Imwe mu mico ikunze kuganza itorero muri iyi minsi

1.Umuco w’ahantu itorero rikorera

Akenshi umuco w‟Itorero uba usa n‟uw‟ahantu rikorera (akarere cyangwa igihugu); Kandi biragoye ko ryagira umuco w‟ahandi gusa kuburyo habura bimwe mu bigize umuco w‟ahantu rikorera.

2.Imico y’abayobozi b’itorero

Iyo umuntu ayobora itorero ntihabura ibintu by‟umuco aritoza cyangwa abakristo bakabimwigiraho, uwo muco ashobora kuba ari uwo yakuye ahandi cyangwa kubandi, cyangwa ari umuco we bwite; umuyobozi kandi ashobora gushyigikira cyane umuco w‟aho itorero rikorera, ugasanga umuco w‟itorero usa neza n‟uw‟ahantu rikorera. Umuco kandi ushobora kutaba uw‟itorero ryose ukaba uw‟itsinda ry‟abakristo bo mu itorero (abaririmbyi, abanyamasengesho, …..) nabwo bitewe n‟abayobora iryo tsinda: ushobora kuba ari umuco w‟abo bayobozi cyangwa nabo barawukuye ahandi.

3. Imico y’abashinze itorero

Iyo umuntu ashinze itorero, igice kimwe aba ameze nk‟umwami muri iryo torero, ibyo yigishije byumvikana vuba, kandi abakristo bamufataho ikitegererezo ku bintu byinshi, ndetse mu myizerere y‟itorero akenshi habamo n‟amahame y‟abarishinze, kandi muri ayo mahame hashobora kubamo n‟ashingiye ku mico. Ibyo bishobora guhinduka uko ibihe bigenda bihita, cyangwa bigakomera bikamera nk‟amategeko y‟Imana muri iryo torero.

4.Imico ikomoka muri bibiliya}

Bibiliya irimo ibintu byinshi bitandukanye: Ubuhanuzi, amateka, ibitekerezo, imigani, amategeko, n‟ibindi byinshi…… Ibyo byose umumaro wabyo nukutwigisha kugirango tube mu murongo mwiza Imana idushakamo, ariyo mpamvu byose mu ijambo rimwe byitwa ijambo ry‟Imana cyangwa ibyanditswe byera by‟Imana. Muri Bibiliya rero harimo imico y‟abantu batandukanye n‟ahantu hatandukanye, n‟ibindi byinshi bishingiye kumico itandukanye. Hari abantu rero batabisobanukiwe neza, maze ibyanditse muri Bibiliya byose bakabifata nk‟amategeko y‟Imana; ndetse hari abakuru b‟amatorero nabo bumva Bibiliya gutyo; yego biranashoboka ko ibyanditse muri Bibiliya byose batabifata nk‟amategeko y‟Imana, ariko hakagira bimwe bibeshyaho ntibabyumve neza, bakabifata nk‟amategeko y‟Imana kandi atariyo, wenda ari nk‟ibintu bishingiye kumico y‟abavugwa muri Bibiliya, n‟ibindi……. Ibyo rero bigira ingaruka zo kuba mu matorero hari amahame ashobora kubamo ashingiye kumico runaka ivugwa muri Bibiliya, bigafatwa nk‟amategeko y‟Imana muri iryo torero. Dore ingero z‟imico dusanga muri Bibiliya:

