Icyaha cyo gukora ibiteye isonoi n’iby’isoni nke

Muri rusange hariho umuco w’umuntu ku giti cye, uw’umuryango, uw’igihugu, n’iyindi… ndetse tubona ko hari umuco ushobora kuba rusange ku bantu. Igikorwa giteye isoni rero: ni igikorwa kinyuranyije n’umuco w’umuntu. Mu muco wa buri umuntu: harimo umuco we ku giti cye, umuco asangiye n’umuryango, igihugu, akarere, n’abandi. Kandi umuco ni imyumvire ijya mu muntu, ikamubera nk’itegeko kandi ntawabimutegetse, bityo bikamutera isoni gukora ibintu binyuranyije n’iyo myumvire ye.

Urugero: Adamu na Eva ntawigeze abategeka kwambara, ahubwo bamaze kubona ko bambaye ubusa, biyumvisemo ko kwambara ubusa ari ikintu giteye isoni, ako kanya binabatera isoni, bituma biremera ibicocero byo kwambara; none kugeza ubu kwambara byabaye umuco w’abantu bose, bituma kwambara ubusa biba ikintu giteye isoni ku bantu bose. Iyo umuntu akoze ibikorwa binyuranyije n’umuco we, uwo muco awusangiye n’umuryango: umuryango uramugaya; iyo ari umuco asangiye n’igihugu, akarere cyangwa abandi bantu, abo bantu basangiye umuco baramugaya, ndetse haba hariho n’itegeko ribihana bakarimuhanisha.

Ariko iyo umuntu yakoze ibinyuranyije n’imyumvire ye ku giti cye, iyo myumvire atayisangiye n’abandi, bimutera isoni ku giti cye, akigaya mu mutima. Iyo umuntu akoze ibiteye isoni, aramwara n’abamureba bakabona ko byamuteye isoni; ariko hari n’ushobora kwihagararaho abantu ntibabibone, nyamara imbere mu mutima afite ikimwaro n’isoni. Dushingiye kugisobanuro cy’icyaha, dusanga gukora ibikorwa biteye isoni n’iby’isoni nke ubwabyo atari icyaha, ahubwo dusanga ari ibimenyetso by’icyaha kiba cyihishe mu mutima.Urugero:Mu Rwanda kimwe n’ibindi bihugu dufite umuco wo kwambara, kubera iyo mpamvu y’umuco wacu: biteye isoni ku munyarwanda, kwambara ubusa ukajya mu nzira ukiyereka abantu. Kubera iyo mpamvu kandi, ni iby’isoni nke kwambara mu buryo bufitanye isano ya hafi no kwambara ubusa.

Ariko nubwo bimeze bityo, hari bamwe biyambarira mu buryo bufitanye isano ya hafi no kwambara ubusa (iby’isoni nke), biboneka cyane kubantu b’igitsina gore. Nyamara kwambara ubusa cyangwa kwambara mu buryo bufitanye isano ya hafi no kwambara ubusa, ubwabyo si icyaha; kuko mu Rwanda turamutse tudafite umuco wo kwambara, kwambara ubusa ntibyadutera isoni. Ahubwo hari impamvu zituma bamwe biyambarira gutyo, kandi izo mpamvu nibyo byaha.

IMPAMVU ZITERA ABANTU KWAMBARA IMYAMBARO ITEYE ISONI

1. UBURAYA
Uburaya ni ubusambanyi bukorwa nk’ubucuruzi, ubwo bucuruzi bukunda gukorwa n’abantu b’igitsina gore. Indaya zikunda kwambara mu buryo bufitanye isano ya hafi no kwambara ubusa, zigambiriye gukurura abaguzi (abagabo), mu rwego rwo gushaka amafaranga. Ubwo rero kwambara imyenda iteye isoni kw’indaya sicyo cyaha, ahubwo icyaha ni uburaya, kuko ba maraya nabo umuco wo kwambara ubusa ntawo baba bafite mu mitima yabo, nabo kwambara ubusa bibatera isoni mu mitima, ariko bihagararaho kubera impamvu z’umurimo wabo, kugirango bibonere amafaranga.

