Imbaraga z’ubutumwa bwiza (Igice 1)/ Pastor Desire HABYARIMANA

Erega ubutumwa bwiza ntibunkoza isoni: kuko ari imbaraga y’Imana ihesha uwizera wese gukizwa, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki, 17 kuko muri bwo ari na mo gukiranuka kuva ku Mana guhishurirwa, guheshwa no kwizera kugakomezwa na ko, nk’uko byanditswe ngo “Ukiranuka azabeshwaho no kwizera!” (Abaroma 1:16)

Hari ibintu abantu bita ubutumwa bwiza mu byukuri atari ubutumwa bwiza. Iyo tuvuze ubutumwa bwiza aba ari ubutumwa bukiza mu mwuka, mu bugingo no mu mubiri, bugahindura umuntu kuba umwana w’Imana, abantu babitse ubutumwa bwinshi muri bo ariko ubumwa bwiza bwo ni bumwe kandi ubutumwa bwiza ni Yesu umwana w’Imana.

Turaganira ku mbaraga z’ubutumwa bwiza iyo bugeze mu muntu, turareba imbaraga z’uburyo 4, iyo umuntu yakiriye ubutumwa bwiza izo mbaraga arazakira.

1.Ubutumwa bwiza butuma umuntu Akizwa:
Iyo umuntu yakiriye imbaraga z’ubutumwa bwiza arakizwa agahinduka kuba umwana w’Imana. Pawulo yaravuze ngo abamwakiriye bose bakizera izina rye, yabahaye imbaraga zibahindura kuba abana b’Imana. Nta muntu numwe utaziko kwiba ari bibi, gusambana ari bibi babikora bihishe, nta muntu utaziko gusinda ari bibi, kurakara ari bibi,ntawutaziko kwica ari bibi ariko babizi ko ari bibi bitewe n’umutimanama, abandi babyigishwa n’ijambo ry’Imana abandi babyigira ahantu hatandukanye ariko imbaraga zo gufata icyemezo bakabireka nizo babuze.

Umuntu arakubwira ngo ngerageza gukora ibyiza, mbese akaba avuka no mu bantu b’impfura baramutoje kirazira ariko nubwo abizi mu mutwe, nubwo abyigisha abandi ariko imbaraga zo gutsinda icyaha bikamunanira. Akaba ari umuntu uzi kwigishako sida ivugiriza ariko rimwe na rimwe agasambana, akaba azi ingaruka z’ubusinzi ariko imbaraga zimubuza inzoga akazibura. Iyo umuntu yakiriye imbaraga z’Imana ziramuhindura kuba uwo atarari we, akakira agakiza Atari uko abikomoye mu gisekuru. Agira agahinda ko mu buryo bw’Imana gatera kwihana kutishyuzwa. Tugira ubuhamya bw’abantu benshi bakubwirako bari abasinzi ariko ubu bakaba banywa amazi bakanyurwa, izo ni imbaraga z’ubutumwa bwiza.

Niba uvugako wakiriye ubutumwa bwiza ukaba utarakira imbaraga ziguhindura zikubuze gukora icyaha ukwiye guhinduka, ukakira izi mbaraga zakubuza gukora icyaha. Pawulo yaravuzengo Erega ubutumwa bwiza ntibunkoza isoni: kuko ari imbaraga y’Imana ihesha uwizera wese gukizwa rimwe na rimwe hari abantu bajya bavuga ubutumwa bwiza bakabuvuga bafite isoni, zikomoka kubyo avuga bidasa nibyo akora, aha niho hakomoka umwuka w’idini aho umuntu yigisha ibyo adakora: akigisha abandi gusenga adasenga, akabigisha imbabazi afite uwo yanga, akigisha kwihana yaguye,akavuga imbabazi hari abo yananiwe kubabarira, akigisha urukundo arya wenyine, akambara wenyine hari impfubyi, akaba yikunda adakunda abandi ariko yahagarara abyigisha cyangwa abiririmba ukumva niwe ubizi kurusha abandi.

