Icyo Imana itangiye, Buri gihe iragisohoza / Joel Osteen

Joel Osteen ni umupasiteri mu idini yitwa Lakewood Church muri Texa mu Leta zunze ubumwe z’amerika. Ubutumwa bwe bwasakaye ahantu henshi muri Amerika no mu bihugu bigera ku ijana ku isi.

Twese dukunda kureba impinduka z’ibitangaza. Akenshi dushaka impinduka cyane cyane izituma ubuzima bwacu buba bwiza, ibi rero bidusaba kubyizera ko bizabaho. Dukwiye guhitamo kugira ikizere. Abenshi muri twe twakunze kwisanga ahantu hamanegeka aho twatakaje ibintu byinshi by’agaciro. watakaje akazi warufite, ubushuti warufitanye n’abantu, wabuze amafaranga yo kwishyura inzu, ndashaka kububwira ngo ntucike intege.

Byose bitangirana n’amahitamo, guhitamo ntikujya guhagarara. Buri gihe Imana yuzuza icyo yatangiye gukora kuri twe, umurimo we mwiza n’umugambi mwiza. “Icyo nzi neza rwose ntashidikanya, ni uko Iyatangiye umurimo mwiza muri mwe izawurangiza rwose, kugeza ku munsi wa Yesu Kristo” (Abafipi 1:6)

Nkunda inkuru y’umugabo witwa Ira. Iyi nkuru ni urugero rutomoye rw’ikintu cyakubaho mu gihe waba utarambiwe. Ubwo yarafite imyaka cumi n’ibiri, ababyeyi be bombi barapfuye. We n’abavandimwe be ntayandi mahitamo baribafite kugirango biyiteho,Ira yabonye akazi ko kuragira inka. Binyuze mu gukora cyane no kutarambirwa, Ira yaje gushyingirwa bigezeho agura urwuri ruto ku giti cye. Yakomeje kugira indoto nziza, aguma gukora ntiyacika intege. Igihe cyarageze agura sitoke (stock) y’imyaka byatumye agera kuri byinshi. Igihe cyarageze akomeza kwaguka agura urwuri runini rwa hegitari 20000 muri Texas.

Hadaciyeho igihe kinini, haje kubaho kugabanuka kw’akazi , Ira ananirwa kwishyura ideni yarafitiye Banki , bituma banki ishaka gutwara buri kintu cyose Ira yagezeho mu myaka yose yari ishije. Mu minsi yanyuma yabanjirije ifatirwa ry’imitungo ya Ira, muri rwa rwuri rwe habonetsemo utugunguru tw’amavuta twinshi mu butaka! Aho kugirango abe agitakaje ya mitungo ye banki yarigiye kugurisha , Ira yahise yunguka ubundi buryo abonamo umutungo , umuryango we ukomeza kubaho, n’abantu benshi bari batuye mu gace ke , atanga akazi, yubaka amashuri, yubaka ibigo by’abasukuti, yubaka ibigo by’abasirikari, yubaka umugi nuyu munsi uracyariho. Nakunze iyi nkuru kuko ubuzima bwagize impinduka zitandukanye.

Aka kanya ntabwo nshatse kuvugako ugiye nawe kubona amavuta, uhinduke umugwizatunga, ube umumiliyoneri ! Icyo nshaka kuvuga ni uko udakwiye guterwa ubwo n’iminsi mibi y’umwijima urimo kuko Imana ishobora guhindura ibintu mu gahe gatoya nko guhumbya.