2. AMARARI Y’UBUSAMBANYI
Abagore n’abakobwa bafite amarari y’ubusambanyi, nabo bakunda kwambara imyambaro iteye isoni, bagambiriye gukurura abagabo nkuko n’indaya zibigenza. Itandukaniro hagati yabo n’indaya: nuko indaya zibikora zishaka amafaranga, naho abandi bakabikoreshwa no kurarikira kw’imibiri yabo, abo nabo icyaha Imana ibabonamo si ukwambara imyambaro iteye isoni, ahubwo ni ubusambanyi bwo mu mutima (amarari y’ubusambanyi); kuko mu mitima y’abo bantu, nta muco wo kwambara ubusa baba bafite, ahubwo nabo kwambara ubusa bibatera isoni mu mitima, ariko bakihagararaho kugirango intego yabo yo gukurura abagabo bayigereho.

3. UBWIBONE
Hari igihe umugore cyangwa umukobwa aba atari indaya, nta n’amarari y‟ubusambanyi afite mu mutima we, ariko afite ubwibone mu mutima (kwishyira hejuru). Ibyo bigatuma yambara mu buryo bufitanye isano ya hafi no kwambara ubusa, agambiriye kuratira abantu: ko ari mwiza, ko ateye neza, ko afite uburanga bwiza n’ibindi . Abantu bameze batyo nabo icyaha cyabo ntabwo ari ukwambara imyambaro iteye isoni, ahubwo icyaha cyabo ni ubwibone, kuko mu mitima yabo, nta muco wo kwambara ubusa baba bafite. Ahubwo nabo kwambara ubusa bibatera isoni mu mitima, ariko bihagararaho kubera kwishyira hejuru baba bafite mu mitima yabo, kugirango umugambi wabo wo kuratira abantu uburanga bwabo ugerweho.

4. IZINDI MPAMVU
Umukobwa cyangwa umugore ashobora kwambara imyambaro iteye isoni, abitewe n’izindi mpamvu zitari muri ziriya eshatu twabonye haruguru. Ingero: umukobwa ashobora kubikora agambiriye gukurura abasore, atari murwego rw’uburaya cyangwa amarari y’ubusambanyi, atari n’ubwibone, agambiriye gukurura abasore, yibwira ko ahari byamuhesha gukundwa. Hari n’umuntu bashobora gutegera ibihembo, akambara ubusa mu ruhame. Hari n’abo usanga akazi bakora kabasaba kwambara imyambaro iteye isoni kugirango bakurure abakiriya babagana. Iyo urebye neza, usanga abo bantu bose nta kindi cyaha kiba kihishe mu mitima yabo kiba cyabateye gukora ibiteye isoni; ariko mu mitima yabo biba byabateye isoni, kuko baba bakoze ibintu binyuranye n’umuco wo mumitima yabo; Abo bantu rero nabo baba bakoze icyaha, kuko baba bakoze ibintu imitima yabo ibarega ko ari bibi.

Nuko rero kwitesha agaciro ku bushake nabyo ni icyaha, Mu isi hari imico myinshi itandukanye, ariko agakiza gatanga uburenganzira ku muntu wese n’umuco we; nubwo imico ari myinshi, agakiza ko ni kamwe,Ariko nubwo agakiza katarobanura umuco, iyo itorero ridashyizeho amabwiriza akumira imwe mu mico y’abantu, ibiteye isoni n’iby’isoni nke biba byinshi mu itorero. Ariko nanone amabwiriza byanga bikunze agira abo abangamira, kuko ibyo bamwe bita ibiteye isoni mumuco wabo, hari igihe biba byitwa byiza mu muco w’abandi. Ibyiza rero nuko amabwiriza yajyaho, ariko akaba atarimo kurengera. Icyo gihe hasigara bake bambuwe uburenganzira ku muco wabo, ariko bikagabanya ibiteye isoni mu itorero. Abambuwe uburenganzira ku muco wabo, barihangana igihe kiragera bakabimenyera.