Inama z’ingirakamaro abakristo bakura kuri Esiteri

Igitabo cya Esiteri kiraduha amasomo menshi twakoresha mu mibereho yacu.Kivuga birambuye uko ukuboko kw’Imana kwabaye ku bantu bayo kukabakiza.
Esiteri,umugore w’umwami Ahasuwerusi, yari Umuyuda warezwe na se wabo Morodekayi. Esiteri mbere yitwaga Hadasa.Umwami Ahasuwerusi yaramukunze amuhitamo maze aba umwamikazi mu cyimbo cya Vashiti.

Muri icyo gihe yari umwamikazi, umuntu wa hafi y’umwami witwa Hamani yateguye umugambi wo kurimbura Abayuda bose. Morodekayi asaba Esiteri kwinginga umwami ngo bababarirwe, kuko iyo atabikora na we yashoboraga kurimburanwa n’Abayuda bose.

“Moridekayi na we arabatuma asubiza Esiteri ati “We kwibwira yuko ari wowe wenyine uzakira mu Bayuda bose kuko uri mu nzu y’umwami, kuko niwicecekera rwose muri iki gihe, nta kizabuza Abayuda gutabarwa bakoroherwa biturutse ku bandi, ariko wowe n’ab’inzu ya so bazarimbuka. Ahari aho icyakwimitse ngo ube umwamikazi, ni ukugira ngo ugire akamaro mu gihe gisa n’iki.”(Esiteri4:13-14)
Esiteri yahamagariye Abayuda kwiyiriza ubusa hamwe na we kugira ngo umugambi wa Hamani wo kubica uburizwemo.(Esiteri4:15, 5:8, 7:1-9)

Aya ni amasomo twakura kuri Esiteri :

Abakristo bakwiye gufata amasomo ku buzima bwa Esiteri ku byo yakoreye abantu b’Imana:

Gira inama z’ubwenge

Esiteri yatanze inama yuzuyemo ubwenge. Yakuze yigishwa na Morodekayi, wakoraga ku irembo ibwami (Esiteri2:19).Yumviraga buri nama yamugiraga, no mugihe yagiraga umumaro wo gusohoza umugambi w’Imana, akiza Abayuda. No mu gihe yari mu nzu irindirwamo abagore, yumviye inama za Hegayi umurinzi w’abagore.
“Nuko igihe cya Esiteri cyo kumurikirwa umwami gisohoye (ari we mukobwa wa Abihayili se wabo wa Moridekayi, wari waramureze nk’umwana we), nta cyo yasabaga keretse ibyo Hegayi inkone y’umwami umurinzi w’abagore yategekaga, kandi ashimwa n’abamurebaga bose.

Umwami abonye Esiteri aramushima amurutisha abagore bose, aramukundwakaza amurutisha abakobwa bose, bituma amwambika ikamba amugira umwamikazi mu cyimbo cya Vashiti.(Esiteri 2:15, 17)

Kora ibikwiriye nta bwoba

Umwanya Esiteri yarimo wamufashije kuburizamo umugambi wa Hamani n’ubwo bitari bimworoheye.
Esiteri yarazi ko umuntu wese (na we ubwe) winjiye mu ngoro y’umwami atamuhamagaye yicwaga.(Esiteri4:11) byongeye kandi amagambo Morodekayi yari yamubwiye, iyo atagira icyo akora Abayuda bari kwicwa. (Esiteri4:13-14) Uretse ubwoba yari afite yakoze ibyo yagombaga gukora.Yashatse Imana, ashaka n’imbabazi zivuye ku mwami.( Esiteri 4:15-5:3).
Ntidukwiye gutinya ikintu icyo ari cyo cyose mugihe dukora icyo Imana ishaka.

Kora ibyiza ku bantu b’Imana

Amateka ari mu gitabo cya Esiteri atubwirako abanzi b’Imana bishwe maze abantu bayo bakarokoka. Ibi biraduha imbaraga z’uburyo dukwiye gukora uko dushoboye tugakiza abantu urupfu.

Imana yafataga abantu bayo nk’abadasanzwe imbere yayo (Guteg.7:6) Igihugu cya Isirayeli cyari icy’agaciro imbere yayo.Yashakagako abantu bose barokoka.
Imbaraga zakoreshejwe na Esiteri na Morodekayi mu kurokora abantu zikwiye gutera imbaraga abakristo bakagambirira gukiza abantu.

Umuhati wabo wo kuburizamo umugambi mubisha wo kwica bene wabo , ukwiye kudutera imbaraga zo gusenga cyane tukabona imbaraga z’umwuka zidushoboza kurwanya abanzi b’abakristo n’ababantu bose aho bari hose.

Dukwiriye guharanira gukurikira Kristo, twigisha ubutumwa bwiza bukiza abantu ibyaha n’urupfu.

Sophie @agakiza.org