Ibyiciro by’inshuti, ishingiro ry’ibikomere mu buzima

Mu buzima twisanzemo kuri iyi si, twahuye n’abantu benshi batandukanye, bamwe muri bo bahindutse abo twita inshuti. Tubaha umwanya mu mitima yacu tukabatekereza cyane.

Reka turebe ibyiciro by’inshuti tugira mu buzima bwa buri munsi

Mubuzima tugira inshuti zo mu byiciro bitatu (3) ari byo tugiye kureba.

1. INSHUTI Z’AHASHIZE ( friends of past):

Aba bitwako bagukunda ariko baguhoza mubyashize, iyo muri kumwe bakwibutsa intege nke zawe, n’iyo mutari kumwe bakuganiraho nyamara mwahura mugaseka, mwatandukana bakakuvuga.

Iyo ubagishije inama baguca intege bakakubwira ko bitazakunda bakakwibutsa ko wowe udashoboye bashingiye ku mateka yawe kuko wigeze kunanirwa, bahora bibuka ibyaha wakoze kera. Aba abantu bahora bakubona mu byashize kandi bakibuka ibibi kuruta ibyiza.

2. INSHUTI ZA NONE (friends of present):

Aba bo bateye ubwoba. Baragukunda pe, ariko bagukundira uko umeze uyu munsi, iyo ufite amafaranga bagendana nawe, iyo uguwe neza baragusura, iyo ufite ibyo ubaha baba hafi yawe. Bagukundira ibyo ufite n’uko uri kuko baba bashaka kugukoresha igihe cyose bakwegera.

Iyo hari icyo bagushakaho barakwegera cyane nyamara iyo uri mu ngorane bose bakuvaho n’iyo uhuye n’ikibazo uri kumwe nabo baraguhunga. Iyo uhindukiye nta n’umwe ubona. Bafite byinshi bibaranga ariko byose sinabivuga ngo mbirangize.

Bahora bakubwira ko ibintu byose ari byiza kugira ngo ubarebe neza, ntibakubwiza ukuri bagushukashukisha uburyarya kugira ngo banezeze amarangamutima yawe. Uzi ko badatinya no kugushyigikira uri mu ntege nkeya?

Umuziro ni uwakubwira ati: "Garukira aho Mwenedata dore uri kuyoba" ahubwo bakubwira ko bakwemera ndetse ko amafuti y’umugabo ari bwo buryo bwe, bakagushakira ingingo zikurengera kugira ngo bataguhomba muri gahunda zabo bagukeneyemo.

Aba ntibatinya no kugushuka, kukuyobya no kukugusha mu moshya, ari naho hava wa mugani ngo: "Umbwire uwo mugendana nzakubwira uwo uri we."

3. INSHUTI Z’AHAZAZA (friends of future):

Aba bantu umwanya wabo munini ntibawutakariza mu byashize, kandi uyu munsi ntibahatinda, bahitaho gusa kubera gutekereza ahazaza.

Ni abantu batekereza uwo uzaba we ejo hazaza kuruta uwo uri we none, iyo uri mu ntege nke bagufasha kuzivamo. Bakora ibishoboka byose kugirango amateka yawe ataguca intege, bakugira inama zikubaka, ntibagukundishwa n’ibyo ufite, n’iyo ntacyo ufite baragusanga.

Banezezwa no kubana nawe mu bihe byose bigukomereye cyangwa mu bihe byiza. Iyo waguye mu cyaha cyangwa wagize intege nke ntibagutaramiraho mu biganiro ngo bashyushye inkuru, ahubwo aho uvugwa nabi barakuvuganira, iyo bavuye aho, bakora iyo bwabaga ngo bamenye ukuri ku bivugwa, ibishoboka bakagufasha kubihindura byiza, ibyo udafitemo uruhare bakagufasha kubyihanganira no kureba imbere.

Ntibagukundira ibyo ufite ahubwo batanga ibyabo kubwawe, batanga umwanya wabo nabo ubwabo bakitanga kugirango ugire aheza ugera. Ibyabo nabo sinabivuga ngo mbirangize.

Icyo nagarukaho gusa ni uko aba bantu ari bake mu buzima bwacu, abenshi tubana nabo bakunze kuba bari mu nshuti z’ahahise n’inshuti z’uyu munsi. Niyo mpamvu imitima yacu yuzuye ibikomere ndetse tugahora tuvuga ko abantu ari babi, muri make tuvuma abantu hafi ya bose, ariko impamvu ni uko tutamenya kurobanura abo turi kumwe ngo buri wese tumushyire mu mwanya we kandi tumufate uko ari, ntidutungurwe n’ibyo adukorera ahubwo tumugirire umutwaro ngo ahinduke.

Yozefu yahuye na Farawo amateka arahinduka, Eliya yahuye n’umupfakazi ku irembo aramutunga, Dawidi yahuye na Yonatani amukiza urupfu, Isaka yahuye na Rebeka barubaka... Wowe abantu mwahuye mu buzima ubamariye iki, cyangwa bakumariye iki?

