Imirongo 5 ya bibiliya yagufasha gushyikirana n’Imana mu mibereho yawe

Hajya habaho igihe twumva dushaka gushyikirana n’Imana, tukifuza kubona ubuntu n’urukundo byayo , tukumva yatubera inkoramutima ikatwereka inzira ducamo mu mibereho yacu ya buri munsi.

Ese ujya wumva wifuza kwegerana n’Imana mu mibereho yawe? Ntugire impungenge, Imana ikunda kugendana natwe ariko natwe dukwiye kugira uruhare rwo kuyishaka. Kugirango ubashe kurwego rwo kugendana n’ Imana, aha hari imirongo ya bibiliya ukwiye gusoma, ukayimenya ,ukayubaha:

Yeremiya 29:11-13

“Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga. Kandi muzanyambaza, muzagenda munsenga nanjye nzabumvira. Muzanshaka mumbone, nimunshakana umutima wanyu wose.

2Ngoma16:9

“Kandi amaso y’Uwiteka ahuta kureba isi yose impande zose, kugira ngo yerekane ko ari umunyamaboko wo kurengera abafite imitima imutunganiye…..”

Yesaya 55:6-9

“Nimushake Uwiteka bigishoboka ko abonwa, nimumwambaze akiri bugufi. Umunyabyaha nareke ingeso ze, ukiranirwa areke ibyo yibwira agarukire Uwiteka na we aramugirira ibambe, agarukire Imana yacu kuko izamubabarira rwose pe. “Erega ibyo nibwira si ibyo mwibwira, kandi inzira zanyu si zimwe n’izanjye!” Ni ko Uwiteka avuga. “Nk’uko ijuru risumba isi, ni ko inzira zanjye zisumba izanyu, n’ibyo nibwira bisumba ibyo mwibwira.”

Yeremiya 33:2-3

“Uku ni ko Uwiteka avuga ari we ugira icyo akora, ari we ukirema akagikomeza, Uwiteka ni ryo zina rye aravuga ngo ‘Ntabaza ndagutabara, nkwereke ibikomeye biruhije utamenya.”

Matayo 7:7-11

“Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa. Kuko umuntu wese usaba ahabwa, ushatse abona, n’ukomanga agakingurirwa. Mbese muri mwe hari umuntu umwana we yasaba umutsima akamuha ibuye, cyangwa yamusaba ifi akamuha inzoka? Ko muri babi kandi mukaba muzi guha abana banyu ibyiza, none So wo mu ijuru ntazarushaho guha ibyiza ababimusabye?

Nshuti Imana ntiri kure yacu nituyishakana umutima wacu wose , izarushaho kudukiza ingorane kandi ntituzagira icyo dukena na kimwe.

Sophie @agakiza.org