Ibyo kwirinda iteka rizacirwa abakerensa iby’Imana

Mugire umwete wo kubana n’abantu bose amahoro n’uwo kwezwa, kuko utejejwe atazareba Umwami Imana. Mwirinde hatagira umuntu ugwa akava mu buntu bw’Imana, kandi hatagira umuzi wo gusharira umera ukabahagarika imitima abenshi bagahumana, kandi hatabaho umusambanyi cyangwa ukerensa iby’Imana nka Esawu, waguranye umurage we w’umwana w’imfura igaburo rimwe. Kuko muzi yuko hanyuma ubwo yashakaga kuragwa umugisha atemerewe, kuko atabonye uko yihana nubwo yabishakaga cyane arira. “abaheburayo12: 4-17”

Ijambo ry’Imana tumaze gusoma haruguru ritubwiye inkuru y’umuhungu witwa Esawu waguranye umurage we igaburo ry’umunsi umwe nyamara igihe yaragarutse kwaka umurage bikaba iby’ubusa kuko hari icyo yari yawuguranye, rikomeje kandi ridusaba kwirinda kugirango hatagira uwo muri twe ugwa akava mu buntu bw’Imana.

Benedata Ijambo ry’Imana rituburira kenshi kwirinda no kudakerensa Ubuntu bw’Imana twahawe, hariho benshi bagenda ukundi bakibwirako igihe bizabaziramo cyangwa bazabishakira bazakizwa ariko siko bimeze, Esawu ntayandi mahirwe yahawe yo kwisubiraho. Turabingingira muri kristo Yesu ngo mwe mwahawe ako gakiza mwirinde, mumenyeko iyo ukoze icyaha nkana cyangwa se ubizi neza uba usubije Yesu ku musaraba(Ntaho bitaniye no kumukina ku mubyimba) uko uba umutukishije, mbese urumva Imana ishobora kubyihanganira? Birakwiriye kubiha agaciro.

Mwirinde hatagira umuntu ugwa akava mu buntu bw’Imana, kandi hatagira umuzi wo gusharira umera ukabahagarika imitima abenshi bagahumana, kandi hatabaho umusambanyi cyangwa ukerensa iby’Imana nka Esawu.

Hariho n’abandi bumva ubutumwa bwiza bwa Yesu ntibabwiteho bagakomeza kwikorera ibyaha uko bishakiye: ubugambanyi, ubutekamutwe, ubwicanyi, ubusambanyi, urugomo n’ibindi bitandukanye. nyamara igihe kizaza bazifuza kwihana bitagishobotse, kuko ntabwo ubutumwa bwiza wumva none buzakomeza kuguca mu matwi igihe cyawe n’iki cyo kugarukira aho.

Hanyuma nawe wagiriwe Ubuntu ukamenya Kristo ukamwizera uramenye utabiteshesha agaciro gusubira mu byaha wavuyemo, ubuzima bw’isi burarushaho guhenda, ibi bituma benshi hari ibyo birengagiza bagakora ibyaha kugirango bucye kabiri bakibwirako bazagaruka bakihana nyamara amahirwe hari igihe aza 1 mu buzima harubwo wazasanga urugi rwakinzwe.

Twongeye kubinginga na none ngo mudaherwa Ubuntu bw’Imana kubupfusha ubusa.

Imana ibahe umugisha

[email protected]