Kuko gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa, tugambiriye kuba inshuti z’ahazaza kubo tubana nabo byagira ingaruka nziza mu isi, abantu benshi bakishimira kubana natwe ndetse no gusa natwe. Ni cyo abakijijwe bakwiye kuberaho kuko ni cyo gisubizo cyonyine cyatuma itorero rigabanukamo ibikomere kandi ubucuti muri benedata bukaba ntamakemwa.

Ababi ntibakwiye gutuma n’abeza bahinduka babi niba koko bari beza atari ukubyitwa gusa

Aha abenshi bahita bakubwira ko uvugana n’abadakijijwe aba afite icyaha cyo kutitandukanya, cyangwa ngo cyo kuba mu banyamahanga, ngo ni byo bituma bacika intege. Bibaye ari ibyo no kuba mu isi twabyihana nk’icyaha kuko nayo ntiyera kandi tuyibamo.

Ikitwa kwitandukanya si ugukumira abadakijijwe mu buzima bwacu, ahubwo ni ugutandukanya ingeso zabo n’izacu. Ntidukwiye guhindurwa n’isi ahubwo dukwiye guhindura isi. Inshuti niza kuri wowe ari mbi ikwiye gutaha yabaye nziza niba koko uri umucyo, ntabwo ikwiye gusiga wowe wabaye mubi, ngo ujye uvuga ngo: " kera nari mwiza nahinduwe n’abantu." Icyo ni ikinyoma.

Dore impamvu ababi bakunda kuganza abeza

- Ni uko abitwa beza batisobanukiwe ngo bamenye koko ko ari beza, kuko babizi ntibakwemera kugurana ubwiza ububi. Muri make baba bitwa beza cyangwa bajya gusa n’abeza.

- Ni uko ibibi bakora bitabasaba izindi mbaraga nk’izo gukora neza bisaba. Ntibabisengera, ntibabyizera, barabipanga bigahita bikunda kuko satani aba ari hafi aho n’inkunga yo kurimbura abera.

- Ariko guhindurira umubi ku gukiranuka, bisaba amavuta ava ku Mana, ntiwayabona udasenze, kandi gusenga biravuna. Bisaba kwera imbuto, kwihangana, gushishoza, kutararikira iby’isi... ibi byose biravuna kandi kubibona ni ugushakashaka. Ndetse ntan’uwabibasha kereka gusa abibashishijwe n’Umwuka wera.

- N’ubwo bigoye ariko birashoboka. Bigorana iyo dushaka gukora ibyacu n’ibitari ibyacu. Icyacu ni ukwera imbuto no kuvuga gusa, ibindi Yesu azabyikorera. Abadakijijwe ntibakwiye guhindura abakijijwe, abakijijwe nibo bakwiye guhindura abadakijijwe nk’uko abami bakorera barutana ubushobozi.

NI IKI TWASIGARANA MURI IBI BITEKEREZO KU NSHUTI?

1. GERAGEZA KUBA INSHUTI Y’AHAZAZA IMANA NAYO IZAKUZANIRA INSHUTI Z’AHAZAZA, KANDI IZAKUZANIRA N’ABANDI UHINDURA INSHUTI Z’AHAZAZA.

2. GERAGEZA KWIRINDA GUSHWANA NA BENSHI BURI MUNSI KUKO BITERWA NO GUSHYIRA INSHUTI MU MYANYA ITARI IKWIRIYE.

3. AHO WAGEJEJE UMUNTU MU MUTIMA WAWE N’IYO AGUKOMEREKEJE NIHO BIGERA, BISABA RERO KO UMENYA INSHUTI WUNGUTSE BURI MUNSI N’ICYICIRO CYAYO KUGIRA NGO UMENYE NIBA IJE KUGUFASHA, CYANGWA IJE NGO UYIFASHE CYANGWA IJE NGO MUFASHANYE.

4. NUSENGA UJYE USENGERA INSHUTI ZAWE, MAZE WIGANE YESU AZAKWIGISHA GUKUNDA NEZA KANDI AZAGUHA ABAGUKUNDA MU BURYO WIFUZA KANDI BUGUFASHA GUTERA IMBERE MU MWUKA NO MU MUBIRI.

5. ICYO UBONYE CYOSE CYIZA CYANGWA IKIBI UJYE UMENYA KO ARI ISHIMWE RY’IMANA CYANGWA ISOMO RIVUYE KU MANA, NTUKIGERE UBIREBERA MU MUNTU WABIKOZE UJYE UBIREBERA MU RUKUNDO YESU AGUKUNDA BIZAKURINDA GUHORANA IBIKOMERE.

DUSENGE: Mana yacu, turasabye ngo uduhindure inshuti nziza z’ahazaza, kandi utuzanire inshuti nziza z’ahazaza. Uduhe umutima uhindutse nk’uwawe rwose kugira ngo umusaruro uva mu badahindutse duhura nabo we kuba ibikomere n’urwangano ahubwo ube uwo gufasha benshi guhinduka inshuti nziza z’ahazaza. Tubisenze twizeye mu izina rya Yeesu. Amen!

Vedaste [email protected]
Source: Agakiza family