Ibintu by’ingenzi utari uzi ku bwoko bw’amaraso

Muri rusange habaho ubwoko bw’ingenzi bw’amaraso ari bwo A,B,O AB, muri iyi nkuru muraza gusobanukirwa neza ibintu by’ingenzi ku bwoko bw’amaraso mutari muzi nkuko byakuwe mu gitabo cya Dr. Adamo kigira kiti” ese kurya hakurikijwe ubwoko bw’amaraso umuntu afite ntago ari byo?”

Ni byiza kumenya ko ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’abahanga ku bijyanye n’ubwoko bw’amaraso byatumye babasha kumenya byinshi kuri yo aho basanze ku isi hose ubwoko bw’amaraso bufitwe n’abantu benshi ari O+

Ese bya bintu 7 by’ingenzi ukwiye kumenya ku bwoko bw’amaraso ni ibihe?

Icya mbere: ibiryo bakwiriye kurya

Abafite ubwoko bw’amaraso A: abantu bafite ubu bwoko ngo ni abo bakunze kwita aba vegetariens, ngo bagomba kwibanda ku biryo birimo amafi, amata ariko cyane cyane ay’ihene bakirinda kurya imboga zirengeje urugero, umwuma ndetse bakazibukira ikawa

Abafite ubwoko bw’amaraso B: aba bo ngo bagomba kwibanda cyane ku ndyo yiganjemo amata, inyama ariko cyane iz’intama, amafi, imboga, bakihata icyayi ariko nanone bakirinda ibiyobyabwenge ndetse n’ibiryo byo mu nganda kuko byangiza imibiri yabo

Abafite ubwoko bw’amaraso O: abafite ubu bwoko nab o ngo ni byiza kwihata inyama zitukura, amafi, imboga ariko nanone bakazibukira ibintu byose bifite aho bihurira n’amata ndetse n’ibiryo byo mu nganda

Abafite ubwoko bw’amaraso AB: abantu bafite ubu bwoko bo baratangaje kuko abahanga bavuga ko ibiryo ibyo ari byo byose bakwiye kujya birira badatoranyije kuko ntacyo byabatwara ariko kandi ngo ibyiza kurushaho ni ukubirya ari bibisi bakirinda ibiryo byo mu nganda ndetse n’ibitetse

Icya kabiri: uko aba bantu bitwara muri sosiyete
Abafite ubwoko bwa A: ngo aba bakunda kugira ishyaka, bakunda kuba batuje, bavamo abayobozi b’abandi

Abafite ubwoko bwa B: barakora cyane, baratekereza cyane, baba biyoroheje ndetse ngo bagira inshuti nyinshi

Abafite ubwoko bwa O: aba ngo batekereza kubi mbere y’uko bagira icyo bakora kandi bakibanda ku ngaruka gishobora guteza mbere yuko kiba
Src: Santeplusmag.com