Imwe mu mikorere y’abakozi ba satani bihishe mu matorero (Igice 1) / Pastor Desire HABYARIMANA

Muri iyi nyigisho y’uyu munsi turareba imikorere y’abakozi ba satani bihishe mu matorero, iyo tuvuze imikorere y’abakozi ba satani: Ni intumwa za satani ziri mu byiciro bitandukanye kandi biri mu matorero.

Murabizi ko satani ntaho ahezwa keretse ahantu hari ubuntu bw’Imana bwinshi n’imbaraga z’isumba byose, niho honyine abasha gutinya ariko muri korari, mu gipasitoro, mu banyamasengesho n’ahandi hatandukanye satani ntabwo ahatinya. Nabaha urugero niba satani ataratinye Yesu arangije amasengesho y’iminsi mirongo ine ntabwo yatinya abantu b’iki gihe basengana intege nke nyinshi.
satani agerageza gutuma abakozi be mu mirimo itandukanye kugirango basenye umurimo Yesu akora mu mitima y’abantu. Muri iyi nyigisho turi burebemo imwe mu mikorere y’abakozi ba satani bihishe mu matorero. Nugira iyo ubona uzamenye ko aho hantu hari abakozi ba satani, bihishe bakora mu buryo bw’ibanga kugirango basenye ubwami bw’Imana cyangwa se umurimo Yesu yatangije mu isi.

Iyo tuvuze ngo abakozi ba satani ni ubwami burwana n’ubwami bw’Imana. Twemera imbaraga z’Imana n’impano z’Imana, satani nawe atuma abakozi be akabatuma gukora imirimo itandukanye kandi mu nzu y’Imana mu rusengero, navuze ko ntaho atinya ntanaho ahezwa ahantu hose arahagera muribuka inkuru ivugwa kuri Yobu, ahantu havuga ngo abana b’Imana bari bateranye n’abasatani nabo baterana nabo.

Ibyo bishatse kuvuga ko nk’iyo duteranye nk’abana b’Imana satani nawe araza agaterana, ntekereza ko bariya bana b’Imana bavugwaga bari abamarayika. satani nawe yari hafi aho hanyuma Imana ibaza satani ngo uvuye he? aravuga ngo niriwe nzerera mu isi, Imana imubaza niba yabonye umukiranutsi wayo Yobu. Iriya ni inkuru y’ukuri yabayeho n’ibyo ndimo ndakubwira ntabwo ari amagambo gusa asanzwe nagirango nkubwire ko bibaho hari abakozi ba satani bihisha mu matorero atandukanye ya gikirisitu kandi abo bakozi ba satani ntacyo batinya ahubwo ahantu hose barahagera.

Dore imwe mu mikorere y’abakozi ba satani kugirango umenye ahantu bari mu matsinda atandukanye y’abantu bakorera mu nzu y’Imana.


1.Abo bantu barangwa n’urukundo ruke

Ikintu kituranga ko turi abana b’Imana ni urukundo. Yesu yaravuze ngo nimukundana nibwo bazamenya ko muri abagishwa bange kandi ikintu Yesu yadutoje nk’umurage ni urukundo , nubona mu rusengero rwa gikristo cyangwa muri korali cyangwa se mu badiyakoni cyangwa se mu gipasteri ukabona ahantu nta rukundo rwa kivandimwe ruhari uzamenye ko hari imikorere ya satani. Urukundo rwa benshi ruzakonja abantu bazaba bikunda badakunda ababo n’icyo kiranga imperuka cyangwa imikorere y’abakozi ba satani.

Iyo mu itsinda ry’abantu hamaze kugeramo umukozi wa satani urukundo rurabura, aba bantu barikunda bakizirikana, ntibabe bagikunda bagenzi babo. Niba Yesu yaravuze ko dukwiye gukundana nibyo bizagaragara ko turi abagishwa kandi Imana ikaba yaradukunze kugeza ubwo itanga umwana wayo natwe ikadusaba gukunda bagenzi bacu nk’uko twikunda. None urukundo ruragenda rubura mu bana b’Imana uzamenye ko aho hantu hari imbaraga z’umwijima zishaka kuvuguruza icy’Imana yavuze.

