Imana yadusezeranije ubugingo Rev Karuranga Ephraim

Iri ni ryo sezerano yadusezeranije: ni ubugingo buhoraho. 1 Yohana 2: 25

Yesu yaraje ngo tubone ubugingo (Ubugingo ni ijambo ry’Imana ryatewe muri twe rikadusanga turi babi rikaduhindura abaragwa b’ijuru)

▪ Kugira ubugingo bitandukanye no kuba umunyedini. Iyo ufite ubugingo buhoraho, uba ufite ubushobozi bwo kubaho mubihe bidasanzwe.

▪ Iyo umaze kwakira Yesu n’uturemangingo twawe turahinduka, imitekerereze yawe igahinduka, ukagira ukundi kuntu ureba ibintu bitandukanye nuko abandi bantu babireba.

Urugero: Paulo ati: " Ibyisi mbireba nkibibambwe, nibagirwa ibiri ibyuma nkasingira ibiri imbere, ati mbarusha gukubitwa kenshi; kurara mu mazu y’imbohe kenshi...

▪Niba ufite ubugingo, abisi ntibazagukunda n’isi ntizagukunda. (Umunyabugingo isi ntimukunda ariko we akababazwa nuko itamukunda). Nubwo tudahuza n’isi, imbuto y’ijambo ry’Imana ituma tubaho muburyo budasanzwe.

Umunyabugingo abaho muburyo budasanzwe.

Urugero: Abisirayeli bamaze igihe mubutayu nyamara inkweto ntizabasaziyeho, ntibatekaga ariko Imana yarabagaburiraga , Igitare cyarabakurikiraga hose kandi icyo gitare cyari Kristo.

▪Abisi bareba ibyisi ( amazu; imyenda igezweho ariko k’ umunyabugingo Ibyo ijisho ritigeze kubona, ibitigeze kugera mumatwi nibyo Imana yateguriye abayikunda

Nubwo bimeze gutyo ariko hariho ibitero by’ubugingo ( Ibintu byangiza ubugingo):

1. Kureka urukundo rwa mbere (Urwo rwari urukundo rwo gukunda Yesu.) Ibyahishuwe 2:4
▪Iyo indwara yica isezerano ry’ ubugingo
▪Efeso rwari uruhurirane rw’ubucuruzi, abakristo babirundukiramo baragenda, urukundo rwo gukunda Yesu rurashira
▪Yohana 14: 21 "Ufite amategeko yanjye akayitondera ni we unkunda, kandi unkunda azakundwa na Data, nanjye nzamukunda mwiyereke."
▪Umuntu ufite ubugingo Imana ijya imwiyereka

2. Undi mwanzi w’ubugingo: Kubera abandi igisitaza Ibyahishuwe 2:14
▪Imana ibabajwe n’abantu bashyira sigisitaza imbere y’abandi. Saba Imana iguhe kubera umugisha abandi muri byose.

3. Umwanzi wa 3: Umwuka wa Yezebeli wo kuzirura.

▪Kuzirura nukwihangira gukiranuka
▪Umwuka wo kuzirura uzatuma ubugingo butakara. Ukavuga ibyo utajyaga uvuga; ukambara ibyo utajyaga wambara.....

4. Undi mwanzi w’Ubugingo: Igomwa

Ibyahishuwe 3:1
▪Igomwa ni ukugomwa umuntu icyo yakagombye kubona
▪Imana iratugaya igomwa. Umuntu ashobora kudindiza ibintu kubera icyaha cy’igomwa.Icyaha cy’igomwa cyizana urupfu
▪Iri torero ryari riziko ririho ariko ryarapfuye. Ibyo bintu byazanye urupfu, aho umuntu atakimenya ko yapfuye.
▪Imana yaje kugusura isanga uri intumbi

Uburyo bwo kurera isezerano nukwemera gukorera Imana

▪Iyo wemeye kuyikorera hari ikintu ikora.
▪Imirimo dukora ni inzira y’Imana inyuramo yisobanura
Urugero: Igihe cyo kwa Manowa
▪Imana yatanze amasezerano ntarupfu ruhari
▪Birababaje kuba utekerezako uriho utariho, ureba kandi utareba
Niki cyabaye? Nuwuhe mwanzi wahuye nawe akangiza ubugingo bwawe?

Imana iturengere