Imbaraga z’ubutumwa bwiza (Igice 2 ) / Pastor Desire HABYARIMANA

Erega ubutumwa bwiza ntibunkoza isoni: kuko ari imbaraga y’Imana ihesha uwizera wese gukizwa, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki, kuko muri bwo ari na mo gukiranuka kuva ku Mana guhishurirwa, guheshwa no kwizera kugakomezwa na ko, nk’uko byanditswe ngo “Ukiranuka azabeshwaho no kwizera!” (Abaroma 1:16)

Reka mbabwize ukuri, iyo umuntu afite umushinga w’uburyo azakorera Imana,ashobora kuzura Umwuka Wera bikemera. Udafite umugambi wo gukorera Imana, ntabwo yaguha Umwuka wera kuko umwuka wera Imana izaguha uburyo bwo kubikora: Iyo umuntu ahagurutse akajya mu ivugabutumwa akenshi abona imbaraga z’Imana zigaragaza.

Muri iki gihe ni abantu bake bafite ibyo gukorera Imana, iyo dusenga dusenga kugirango tubone ibiryo, imyambaro,dutere imbere, tugere ku rwego nk’urw’abandi bagezeho ariko hari gahunda ufite yo gukorera Imana ?Urebye hano dufite amatorero menshi ariko hari ibihugu bitarabwirizwa ubutumwa bwiza, batazi nuko Yesu yigeze aza mu isi. Rimwe na rimwe ivugabutumwa ribyara itorero ariko itorero ntirishyigikiye ivugabutumwa. Abantu baba baravunye itorero bahereye munsi y’igiti, abandi barahereye ku bantu bakeya ariko iyo itorero rivutse rikamara gukomera umuntu ahita atekereza imodoka nziza azagura, agatekereza inzu nziza azabamo, umushumba agatekereza urwego azageraho nkurw’abandi bashumba bakomeye ku isi. Ariko ndagirango mbabwire dukwiye gushaka abandi kuko Yesu yaravuze ngo umushumba aragiye intama ijana imwe ikazimira ata mirongo icyenda n’ikenda akajya gushaka iyazimiye kandi iyo ayibonye agira umunezero kurutisha izo mirongo icyenda n’icyenda, aravugango ni nako haba umunezo mu ijuru iyo hari umuntu umwe wihannye.

Rimwe na rimwe hari ibyo ujya ubona biteye ubwoba: Amatorero ko avuka buri munsi ariko n’ibyaha bikiyongera ! utubari tugafungura buri gihe ! indaya zigakomeza kuba nyinshi ku mihanda ! abantu bagakomeza kunwa itabi ! abantu bagatangira kwishobora mu byaha bikomeye hari ibyaha twumvaga mu mateka tukabisoma muri Bibiliya iyo twumvaga ubutinganyi twumvaga tutumva n’ibyo aribyo neza ariko bageze igihe bashaka uburenganzira bwabo ku mugaragaro, umuntu akabyemera ku mugaragaro akavugako ariko kazi akora niba ibyaha bitari kugabanuka amatorero avuka buri munsi, imiryango ya gikirisito ivuka buri munsi ni ikihe kibazo irimo irakemura ? Birashobokako rimwe na rimwe tutubaka ubwami bw’Imana, tukubaka ubwami bwacu kandi iyo umuntu arwanira inyungu ze ashyiramo imbaraga nyinshi. Niba umunezero wacu Atari ukuzana umuntu kuri Yesu ngo akizwe abohoke tuzaba dukoze ikinyuranye n’icyo bibiliya ivuga.
Birababaje niba uri umukirisito umara umwaka wose utarazana umuntu umwe kuri Yesu,yugeze mu gihe k’ikorana buhanga ufite inshuti Magana tatu, igihumbi cyangwa se barenga ukamara ukwezi nta n’umurongo wa Bibiliya ushyizeho rimwe na rimwe ibintu ushyira kuri whatsap ni urwenya ni amashyengo ni ibintu bidafite icyo byungura mu bwami bw’Imana. Nagirango mbabwireko Yesu ababajwe nuko ibisarurwa ari byinshi ariko abasaruzi akaba ari bake. Iyo urebye wabona ari benshi ariko urebye umusaruro bamuzanira aba ari ntawo, aho kugirango abantu bazane abantu kuri Yesu ahubwo Bazana abantu kuri bo, bahindura abantu kuba abayoke babo aho kuba abayoboke b’Imana.
Dukwiriye imbaraga zo gukorera Imana,rimwe na rimwe hari ubwo tujya gushinga amatorero, tugashinga imiryango ya gikiristo tukiruka tukagera ku mpera y’isi tutaranyuze mu nzira yo kwezwa, Imana ntiyagukoresha itaragukoze. Imana ifata umwanya munini wo kukweza no kugucura ikakuvanamo igikoresho kizima ikazajya yagukoresha. Umuntu yigisha rimwe gusa abantu bakamubwirako bafashijwe, agahita yumva yabaye ikirangirire akiruka akagera ku mpera y’isi ariko ni iki ujyanye ku mpera y’isi? Dukwiye kuba abantu bakora ubushake bw’Imana, dukwiye gukorera Imana twarabanje gutunganywa. Ingeso zose utemeye guhindukaho zizakugiraho ingaruka haba vuba cyangwa kera. Muraziko hari abantu bafite amazina meza mu rusengero ariko ibyaha utemeye guhindukaho bizagukoza isoni uwo waba uriwe wese n’urwego wajyezeho.Icyaha ntiwagikwikira gikunde.

