Imbabazi z’Imana / Pastor Desire HABYARIMA

Zaburo 23:6 "Ni ukuri kugirarwa neza n’imbabazi, bizanyomaho iminsi yose nkiriho nanjye nzaba mu nzu y’Uwiteka iteka ryose "

Iyi zaburi ni zaburi nzi neza ko dukunda turi benshi. Ni zaburi ya Dawidi , Dawidi yavuze amagambo meza, birasa nkaho yakoze icyegeranyo cy’ubuzima bwe bwose ,yegeranya uko yagiye abaho, aho yatangiye ngo Uwiteka niwe mungeri ntacyo nzakena andyamisha mu cyanya cy’ubwatsi bubisi, anyobora ku migezi y’amazi adasuma, ageze hano aravuga ngo " ni ukuri kugirirwa n’imbabazi bizanyomaho iminsi yose nkiriho, nanjye nzaba munzu y’Uwiteka iteka ryose"

Muri iyu muromko ndagirango turebe ijambo rivuga " kugirirwa neza n’imbabazi" Imbabazi ni ikintu gikomeye, yasanze Imana ariyo yamugiriye neza, aba ariyo imugirira imbabazi yonyine. Mwibukeko Dawidi yavukagaga mu muryango w’abana benshi barenze nk’umunani, muri abo bana niwe mwana utarakunzwe mu muryango, yigeze yandika aravugango nubwo data na mama bantaye ariko Uwiteka yarantaruye cyangwa se azantoragura, anyitaho. Tekereza kugeza igihe utakundwa n’ababyeyi mu muryango. Dawidi yabayeho adafite icyerekezo mu muryango cyejo hazaza, atazi ikizakurikiraho, kuko yaranditse aravugango " Mba narihebye iyo ntizerako, nzabona kugira neza mu isi yababaho"

Birashobokako uri impfubyi,ejo hawe hazaza nta kizere ufite, birashobokako wavutse mu muryango ntukundwe, birashobokako bakubwiye amagambo akomeretsa, birashobokako na nuyu munsi ugitotezwa, birashobokako bakubwiyeko utari mwiza, bakubwiyeko udakora ibintu neza, birashobokako bakubwiyeko utazi ubwenge, birashobokako bahora bakugereranya n’abandi bana bavugako abandi bana bashoboye wowe udashoboye, birashobokako abagufiteho ubushobozi bakubwiyeko ntacyo uzavamo, birashobokako umugabo washatse atarigera akubwirango urakoze ,ibyo ukora byose ntabwo abibona, ahora akugaragarizako udashoboye ko ibitekerezo byawe atari bizima. Birashobokako wahuye n’ikibazo nkicyo Dawidi yahuye nacyo, birashobokako umugore wawe ahora akwerekako abandi bagabo bashoboye baguze amamodoka, bageze ku iterambere iri ni iri ariko wowe udakora ibintu neza,utagendera ku muvuduko w’abandi nawe ukumva urisuzuguye. Birashobokako wari impfubyi hanyuma wubaka urugo uziko ushatse umuntu uzaruhukiraho, azakuviramo byose ariko siko byagenze,birashobokako wagiye mu kazi uziko ari ahantu ho kuruhukira ariko ntibakugirira imbabazi mbese ntibaguha agaciro, ntibaha agaciro ibyo ukora, birashobokako wagiye no mu itorero uziko ari ahantu ho kuruhukira ndavuga aho wagiye gusengera hanyuma ugahura n’ibikomere utewe na bene data.

Nagirango mbabwireko isi ni isi ubwayo ntigira imbabazi. Umuntu umwe yaravuzengo isi ibaga idateye ikinya, mu byukuri isi ntigira imbabazi kandi hari ubwo bigera igihe aho wakagombye kubonera imbabazi ntabe ariho uzibonera. Ngufitiye inkuru nziza , Dawidi yaravuze" Ni ukuri kugirirwa n’imbabazi bizanyomaho iminsi yose nkiriho, nanjye nzaba mu nzu y’Uwiteka iteka ryose" Dawidi yabayeho arwana n’idubu n’intare, umuryango utamwemera,igihe yicaga Goliyati yaraziko biciyemo, Sawuli nawe aramuhiga, Dawidi aba mu buvumo hafi imyaka icumi mu byukuri yarameze nkaho abana n’abapfuye , yari umuntu yatekerezagako ejo hazaza nta kintu kizavamo, abantu bamusanze mu buvumo ni impfubyi n’abahigwa n’abafite intimba ku mutima, n’abanyamadeni, abo nibo babanye nawe mu buvumo ahunga.

