Ibintu abakristo bakwiye kwitaho mu gihe bitegura kuba ababyeyi

Kuba umubyeyi ni uruhurirane rw’umugisha n’umurimo utoroshye wo kurera .Abana bafatwa nk’umugisha ,kubarera neza bagakura ni inshingano Imana yahaye abashakanye bombi,bikaba ibyishimo bitagereranywa iyo abana bakuriye mu Mana.

Ese muziko ababyeyi(abashakanye) baba babonye amahirwe yo kumenya Imana, umubyeyi ubakunda kandi ubabyara? Nk’umubyeyi watanze umwana wayo, bigaragaza urukundo rwayo no kwihangana bitagereranywa. Ababyeyi bagomba kuyigiraho urukundo rutarondoreka ,rudasinzira kandi ntirugire ubwo ruhagarara.

Ibi biratwerekako abashakanye b’abakristo bakwiye kwifuza kuba Ababyeyi.Si inshingano bakwiye gutinya cyangwa ngo bayihunze ahubwo bakwiye kuyitegura hakiri kare.
Ibi ni bimwe mu bintu abakristo babana bitegura kuba ababyeyi bakeneye kugirango buzuze inshingano zabo zo kurerera Imana:

1. Mufate igihe musenge ,mushake ubushake bw’Imana.

Umugabo n’umugore bakwiye gupfukama bagasaba Imana ikabayobora mukubaha abana kuva bakiri mu nda kugera bakuze. Ibi bigakorwa na bombi (abagore b’abagabo) si inshingano ikwiye guharirwa abagore gusa.
Ababyeyi bakwiye buri gihe guhora bashaka ubushake bw’Imana igihe babonye abana. Intego yabo ikwiye kuba iyo kurera abana bazaha icyubahiro bakanubaha Imana. Ni inzira ababyeyi b’abakristo bose bakwiye kwifuza, kugira abana bakunda Imana bakanayitinya. kandi gutoza umwana inzira nziza niyo akura akirimo.
“ Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo,azarinda asaza atarayivamo”.( Imigani 22:6)

2. Muganire ku ruhare rwa buri umwe maze mubone guteganya

Bibiliya ivugako abagabo n’abagore bafite uruhare rwo kurera abana kugera bakuze. Abagabo bahawe inshingano zo kuyobora, kurinda no kubonera ibitunga abagore babo, ibi byose bigaragaza inshingano za kibyeyi . Abagore nabo bategetswe kubaha abagabo babo no kubitaho.

Ababyeyi b’abagabo bakwiye kuyobora urugo mu buryo bwose.Yaba kubabonera ibikoresho bikenewe ndetse no kubafasha mu buryo bw’umwuka. Bagomba kurinda umuryango, bakawufasha kwirinda icyaha. Bagomba gukora cyane kugirango babone ibitunga umuryango .Ababyeyi b’abagore nabo bahamagariwe kunganira abagabo babo. Basabwa gufatanya n’abagabo babo kurera abana,bityo gukorera hamwe bikabafasha mu buzima bwabo.Gukorera hamwe bigomba kuba cyane abashakanye baganira. Abagabo bagomba gusaba abagore babo kuganira, bakungurana ibitekerezo uko bakwiye kurera abana babo.

3. Mutegure ibizatunga abana

Abashakanye bagomba gutegura neza ahazava ibyo abana bazakenera : ibyo kurya,aho kuba,imyambaro,kuzabagaragariza urukundo kugirango babashe kurera neza.

Mu kurera abana ,ababyeyi bakwiye kumenyako icyo abana bakenera cyane ari ukubaba hafi no kubabonera ibyo bakeneye. Ababyeyi benshi ntibakunze kuba hafi y’abana babo ngo rimwe na rimwe bashimishe abana babo babaha impano, bagatuma bakura nk’aho ari imfubyi,batabona urukundo rwanyu.

Niba abakristo bashaka kurerera Imana mu buryo bukwiye , bakwiye gukora cyane bagategura kare ibyo umuryango uzakenera, kugirango abana banyu bazakure mu byishimo kandi bagendera mu rukundo rw’Imana.

[email protected]