Imbaraga zo gukorera Imana tuzikura mu mubano dufitanye nayo, mu busabane dufitanye n’Imana,iyo dufashe inzira yo kwezwa no guhinduka bidufasha kugera ku rwego Imana ishobora kudukoreshaho nk’ibikoresho bizima bishobora kuyigirira umumaro. Pawulo yagiye avuze ati “Kandi ubwo dukorana na yo, turabinginga kugira ngo mudaherwa ubuntu bw’Imana gupfa ubusa” (2 Abakorinto 6:1).

Gukorana n’Imana no gukoreshwa n’Imana ni ibintu bibiri bitandukanye: Ushobora gukoreshwa n’Imana ariko utari igikoresho cyejejwe ariko gukorana n’Imana harimo ubufatanyabikorwa, ni urwego uba ugezeho bw’ubusabane, nk’inshuti yayo magara. Reka mbahe urugero ,mu gihe cyo kwa Eliya, Eliya yari ku kagezi Keriti nyuma yo guhagarika imvura, Bibiliya ivugako ibikona byamuzaniye umutsima n’inyama. Ibikona byakoreshejwe n’Imana ibiha umutsima biramuzanira ariko mu bisanzwe Bibiliya ivugako igikona ari ikizira, ibikona birumvira biraganduka bizana inyama ! Muzi ukuntu bikunda inyama ariko ntibyaryaho. Igihuru cy’amahwa Imana yakivugiyemo ivugana na Mose ariko igihuru kiracyari igihuru n’amahwa ntazajya mu ijuru. Umuyaga watwaraga Eliya ariko umuyaga nta kindi uvuze wabaye igikoresho. Hari abantu bazavugango twarasenze, twarigishijwe twakoze ibitangaza mu izina ryawe ariko Yesu avugengo nibwo bwa mbere mbabonye sinigeze mbamenya !!!! Wakibazango ko bakoreshejwe ibitangaza mu izina rya Yesu, ko bahagurukije ibirema,ko bahumuye impumyi, ko bari bafite amatorero akomeye cyane ku isi ariko akazababwirango ntabwo nigeze mbamenya. Aho rero ukwiye kwitonda buri ntambwe yose uteye ukarebako ukorana n’Imana, udakoreshwa gusa. Hari abantu bakoreshwa gusa nka robo(robot).
Ubwo dukorana na yo, turabinginga kugira ngo mudaherwa ubuntu bw’Imana gupfa ubusa, Pawulo kugirango akorane n’Imana ntibyafashe ijoro rimwe, byafashe umwanya munini cyane, muribuka yatangiye avugako ashaka gukora icyiza ikibi kikamutanga imbere, agera igihe avuza induru ngo umubiri untera gukora ibyaha nzawukizwa ni iki ? Arakomeza atera intambwe kugeza ubwo yavuzengo si njye uriho ahubwo ni krisito uri muri njye , napfanye na krisito nzukana nawe, kugeza ubwo avuga ngo ndirata, ibintu yirataga byari bitangaje: Gukubitwa, gusonza,ubwato bwamenekeye mu Nyanja, inkoni z’Abaroma bamukubitaga,avuga inshuro bamuteye amabuye bagasiga yapfuye arakomeza aravuga ajyeza aho avuga ngo ibyari indamu zanjye mbitekereza nk’igihombo, aravugango iby’isi abitekereza nk’amase, Pawulo yarageze ku rwego rwiza rwo gukoreshwa n’Imana.

