Impamvu enye(4), zigaragaza ko umwuka wera, akwiye kuba mu buzima bw’umu kristo.

Umwuka wera akora imirimo itangaje, niwe wemeza abantu, tugira ubwoba cyane iyo tutakimwumva, twibaza icyo twakora, dushake uwo mwuka wera, ni Yesu wamutugeneye.

Ubwo azaza azatsinda ab’isi, abemeze iby’icyaha n’ibyo gukiranuka n’iby’amateka(Yohana16.8).

Umwuka Wera ni we uvugwa muri iri jambo, kandi ni umwe mu bagize ubutatu butagatifu bw’Imana (Data, Umwana, Umwuka Wera);ese kuki hariho ubutatu? Imana ni imwe, ariko ayo mazina yose ni ayayo;

Urugero: ushobora kuza uri umuririmbyi, ejo ukagaruka uri umuhinzi, ukongera ukagaruka uri umwigisha!

Imana rero yigaragaje ari Data wa twese, yigaragaza nk’Umwana muri Kristo Yesu, kandi yigaragaza nk’Umwuka Wera (Itangiriro 1.2).

Umwuka ni uwo kubahwa, kuko Yesu yavuze ko ibindi byaha byose bibabarirwa, uretse gutuka Umwuka Wera(Matayo 12.31), Uko gutuka Umwuka Wera si ikindi, ahubwo ni ukudaha agaciro ijambo ry’Imana.

Dore rero impamvu enye,zigaragaza ko Umwuka Wera ari ngombwa mu buzima bw’umukristo:

Gutsinda ab’isi no kubemeza ib’isi, abemeze iby’icyaha n’ibyo gukiranuka n’iby’amateka(Yohana16:8).

Gutanga imbaraga z’umutima ndetse n’izubutware, icyakora muzahabwa imbaraga, umwuka wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n’i Yudaya yose, n’i Samariya, no kugeza ku mpera y’isi(Ibyakozwe n’Intumwa 1.8):
Guhindura umuntu umugabo nyamugabo wo guhamya ukuri, akava mu by’ubwana, nkiri umwana muto navugaga nk’umwana muto, ngatekereza nk’umwana muto nkibwira nk’umwana muto, ariko maze gukura mva mu by’ubwana (1Abakorinto 13.11);
Ni umuranga w’umugeni wa Kristo: mu gitabo kitiriwe Esiteri, Hegayi inkone y’umwami wari ushinzwe kurimbisha abakobwa agereranywa n’Umwuka Wera, naho Esiteri agereranywa n’umugeni wa Kristo hano mu isi(Esiteri 2.9), bisobanuye ko Umwuka Wera, ashinzwe kuguha icyo kwisiga, akakugaburira, akakwambika.

Nuko rero, nk’uko Hegayi yasohotse imbere y’abakobwa bose akabamurikira umwami, ni ko n’Umwuka Wera azatuzura akatumurikira Kristo (Abaroma 8.11);

Umwuka Wera ni we uzashyikiriza umukwe abanesheje (Ibyahishuwe 2.7,11), bahabwe manu yahishwe ariyo bugingo buhoraho.Haleluya
Uwiteka adushoboze kumvira umwuka wera.
[email protected]