Impamvu 3 zitera umwuma wo mu mwuka

Bimwe mu bihe bigoye abakurikiye Yesu bahura nabyo, ni ibihe by’umwuma. Mu gihe cy’ iki, usanga hariho ubukakare butuma umuntu yumva ananiwe, ashonje, afite inyota. Ariko ibi bihe ntibikwiye gutuma duhindura imyitwarire yacu ngo tujye kure y’Imana ahubwo bikwiye gutuma twuzuza umugambi w’Imana.

Aha hari impamvu zitera umwuma wo mu mwuka

Iyo twasuzuguye Imana

Gutegeka kwa kabiri 28, tuhasanga imigisha y’abubaha Imana, tuhasanga kandi imivumo y’abayisugura. Ibi bihe by’umwuma bikunze kurangwa n’amasengesho adasubizwa, kubaho ubuzima budasenga. Niba ukeneye kuva mu bihe by’umwuma, ukeneye kwihana ibyaha, ukiga kubaha Imana .

Igihe udahazwa n’ibivuye mu ijambo ry’Imana no mu isengesho

Igihe cy’umwuma nanone kiza iyo tubuze ijambo ry’Imana n’isengesho . Tekereza kubyo Dawidi yavuze igihe yasaga nk’uri mu gihugu cyumye kitagira amazi. “Mana, ni wowe Mana yanjye ndazindukira kugushaka, Umutima wanjye ukugirira inyota, Umubiri wanjye ugukumburira mu gihugu cyumye, Kiruhijwe n’amapfa kitagira amazi.”(Zaburi63:2)

Ubwacu niba dufata igihe gihagije dusenga, dusoma bibiliya( tukanakurikiza ibiri mu ijambo ry’Imana), turamya, ariko tugahora dufite inyota , dukwiye gushaka Uwiteka akatuyobora inzira yo gukiranuka. “Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena, Andyamisha mu cyanya cy’ubwatsi bubisi, Anjyana iruhande rw’amazi adasuma. Asubiza intege mu bugingo bwanjye, Anyobora inzira yo gukiranuka ku bw’izina rye.”(Zaburi 23:1-3)

Guhindura ubuzima warubayemo

Mu gitabo cya 1 Abami 17 tuhasoma Imana yabwiye Eliya kujya kwihisha iruhande rw’akagezi kitwa Keriti, ahateganye na Yorodani. Nyuma yaho dusomako yagiye ku mupfakazi w’ i Sarefati , wamugaburiye akoresheje ku rushyi rw’agafu yari asigaje mu gaseke, n’uturanguzwa tw’amavuta twari mu mperezo. Ese niki cyabaye hagati y’igihe Eliya yari iruhande rw’ako kagezi n’igihe yahuraga n’uwo mupfakazi?

Hashize iminsi ako kagezi karakamye: “Hashize iminsi ako kagezi karakama kuko nta mvura yagwaga muri icyo gihugu. Eliya ajya i Sarefati, acumbikirwa n’umupfakazi Bukeye ijambo ry’Uwiteka rimugeraho riti “Haguruka ujye i Sarefati h’Abasidoni abe ari ho uba, hariyo umugore w’umupfakazi ni we ntegetse kugutunga.”(1 Abami17:7-9)

Ibihe by’umwuma akenshi bibaho kuko dukeneye kuva ahantu hamwe tugera ahandi heza cyane cyane muri uru rugendo tugendanamo n’Imana. Hari ibihe twumva ko tudakuze(twagwingiye), cyangwa se nyuma yo kumara igihe kirekire mu rusengero dukorera Imana cyangwa twiga bibiliya, tugakomeza kumva hari ikintu tubuze/ tugifite inyota.

Igihe duhuye n’ibihe by’umwuma dukwiye kureba ibindi bihe birushaho kuba byiza tukerekezayo. Kimwe nka Eliya, birashobokako Imana ishaka kudukura ku kagezi kakamye ikatujyana ahandi heza. Dukwiye rero kwegera Imana, tukayubaha kuko izadutuza mu cyanya cy’ibyatsi bitoshye n’amazi adasuma.

Sophie @agakiza.org