Igice cya kabiri cy’ubuhamya bwa KAMANZI wanyuze mu nzira y’inzitane

Ubwo naje kujya kwa muganga rero mbura ump amazi mbura umuntu unzanira ibyo kurya, ku munsi wa kane ndi mu bitaro hakiyongeraho ibyumweru bibiri twari tumaze mu nzira nendaga gupfa, kuri uwo munsi rero numvaga ngiye gupfa nibwo haje umuntu angirira impuhwe banzanira amata ndayanywa ndangije nduka amaraso menshi cyane barantuka ngo nanduje ibitaro, ubundi nitumaga aho ndi ku buryo nari ndi mu kato gakomeye bitewe n’uko nari mfite umwanda

Ubwo uwo mugiraneza aranganiriza ambaza niba nta muntu naba nzi wo mu rugo ngo bamuhamagare aze andwaze kuko nendaga gupfa rwose, uwo mugiraneza yraje amfukura igitambaro cyari kindiho, byari bikomeye cyane kucyomora kuko cyavanagaho n’inyama, ubwo yaramfashije ariko biba iby’ubusa kuko nari naramaze kurwara kanseri

Ku munsi wa gatanu nibwo abo twari turwaranye bagiye umugambi wo kunyica banshakira ibyo kurya bashyiramo dedeti ngo nimbirya mpite ndya, barabizanye ngiye gufata ikiyiko ngo ndye , umuntu aturuka hanze azana isahane avuye kuyoza ayikubita hasi irankanga bya biryo nari mfite birameneka ya dedeti yangiza sima ku buryo bukomeye ndashima Imana kuko yandokoye urupfu rukomeye

Nashatse kwiyahura rero mbura uko mbigenza ariko nyuma haza kuza umusirikare wari ufite gerenade ahagarara iruhande rwanjye ntekereza kuyisingira ngo nyifungure nipfire ariko sinabishobora ahubwo uwo musirikare arambona arankubita weeeee anziza ko nsaka kwiyahura yarankubise nenda gupfa ariko sinapfa

Nyuma nibwo haje umumama wari urwaje musaza we amuzanira ubugari n’isambaza biryoshye aramugaburira ariko amerwe aranyica weeee, inzara irandya cyane ariko uwo mumama araza aranganiriza ambaza icyo yampfasha muha nonero za telephone mubwira uko ari bubigenze arahamagara hitaba mama uwo mubyeyi akibaza ati ni wowe mama kanaka undi ati ni njyewe ariko agira ubwoba ngo ahita agwa hasi agirango napfuye ariko abandi baritaba

Nyuma nibwo uwo mumama yagarutse ambaza icyo nashobora musab ku bugari yari yazaniye musaza we aranyemerera ariko musaza we urwariye iruhande rwanjye abyumvise ahita yikokomora acira igikororwa muri ya sosi yari afite ubwo yahise amutuka cyane aramutonganya arangije yikoza hanze azana indi sosi isa n’iya mbere nuko ndarya arangije anzanira n’imineke ndarya ariko arangije aravuga ati reka ngende ningaruka nzagusura

Ubwo yargiye ariko inyu hanyura umusirikare w’iwacu ndmuhamagara mubwira ibyambayeho arangije arambwira ati ndagiye ariko ndagaruka mu gitondo, ubwo bagarutse mugitondo banjyana I gisenyi baranyoza baranyambika nguma mu bitaro by’igisenyi, haje umuganga rero abonyeko akaguru kanjye ari hatari anyandikira imiti itari myiza bituma akaguru kanjye kangirika

Ubwo rero kuko abarwayi bari benshi cyane baduhaye aba stageur ngo abe ari bo batuvura barabikora ndetse nabagiriyeho umugisha mwinshi kuko barangaburiye ndarya ngubwa neza inzara ndayibagirwa

Ubwo naje kujyanwa I kanombe ndavurwa ariko basanga kanseri igeze kure banzura ko ngomba gucibwa ukuguru, umunsi wo kuguca ugeze nahamagaye papa mubaza niba ndi umwana we, ambaza impamvu ndamwihorera nti ese urumva unkeneye mu buzima? Ati yego, nti ese byashoboka ko warokora ubuzima bwanjye kugirango ntibmbage akaguru? Nti niba unkunda shaka uko ubigenza mve aha hantu ntibambage

Ubwo papa yaragiye abibwira marume noneho marume aza afite uburakari bwinshi ashaka ko bambaga ariko na we mubaza ibibazo byinshi arangije aranyumva ahitamo kwishyira mu byago byo kuntorokesha, turagenda mva mu bitaro ntyo ariko bakomeza kunkurikirana baramvuza igufwa basanga ryarapfuye banshyiramo tige mu kuguru , ndwarira muri pavillon amezi agera muri ane

Mvayo ntaha mu rugo banyitaho ntangira kugendera mu mbago ariko nkomeza kubana na kanseri, nyuma rero naje gusubira mu ishuri ariko mfite imbago secondaire ndayiga mbona burse y’I butare ariko njya muri ULK ndiga kandi ndanakora
Nyuma rero naje guhura n’ikindi kibazo cyankomereye cyane………….

Nkurarikiye kuzakurikira igice cya nyuma cy’ubu buhamya

[email protected]