Imana niyo yonyine, igira ubuhungiro butavogerwa.

2ABAMI 19 :20
Hanyuma Yesaya mwene Amosi atuma kuri Hezekiya ati"Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuze ngo: Kuko wayisabye kukurengera kuri Senakeribu umwami wa Ashuri, irabikwemereye.

Umwami wa Ashuri amaze igihe atumereye nabi ariko ndagirango, mutangarize ko urugamba si rwarundi dufite kivugira kandi twabonye ubuhungiro butavogerwa

Uyu mwami wa ashuri yarazamutse atera imidugudu y’i buyuda arayitsinda arangije yibwira gutera n’ubwoko bw’Imana, atuma kuri Hezekiya aramukanga Hezekiya arakangika.

Hezekiya amuha ifeza zose zarizibonetse n’izahabu zari ku nzugi ku rusengero

Ezekiya kubera gutinya yibagirwa ko yomatanye n’Imana , itavogerwa akingurira satani irinjira, Imbaraga z’Imana azitesha agaciro maze satani aba aramwifatiye arongera amutumaho ngo mbese ibyiringiro byawe ni byiringiro ki?

Yibagirwa ko yateye abanyamahanga batagira Imana yo kubarengera ,yibagirwa ko batagira ikibakingiriza ,yibagirwa ko yateye ubwoko bugira imana zitavuga, zidakora, arangije atugereranya nabo.

Twibuke ko dufite Imana idapfa, dufite Imana yanga agasuzuguro, ni Imana yambaye icyubahiro no gukomera.

Arongera amutumaho Rabushake aramubwira ati: ’’mugiye kurya amabyi yanyu munnywe n’inkari zanyu’’

Hezekiya abyumvise yambara ibigunira yikurunga mu mukungugu, bisobanuye guca bugufi mu mutima, arangije ajya imbere y’Imana azamura urwandiko umwami wa shuri yariyohereje, avuga amagambo meza cyane, abwira Imana ati: ’’wabonye ibitutsi umwami wa shuri yagututse?’’ Imana iba yumvise, imutumaho iti ntutinye, ayo magambo wumvise umwami wa ashuri yantutse nzamushyiramo undi mutima azasubira mu gihugu cye, nagerayo nzamwicisha inkota, inzira yamuzanye niyo izamusubizayo, aravuga ati nta nubwo azagera kuri uyu murwa, ntazaharasira n’umwambi ntazanaharunda n’ikirundo cyo kuririraho.

Yesaya ati urugamba si urwanyu ahubwo urugamba ni urw’ Uwiteka, Hezekiya arahaguruka ahamagaza ingabo zose, avuza amakondera nk’ikimenyetso cy’ubutsinzi, arababwira ati Imana, iravuze ngo urugamba si urwacu ahubwo urugamba ni urw’ Uwiteka, kuko niwe wenyine ugira ubuhungiro butavogerwa

Bazindutse mu gitondo basanga ingabo z’umwami wa ashuri zose ari imirambo burya ntituvogerwa,benedata nimuhumure dufite Imana nyamana itameze nk’imana za Senekaribu umwami wa Ashuri kuko twe dufite ifite ubuhungiro butavogerwa

Haribintu bitatu byatuma nawe wihuta kwizera ko ivuganye nawe ariyo kwizerwa:

1.Nuko uko yari ejo nuyu munsi niko iri kandi niko izahora
2.Nuko itajya ibeshya
3.Ni Imana ifite ubuhungiro butavogerwa

Natwe hari ibyo turusha abatubanjirije, byatuma twizera ni uko bagiye bahanura Yesu, ndetse bifuza kuba ku ngoma ye bagapfa batabibonye ariko, twebwe turi ku ngoma ya mesiya tuyicayemo.

Nubwo bizeraga ariko umwuka yabahangagaho akavuga yarangiza akigendera ariko twe abana natwe atuye muritwe, ni ubuhubgiro bwacu, tuyizere.

[email protected]