Sawuli yamuhigishije ingabo zirenze ibihumbi bitatu mu byukuri Dawidi yarababaye ariko ntibyamubujije kuba umwami ndagirango nkubwire ko Imana yo igira imbabazi, imbabazi mvuga hano ntabwo ari imbabazi gusa zo kubabarira ibyaha ahubwo Imana niyo yakumva amarangamutima yawe, Imana niyo yakwakira umubabaro wawe nagirango nkubwize ukuri isi ntigira imbabazi ariko muri Krisito Yesu niho honyine dushobora kubabarirwa, niho honyine dushobora kubona ubuhungiro tukagirirwa neza n’Imana hanyuma tukazavugango " Ni ukuri kugirirwa n’imbabazi bizanyomaho iminsi yose nkiriho, nanjye nzaba mu nzu y’Uwiteka iteka ryose" Erega nubundi nubu ushatse wabivuga, nonese kuba abandi barapfuye, wowe ukabaho, kuba warize bigoranye ariko ukiga, kuba ubasha gufungura nta kazi ufite, kuba Imana ikubeshaho uhura n’imitego,n’ibiguhiga bitandukanye, kuba ubaho ubuzima bugoranye ariko Imana ikagenda ikugirira neza ikagutegurira ameza mu maso y’abanzi bawe.

Nagirango nkwibutseko ahantu wabonera imbabazi, ni muri Krisito Yesu honyine, abantu ntibagira imbabazi, abantu urukundo rwabo rurimo inyungu, abantu bakugirira neza uyu munsi ariko ntibazahora bakugirira neza ariko Imana yo si uko imeze, ni data wa twese mwiza, ni umubyeyi w’urukundo. Yesu yaravuzengo ni tujya dusenga tujye tuvugango ,"Data wa twese uri mu ijuru" ni data w’abakene, ni data w’abakire, ni data w’abize n’abatarize, ni data w’aboroheje n’abakomeye, ni data w’abatuye mu migabane ikomeye n’afurika isa nkaho iri inyuma, ni Data wa twese kuba ari data wa twese dukwiye kumva ko kugirwa neza n’imbabazi bizatwomaho. Kuba warahisemo kwisunga Imana no kugira Imana iya mbere ni ikintu utazigera wicuza habe na rimwe. Imana yagiriye neza Dawidi ikamubabarira yakoze amafuti ndavuga yakoze icyaha ariko n’ubuzima yararimo ntawundi wari kumurebana imbabazi, niba papa na mama we bataramurebanye imbabazi ntawundi wari kumukura muri ubwo buzima, ntawundi warikumuha imbaraga zo kwica intare ku myaka kumi n’itandatu, ntawundi warikumuha imbaraga zo kwica idubu, erega ibiguhiga bimeze nk’idubu, bifite imbaraga nk’intare ariko imbabzi z’Imana zizagenda ziguhisha, Imana izakubera Imana, Imana izakubera byose, niyo mpamvu kuyiringira ikaba mu ruhande rwawe ni ikintu kingenzi wakishimira.

Ni ukuri kugirirwa neza n’imbabazi bizanyomaho, ahita arasezerana, aravugango nanjye nzaba mu nzu y’Uwiteka iteka ryose. Ese ahantu hakunezeza vuba kurusha ahandi ni hehe ? ni ukuba mu nzu y’Imana? iyo tuvuga inzu y’Imana hari abahita bareba za nsengero nziza twubatse ariko nagirango nkwibutseko nawe uri urusengero kandi Yesu yaravuzengo "umuntu nankunda nzaza njyewe na data n’umwuka wera tube muri uwo mu ntu " ntekerezako ahantu ubutatu buri n’abamarayika batahabura. Nkwibutseko kugirirwa neza bizakomaho ariko hari icyo ukwiriye gukora, Imana ifite uburyo ibaho, yaravuze ngo " muzanyubakira nzu ki ? aho nshobora gukwirwa ni he ? iravugango ahantu nshobora gukwirwa, ni mu mutima umenetse, mu mutima uciye bugufi, niho Imana ishobora kubona ubuturo" Yesu yigeze kuvugango inguzu zifite imyobo, ibiguruka bifite ibyari ariko umwana w’umuntu ntafite aho arambika umusaya. Ukurikije ineza y’Imana , wari ukwiye kuyiturako ikubura ? cyangwa warukwiye gusabana n’Imana uhereye mu rusengero rw’umutima wawe ariko wabona na kanya ukajya guterana n’abandi.

Impamvu duterana, ni ukugirango dutyazanye. ni nkuko icyuma gityaza ikindi , niko umuntu atyaza mu ngenzi we, umuntu wese akwiye kubera inyunganizi mugenzi we. Duterana kugirango tugirane ibihe byiza, twumve indirimbo n’amashimwe ya bene data bidukomeze. Dukwiye gushima Imana abanyamubabaro bakishima, dukwiye kuba tuvuga ineza y’Imana abantu bakamenyako Imana yacu ikora.

Ndagirango nkwibutseko ukurikije ineza y’Imana ku buzima bwawe, ukwiye kuyitura kuyiba imbere uyishimira no gukora ibiyishimisha, uzaba ugize neza.

[email protected]