2.Ubusambanyi nabwo buri mu biranga ahari abakozi ba satani

Abo basatanisite, abo bakozi ba satani, aho bageze bagerageza guteza ubusambanyi mu bana b’Imana. Pawulo yaravuze ngo sinafata ingingo zange ngo nzivange n’iza maraya kuko muba mubaye umubiri umwe. Nubona ubusambanyi mu bana b’Imana, mu baririmbyi, mu bakozi b’Imana batandukanye ukabona ubusambanyi bukomeza kwiyongera mumenye ko hari abakozi ba satani yatumye guteza uwo mwuka w’ubusambanyi kugirango abantu batandukane n’Imana burundu, babe kure y’Imana bakore ibyangwa n’amaso y’Imana.

3. Gucikamo ibice no gucirana imanza mu bantu

Ahantu hari abakozi ba satani habaho ugucikamo ibice, abantu bakabaho bacirana imanza ntawumvikana, n’undi bagahora birebaho bacirana imanza , ukabona abantu bagenda bacikamo ibice. Abantu bakabana kuko bahuje ubushobozi, abandi bakabana kuko biganye, abantu bakabana kuko bacuruzanya, abandi bakabana kuko bavuye mu gihugu kimwe, abandi bakabana kuko bafite ibindi bahuriyeho, hakaba hari umuntu udafite uwo babana nawe. Kimwe mu bigaragaza imikorere y’abasatanisite cyangwa se gucamo abantu ibice nuko abantu bagenda bacirana imanza.

Ahantu habuze urukundo , hakaba hari ubusambanyi no gucirana imanza, biba biri hafi no gucikamo ibice. Njya ndeba uburyo amatorero avuka. Mu by’ukuri amatorero menshi avuka mu kwigomeka. Umuntu arabyuka kubera uko gucikamo ibice no gucanirana imanza, umuntu akumva yashinga itorero rye, akabyuka akarishinga. Uko waritangiye niko nawe bazakwigomekaho ,nabo bacikemo ibice nabo bakomeze, noneho bihinduke nk’umwuka ukwirakwira ahantu hatandukanye kubera ko ari imikorere ya satani.

4. Gucika intege bidasanzwe , abantu bakihugiraho

Iyo abo bakozi ba satani bamaze kugera ahantu, habaho gucika intege bidasanzwe mu banyamasengesho cyangwa se mu bantu bashyize hamwe bakorera Imana. Ubwo abantu bakihugiraho abari bahuje umutima bahujwe no gusenga no gukora umurimo w’Imana, intege nke zikaza, hakabaho intege nke zidasanzwe, umuntu wese akajya yihugiraho akabura umwanya.

Bishatse kuvuga iki? Twese iyo dushyize hamwe twese turumuriro dukorera Imana , satani ntiyatubasha ariko iyo ateye buri wese kwihugiraho akaza, akaguteza ibibazo byawe, umwe akarwaza umwana undi agakena undi agahomba akagira ibyago bitandukanye umuntu wese akihugiraho intege nke zikinjira abantu ntibabe bakiri igicaniro, ntibabe bakiri hamwe kugicaniro cy’Uwiteka. satani aba abonye uburyo adufatisha iyi nayo ni imikorere y’abasatanisite. Ikizakumenyesha ko mu itsinda ryanyu ry’abayamasengesho, ry’abaririmbyi ry’abakozi b’Imana, mu rusengero hagezemo uwo muntu habaho gucika intege bidasanzwe umuntu wese akihugiraho akajya yumva afite ibibazo adafite uko yakemura noneho kuba umwe bikanga.


Igihe umwuka wera yamanukaga, bibiliya iravuga ngo bari bateraniye hamwe bari mu mwanya umwe bahuje umutima umwe. Iyo habuze guhuza umutima buri wese akajya ataka ibibazo bidashira, umuntu wese akajya avuga ingorane yahuye nazo , biba ari ikibazo gikomeye, haba hari imikorere y’abasatanisite , nubona aruko bimeze mu itsinda ryanyu ry’abanyasengesho cyangwa muri korari cyangwa se mu murimo w’Imana ,uzamenye ko hari umukozi wa satani aho ngaho.