2.Ubutumwa bwiza butuma umuntu Yezwa: Imbaraga za kabiri ziva mu butumwa bwiza ni Imbaraga zo kwezwa ku bushake bwawe. kuki ari ku bushake ? Imana yaremye umuntu imuha ibintu byose ariko hari akantu kamwe Imana yamusigiye gakomeye kitwa “amahitamo”. Amahitamo Imana ntiyavogera ngo iyinjiremo. Nuhitamo neza uzabaho neza ubuzima bwawe bwose, nuhitamo nabi uzabaho nabi ubuzima bwawe bwose. Iyi nzira yo kwezwa dukwiye kuyihitamo. Pawulo niwe wavuze ati “ ndabinginga kubw’imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana niko kuyikorera gukwiriye. Biragusaba kwizana wenyinye ukavugango ndashaka kuba igitambo kizima kubushake bwawe wenyine. Ugahinduka igikoresho cy’igiciro kigirira nyiracyo umumaro. Imana yifuza kubana n’abantu bejejwe kuko Imana irera. Nicyo gituma Bibiliya ivugango hahibwa abantu bafite imitima iboneye kuko aribo bazitwa abana b’Imana. Abantu bifuza kwitwa amazina meza yibirangire ariko bataranyuze mu nzira yo kwezwa.

Kwezwa kwa kabiri ni ukwezwa gukomeye aho Imana yeza umuntu imunyujije mu bigeragezo bikomeye. Yohana yaravuzeho ngo “ njye mbatiza mu mazi gusa ariko uzaza nyuma azabatiza mu mwuka no mu muriro” umuriro ni ibigeragezo ni ibintu bikomeye abantu banyuramo kandi si natwe tugeragezwa ahubwo hageragezwa ukwizera kwacu, Imana iba igirango kwizera kwacu kube kumeze nka Zahabu.Nubundi agaciro ka zahabu ni umuriro ntabwo zahabu ishobora kurabagirana itaraca mu muriro. Natwe kugirango duhinduke tugere ku rwego Imana yishimira hari ubwo tunyura mu bigeragezo.

Ibigeragezo biva ahantu hatatu: Hari ibiiva kuri satani agamije gusenya umubano wacu n’Imana kandi ntakindi kimuzana ni ukwica kwiba no kurimbura. Ibigeragezo bya kabiri biva ku miterere yacu itari myiza rimwe na rimwe iyo ugora bandi nawe barakugora. Ikigeragezo cya gatatu kiva ku mana, aho bibiliya ivugango abageragezwa nkuko Imana ishaka nibabitse ubugingo bwabo umuremyi wo kwizerwa bagumye gukora neza. Wabishaka utabisha hari ahantu Imana izakunyuza kugirango igukoreshe iby’ubutwari. Petero yaravuzengo ntimuzatangare nimunyura mu ikombe ry’ibibagerageza, ikombe n’umuriro. Bibiliya iravugango mumenyeko ari iby’ibyishimo nimugubwa gituma n’ibibagerageza. Bibiliya uvuga cyanee kugeragezwa mu buryo bw’ubumana. Iyo Imana ishaka kukwigisha mu kigeragezo nubwo wasenga iminsi maganatandatu icyo uzahabwa ni imbaraga, kukazarangira igihe Imana yategekeye kuko nta kindi wakora. Mu buzima busanzwe nta muntu uhabwa diploma abyutse abanza kwiga kandi kwiga birababaza kandi iyo umunyeshuri atsindwa hari ubwo yita mwarimu umugome. Reka dufata urugero mu buganga, ubuse bagiye batanga amanota y’ubuntu kandi uzahura n’ubuzima bwa bantu ubwo wazica bangahe ?

3.Ubutumwa bwiza butuma umuntu ahabwa imbaraga zo gukorera Imana:
Yesu yabanye n’abigiswa Imyaka itatu, yarabahamagye baramwitaba, baramukurikira, basiga byose bagendana nawe aho bamaze kumukurikira batangiye inzira yo kwezwa banyura mu bikomeye: baraburaye, bagenze ingendo nyinshi n’amaguru, baraye mu butayu basenga, ariko rimwe Yesu abaha itangazo arababwirango mu maze kwezwa n’ijambo nababwiye. Bari bageze ku rwego rushimishije rwo kwezwa no guhinduka no kuba abo Imana yifuzako baba bo. Rimwe bajya kubwiriza ari mirongo irindwi bagezeyo bakiza ibirema, Yesu agiye kujya mu mwijuru ntiyababwiye ngo muzabigenze nka kwa kundi kuko yaraziko umurimo abasigiye utoroshye ahubwo yarababwiyengo icyakora muzahabwa imbaraga nshya umwuka wera nabamanukira kandi muzaba abagabo bo kumpanya I Yerusaremi , Garilaya, Yudaya kugeza ku mpera z’isi, Izi ni Imbaraga za gikozi umuntu yakira zo gukorera Imana.