Amategeko y’imihango y’abisiraheli

Ubundi ucyumva ko ibintu ari imihango, ujye uhita wumva ko ibyo bintu ari umuco nubwo byaba bikorwa nk‟itegeko. Imana rero yari yarategetse abisirayeli imihango myinshi: Ibyo bagombaga kurya n‟ibyo batagomba kurya, iminsi mikuru bagomba kuziririza, ibitambo bagombaga gutamba n‟uburyo bagomba gukora kugira ngo byemerwe, uko bagomba guhinga no kubiba, n‟ibindi byinshi… Ayo mategeko n‟andi yose adasohozwa n‟urukundo, niyo mategeko y‟imihango avugwa muri Bibiliya cyane cyane mu isezerano rya kera, ibyanditswe byeza bitubwira ko ayo mategeko Kristo yayatubohoye tukaba tuyasohoresha kubatizwa (Kolo.2:16-20). Nyamara nubwo bimeze gutyo, ayo mategeko hari amatorero akiyizera nk‟agomba kubahirizwa na nyuma yo kubatizwa; ibyo kubikora si icyaha, ariko nukwiyongerera imitwaro. Ayo mategeko y‟imihango yose, ni umuco wa kera w‟abisirayeri bari barategetswe n‟Imana; naho twe ntitukiri ku ngoma y‟amategeko. Urugero rw‟amategeko y‟imihango abisirayeli bagiraga: Guteg.22:9-12.

aUmuco w’abisiraheli ubwabo

Uretse umuco abisirayeli bari barategetswe n‟Imana, abisirayeli bagiraga n‟umuco wabo nkuko n‟abandi bantu bose bagira imico yabo; bimwe mubigize uwo muco tubibona muri bibiliya, Urugero: Abisirayeli bagiraga umuco wo kwambara amaherena ku matwi, ku mazuru, kwambara inigi n‟ibindi: Kuva 35:22.

b) Imico y’abantu batari abisiraheli

Uretse imico y‟abisirayeli, hariho n‟indi mico y‟abandi bantu dusanga muri Bibiliya, cyane cyane aho ubutumwa bwiza bwatangiriye bwamamara. Urugero: Mu muco w‟Abakorinto, nta mugabo waterekaga umusatsi, ariko ku bagore byari iby‟icyubahiro, n‟ubu kandi uwo muco ufitwe n‟abantu benshi: 1Kor.11:14-15.

5. umuco uturuka ku Mana

Ijambo ry‟Imana riratubwira ngo: abayoborwa n‟Umwuka Wera nibo bana b‟Imana; hari igihe rero umukristo cyangwa itsinda ry‟abakristo runaka cyangwa itorero runaka: hari igihe Imana ibategeka umuco runaka, nyamara abandi bakristo ntibibategeke; cyangwa ikababuza gukora ibintu runaka kandi abandi bakristo babikora: akenshi ibyo bintu Imana ibabuza, iyo ugendeye kubyanditswe byera bya Bibiliya usanga kubikora nta cyaha kirimo, kandi ibyo bintu ibategeka, iyo ugendeye ku byanditwe byera usanga atari amategeko y‟Imana dusanzwe tuzi. Ni nkuko mu gihe cya kera cy‟abisirayeli: hari abitwaga abanaziri Imana yari yarabujije kogosha imisatsi, ariko abandi bo bakayogosha kandi bose bakitwa ubwoko bw‟Imana. Icyo rero umukristo wese ukwiye kumenya, niba Imana ikubujije ikintu runaka, cyangwa ikakibuza itsinda ry‟abakristo runaka ubamo, cyangwa ikakibuza itorero usengeramo: ntibivuze ko icyo kintu ari icyaha muri rusange ku bantu; icyaha rusange kubantu bose ni ubugome, kandi itegeko rusange ku bantu bose ni „urukundo‟; ariko nyuma y‟ibyo Imana ishobora kuguha n‟andi mabwiriza ugenderaho, kuko Imana niyo izi uburyo iyobora abantu bayo bitewe n‟icyo ibashakaho. Kandi iyo wishe rimwe muri ayo mabwiriza uba ukoze icyaha nk‟ibindi byaha byose. Niyo mpamvu abakristo b‟ukuri batagenda uko biboneye cyangwa ngo bagendane n‟ibyadutse byose: kuko bafite umuco batozwa n‟Imana, rimwe na rimwe uwo muco ukabasaba kwitandukanya n‟imico runaka yo mu isi, nubwo Bibiliya yaba itagaragaza ko iyo mico ari icyaha.