basambane. Nawe ni ko umeze, ufite abakomeza inyigisho z’Abanikolayiti nka bo. Nuko wihane kuko nutihana nzaza aho uri vuba, ndwanye abo mbatikure inkota yo mu kanwa kanjye.’ “Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.”

Yabwiye itorero rya Perugamo ko hari abakirutse nka Antipa ariko na none harimo abandi bazanye inyigisho rwihereranywa kandi no muri iyi minsi abanikorayiti nibo bagwiriye, bamwe bakubwirango banza urye iby’isi niby’ijuru uzabibonaho ariko iyo watangiye kuryoherwa n’isi, iby’ijuru utangira kubyibagirwa. Hari igihe Imana iteza ibyago, amapfa n’ibyorezo, igasiga urusenda ku mabere y’isi kugirango ducuke. Hari igihe Imana ibishya isi kugirango ducuke dutangira kutekereza ko dukwiye kujya mu ijuru. Nubundi tubaye abantu b’Imana ntanubwo twazajya dutegereza ibisharira, byazajya biza gusa kuko satani atazareka kuturwanya ariko byanaza tukabyirengagiza kuko tuba tuzi aho tujya.

Intego y’inyandiko twari ukugirango batere umwete abakirisito be kujya muri izo nyigisho zibaca intege, zibabwirako bakwiye kujya baramya Kayisari bitazababuza kujya mu ijuru. Kandi mwitegereje neza muzabibona kuva mu Isezerano rya Kera niko byagiye bigenda. Daniyeli yagiye akoresha imvugo ishushanya: Uwo mujyi ni Babuloni ariwo Egiputa ariko icyatumaga bavuga Babuloni cyangwa Egiputa iyi mvugo ni ukuberako Babuloni yatoteje itorero ry’Imana ariko bagezeyo babahatira gusenga ibishushanyo. Kugirango Yohana azimize akababwira ati” aho ngaho, uwo murwa niwo babuloni, niwo Egiputa kuko Egiputa yatoje ubwoko bw’Imana, Babuloni nayo ibigisha gusenga ibigirwamana, akabifata ariko ubisoma uzi neza icyo ashaka kuvuga akabisobanukirwa.

Ibi byahishuriwe Yohana biri mu bwoko bw’inyandiko bita Apokaributi bisobanura guhishura. Nubwo iki ngiki ari cyo dufite cyonyine ariko urebye bivoma mu zindi nyandiko bisa urugero nk’igitabo cya Daniyeli. Iyo usomye Daniyeli igice cya 2 kugeza ku cya 12 usanga byenda gusa n’Ibyahishuriwe Yohana. Harimo ziriya Nyamaswa, harimo amahembe, harimo inyenyeri, usanga biriya bitabo bifite imvugo ishushanya. Inyandiko ya Apokaributike bafataga imvugo ishushanya, ikoresha amashusho n’imvugo izimije ariko abayimenyereye bagahita bayumva. Muraza kubona bimwe mubyo yakoreshaga bituma natwe tuzajya tuyumva. Wasangaga aho kugirango bavuge umwami bakoresha ikamba, aho kuvuga ingabo z’inyamahanga bakavuga inyamaswa, aho kugirango bavuge itorero bakavuga ibitereko by’amatabaza, aho kugirango bavuge umuyobozi w’itorero bakavuga inyenyeri kuburyo nk’umuroma wasoma kiriya gitabo ntiyumvagako barigutuka umwami wabo, akavugango ibi ni ibintu by’Abayuda by’ihishurirwa rya Yohana, ni inzozi ariko ababizi bakamenya ibyo ari kubabwira.

Icya kabiri intego y’izo nyandiko zizimije , inyigisho nkuru ni intambara hagati y’abizera n’abapagani babatoteza. Impamvu babishyiraga mu mvugo izimije, ni uko kenshi abakirisito cyangwa abizera bagiye batotezwa n’ubutegetsi bwabaga buriho kugirango ubutegetsi butamenyako aribwo bavuga, bakabishyira mu mvuga izimije , ihanitse uzabisoma wese atazabongerera imibabaro. Kandi uzasanga ibyo bitabo byose bya Apokaribute bivuga kimwe, bakwerekako nubwo imbaraga z’umwijima zigaragara nkizikomeye cyangwa izirimo kunesha ariko amaherezo Imana izazirangiza. Daniyeli aravuga yageza mu gace ka nyuma akavugango icyo gihe bazazuka, bamwe bazukire gukorwa n’isoni abandi bazukire kurabagirana nk’inyenyeri na Yohana niko avuga, aravugango nuko ibitabo birabumburwa , mbona inyanja n’ikuzimu n’urupfu bigaruye abo byatwaye bose nuko ibitabo birabumburwa, uwo basanze atanditse muri cya gitabo cy’ubugingo atabwa mu Nyanja yaka umuriro, uwo basanze ari mu gitabo cy’ubugingo ibindi bitabo birabumburwa bahembwa hakurikije ibyo bakoze.

Ibi bitabo byerekana intambara iri hagati y’abizera n’aba barwanya akenshi aba ari ubutegetsi buriho. Ni ko kubabwirango mwihangane nubwo bagaragara nka babarusha imbaraga ariko iherezo imbaraga z’umwami wacu nizo zibifite mu ntoki.

Ismael @agakiza.org