Gusa ubu iyo umuntu adafite iby’isi bavugako adakorana n’Imana ariko ubugingo bw’umuntu ntabwo buva ku bwinshi bw’ibyo atunze, kubigira ni byiza ariko si byo bizana ubugingo. Nabyo ni byiza kuba ubifite ariko ufite ubugingo buzima bwishimirwa n’Imana. Mu iki gihe hari ubutumwa bwiza bushingiye ku butunzi , abantu batekerezako udafite ubutunzi aba ari umuvumo ariko ntaho bihuriye n’umuvumo.

Imbaraga za kane z’ubutumwa bwiza, twasomye ijambo “Erega ubutumwa bwiza ntibunkoza isoni: kuko ari imbaraga y’Imana ihesha uwizera wese gukizwa, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki, kuko muri bwo ari na mo gukiranuka kuva ku Mana guhishurirwa, guheshwa no kwizera kugakomezwa na ko, nk’uko byanditswe ngo “Ukiranuka azabeshwaho no kwizera!” (Abaroma 1:16)

4. Imbaraga za kane z’ubutumwa bwiza ni imbaraga zizamura itorero: Itorero rya krisito riri mu ibanga. Ni mvuga itorero ntiwumve idini,kuko idini ni imiryango turererwamo ariko si itorero ry’Imana kuko itorero ry’Imana riri mu ibanga, ntabwo rigaragara n’amaso. Rimwe na rimwe hari ubwo abashumba bakabya ngo iri niryo torero ry’Imana,udasengera hano wese ntakijijwe ariko buriya ni ukwishuka gukomeye itorero rya krisito riri mu ibanga rifite imibereho yihariye. Yesu azaza gutwara itorero rye, ntakintu kizabuza Yesu kugaruka,imishinga yawe ntizabuza Yesu kugaruka.umushahara bokongeje utaragera kuri konte, kuba utarashaka ntibizabuza Yesu kuza. Nkuko byari biri mu minsi ya Nowa ni nako bizamera mu gihe cyo kugaruka ku mwana w’umuntu. Impanda nivuga abera bazazamuka.

Ubu hariho imbaraga z’isi,imbaraga z’isi zigerageza gutsikamira itorero,zigerageza gutsikamira imbaraga z’abera. Daniyeli yaravuzengo mu gihe cy’imperuka imbaraga z’abera zizamenagurwa. Tugeze mu gihe imbaraga z’abera zirimo ziramenagurwa kuburyo ushobora gushaka umukiranutsi bukarinda bwira, kugira ubone umuntu wera imbuto z’umwuka bigeze ahantu bikomeye. Bitewe nuko abantu benshi ni abaherekeza b’abageni si abageni. Icyakora ni uburenganzira bwawe kuva mu baherekeza ukajya mu bageni ubiheshejwe n’imbaraga z’Imana. Tugeze mu gihe kuba umukirisito bikomeye, tugeze mu gihe abantu bafite iby’Imna mu mutwe bitarahinduye imitima yabo,tugeze igihe abantu bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako. Bibiliya ivugako Yesu azatwara itorero ariko azatwara abantu batarangaye.

Imbaraga z’Imana zikora mu buryo bwose

[email protected]