Imana ishaka ko uyikorera wejejwe.

1PETERO 1.15-16
15. Ahubwo nk’uko uwabahamagaye ari uwera, abe ari ko namwe muba abera mu ngeso zanyu zose.

Imana yaguhamagaye ni iyera, ni yo mpamvu nawe ufite inshingano yo kuba uwera,

Kandi uko kwera kwawe ntikugomba kugaragarira mu nzu y’Imana gusa, ahubwo kugomba kugaragarira cyane cyane mu mirimo yawe ya buri munsi, kuko ubana n’abakeneye kumenya uko kwera kw’Imana.

Hari ingero nyinshi z’abantu Imana yagiye yeza, mbere y’uko ibatuma. Muri bo hari Abalewi, Yosuwa, na Yeremiya.

Kandi rero, kuva kera ikintu Imana yajyaga ipfa n’ubwoko bwayo yitoranyirije ni ukuza imbere yayo butejejwe:

Nkā€™abana ba Eli (1Sam.4.11),n’aba Aroni ni cyo bazize: gukora umurimo w’Imana batejejwe!

Icyakora kwezwa no guhinduka ntabwo ari ikintu cyoroshye, ni ikintu umuntu ageraho, kuko hari ijwi yumvise,rimwemeza intege nke,hagakurikiraho guca bugufi mu mutima, ukihana, hanyuma ukishyira mu maboko y’Imana ukemera ko iguhindura igikoresho cyayo.
Imana idushoboze kuyikorera twejejwe kandi twera

[email protected]