Abenshi muri twe twishimira impinduka z’ibihe, kuva mu itumba tujya mu rugaryi. Urugaryi rushushanya kuvuka bushya, kongera kubaho. Uko ariko kose itumba ryawe rikonje, rikubabaza, ndashaka kukubwirango izere kongera kubaho ukagira ubuzima mu Mana . Reka urugaryi rushinge imizi mu mutima wawe no mu bwonko, mu gihe gito Imana yarema ibintu bishyashya kuri wowe. Byose bitangirana n’imitekerereze yawe n’uburyo wifata. Nubwo utabona impinduka mu buryo bugaragara aka kanya, Imana yahindura umutima wawe n’intekerezo zawe , ikaguha amahoro, isi idashobora ku guha. Ni amahoro ahindura ubuzima,ni ibyiringiro bikuyobora mu gihe uba ugiteregeje ko igihe cy’Imana cyo gukora ibishya kigera.

“mumenye n’ubwinshi bw’imbaraga zayo butagira akagero, izo iha twebwe abizeye nk’uko imbaraga z’ububasha bwayo bukomeye ziri, izo yakoreye muri Kristo ubwo yamuzuraga mu bapfuye ikamwicaza iburyo bwayo ahantu ho mu ijuru” Abefeso 1:18-20)

Bibiliya ivugako Imana iha imbaraga abayizera , zingana nka zimwe zakuye Yesu mu rupfu. Yanesheje umwijima n’indwara, yasezeranije guha ubutsinzi buri wese umwizera. Imbaraga z’Imana zitagira akagero zikugaragaraho, ariko birakwiriyeko nawe ugerageza uruhare rwawe ukamwizera, akaguha ibyiringiro, ukakira ibyo aguha bigakomeza kwizera kwawe.

Mu gihe uhuye n’ibibazo, uri mu bihe bigukomereye, ujya wibanda ku bibi bikubaho gusa, ukanitotombera ubuzima bubi n’ibibazo uri guhura nabyo ? mu gihe utekereje ibyo bituma impinduka nziza zitakugeraho vuba, kuko gutekereza gusa ku bibi bidindiza inzira nziza yo kugera kubyo Imana igutegurira.

Iyo wuzuye ugushidikanya no ntunizere, uba usa nuzitira ibitangaza by’Imana kuri wowe. ikakubwirango tegereza kugeza igihe wiga kongera kugendera mu kwizera no kubaha Imana. Iyo uvuga ibintu byiza kandi ukabona bishoboka,nturambirwa iby’Imana. Imana ishoboye gufata ubuzima bwose ubayemo, ingorane uhura nazo, akarengane uhura nako ikabihindura. Ndetse ifata ibintu byose by’amahame isi ishyiraho ikabihundura mu mwanya muto , ikabihinduramo ibiguha inyungu.

Ubuzima bwawe bwahinduka mu mwanya muto nkubwa Ira cyangwa ubw’intumwa zavuye mu bwigunge n’ubwoba , bakabwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu krisito mu mahanga yose, bukazana impinduka ku isi yose.

“Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.” (2 A bakorinto5). Ntugire ikibazo , ukuntu kose waba urimo ubabazwa uyu munsi, Ndashaka kugutera akanyabugabo, niba uhisemo kutarambirwa, ukerekeza ibyiringiro byawe byose kuri Kirisito, uzunguka byinshi mu buryo bw’imibereho myiza ubona uturutse ku Mana mu nzira zawe.

Twese tugenda twumva ibyegerenyo bivuga ukuntu habayeho ihungabana ry’ubukungu, ariko kugirango tubashe kunesha aya makuru mabi, aduca intege, dukwiye kumenya icyo ijambo ry’Imana ribivugaho.

Ijambo ry’Imana ridusezeranya mu Abafilipi 4:19 “Kandi Imana yanjye izabamara ubukene bwanyu bwose, nk’uko ubutunzi bw’ubwiza bwayo buri muri Kristo Yesu” Imana idusezeranyako ifite guhaza kwifuza kwacu.

Wibukeko mu ngorane zose uhura nazo Imana izarema ibintu bishya mu buzima bwawe ! byose ni wowe bireba guhitamo ibikwiriye , hitamo guhora wizeye, wiringiyeko Imana irema ibintu bishya, mu gihe cyayo.

Source: ugchristiannews.com