Ibintu 4 ukwiye kumenya ku bijyanye no kubabarira abandi

Kubarira abandi ni igikorwa kitakagomye kugira icyo gishingiraho kugirango gikorwe. Ntibyoroshye kubyumva. Akenshi kubabarira bisa nk’ibiduharamba ku mutima nkuko bikomera nko gukoza inzara mu makara. Umwami King Lowis XII wayoboye Ubufaransa yaravuze ati “ Nta kintu gihumura neza nk’intumbi y’umwanzi wawe “

Ariko iyo tuza kuba inyangamugayo, twakagombye kwishimira kubabarirana kuberako bituma abanzi bacu bahinduka. Kubabarira biduha amahirwe n’uburyo bwo guhindura abanzi bacu uko twe tubyifuza.

Iyo tubabariye abaduhemukiye ubwacu dusa nabirengagije kwigirira impuhwe ahubwo tukazigirira abaduhemukiye. Imbabazi no kudahangana bituma abakurwanya bacika intege.

Mureke turebere hamwe ibintu icumi biduhereza neza ubusobanuro bwimbitse bw’imbabazi.

1.Kubabarira si ukwibagirwa

Ibi binyuranye nibyo wumvise, gutanga imbabazi si ukwibagirwa. Ni inshuro zingahe mu myaka yatambutse, inshuti zawe ziza zikakubwira ati “Mbabarira wibagirwe ibyo nagukoreye”

Ni byiza kubivuga kandi biroroshye kubivuga. Abahanga mu by’imitekerereze bavugako bidashoboka kwibagirwa ngo niko wababariye. Abantu bajya bibagirwa ariko ni ibintu bikorwa mu buryo butateguwe bitewe n’igihe kirangiye. Ubuzima umuntu abayemo bishobora kugira ibintu bisiba mu bwonko ariko akenshi ibyaha twakoze n’ibikomere twagize byibagiranga gake cyane.

Dufate urugero, Jane yababariye Saraya amezi abiri ashize nyuma yuko amugambaniye. Jane yamaze kubyibagirwa ibyo Sara yamukoreye ariko agiye kumva yumva Sara nabwo yagambaniye Mariya. Jane yahise yibuka byihuse ibyo sara yamukoreye, ibyo yariyizeye ko yibagiwe byahise bigaruka.

Nubwo ushobora kubabarira umuntu ariko nyuma yaguhemukira ukibuka ibyambere, Jya uzirikanako Atari byiza gukurira umuntu ibyo wamubabariye kera kandi burya kubabarira kwiza ni ukutabika inzika yo gutegura kuzihorera.

Nuko Petero aramwegera aramubaza ati “Databuja, mwene data nangirira nabi nzamubabarira kangahe? Ngeze karindwi?” Yesu aramusubiza ati “Sinkubwiye yuko ugeza karindwi, ahubwo yuko ugeza mirongo irindwi karindwi. Matayo 18:21-22

Nawe ntiwari ukwiriye kubabarira mugenzi wawe nk’uko nakubabariye?’ Shebuja ararakara, amuha abasirikare kugeza aho azamarira kwishyura umwenda wose. “Na Data wo mu ijuru ni ko azabagira, nimutababarira umuntu wese mwene so mubikuye mu mutima.” Matayo18:33-35

2.Kubabarira ntibivuze korohereza abakubabazaga kongera kubikora

Kubabarira umuntu ntibisobanuye kumworohereza inzira yakongera kunyuramo ngo akubabaze kuko byashoboka kongera kukubabaza. Ni byiza gushyira umupaka hagati yawe n’abakubabaza, ukwiye kujya kure y’ibyaguhuza n’ukubabaza kugirango utamuha amahirwe yo kugukomeretsa umutima. Kubabarira umuntu ni byiza cyane ariko ugashaka ni nzira zatuma hatongera kubaho ibyatuma yongera kukubaza.

Umwami Salomo yahaye imbabazi, Shimeyi, amubwira kutarenga I Yerusalemu kuko yabonagako naharenga azongera gukora ibintu bibi nk’ibyo yari yarakoreya se Dawidi ubwo yamutukaga, Dawidi ahunze umuhungu we Abusalomu “ Bukeye umwami atumira Shimeyi aramubwira ati “Wiyubakire inzu i Yerusalemu uyigumemo, ntuzayivemo ngo ugire ahandi ujya. Umunsi wavuyeyo ukambuka akagezi Kidironi, uzamenye neza ko utazabura gupfa. Amaraso yawe azabe ari wowe abaho.” 1 Abami 2:36-37


3. Gutanga imbabazi si igikobwa cy’umunsi umwe

Imbabazi ntizuzura umunsi umwe, ni igikobwa cya buri munsi mu buzima. Nta gihe cya gakwiye kubaho ugashidikanya kugutanga imbabazi. Gutanga bigomba kuba byuzuye mu buryo bw’amaranga mutima ku bw’impuhwe wagize no mu buryo bw’umwuka ku bw’itegeko ry’Imana kugirango ubashe kuba ushyitse kandi ubone umudendezo ariko ntibivuzeko ubikora umunsi umwe gusa, ubikeneye buri munsi kubabarira, buri uko ubonye umuntu ugukoshereje jya wibuka umuhe imbabazi.

Luka 6:27-36 “Ariko ndababwira mwebwe abumva, mukunde abanzi banyu, mugirire neza ababanga, mwifurize neza ababavuma, musabire ababangiriza. Ugukubise mu musaya umuhindurire n’uwa kabiri, uzakwaka umwitero ntuzamwime ikanzu.Ugusaba wese umuhe, unyaga ibyawe ntuzabimwake ukundi. Kandi uko mushaka ko abantu babagirira, abe ari ko mubagirira namwe. “Nimukunda ababakunda muzashimwa iki? Abanyabyaha na bo bakunda ababakunda. Kandi nimugirira neza abayibagirira muzashimwa iki? Abanyabyaha na bo ni ko bakora. Kandi nimuguriza abo mutekereza ko bazabaguzurira muzashimwa iki? Abanyabyaha na bo ni ko baguriza abandi banyabyaha, kugira ngo bazaguzurirwe ibihwanye n’ibyo babagurije. Ahubwo mukunde abanzi banyu, mubagirire neza, mugurize abantu mudatekereza ko bazabishyura. Ni bwo ingororano zanyu zizaba nyinshi, namwe muzaba abana b’Isumbabyose kuko igirira neza ababi n’indashima. Mugirirane imbabazi nk’uko So na we azigira.

4. Tugomba kubabarira nkuko Kirisito yatubabariye

Intumwa Pawulo mu Abefeso 4:32, yaravuze ati “ Mugirirane neza, mugirirane imbabazi, mubabarirane ibyaha nk’uko Imana yabababaririye muri Kristo.
Imana yatubabariye muri Krisito Yesu umuvumo w’ibyaha, Yesu atugura amaraso y’igiciro.

Matayo 5: 7 ”Hahirwa abanyambabazi, Kuko ari bo bazazigirirwa.”

Bibiliya igaragaza abantu babaye intwari kukigero cyo kubabarira abanzi babo:

•Dawidi: Dawidi yababariye Sawuli kandi byarashobokaga ku mwica kandi muri iyo minsi, Sawuli yaramugenza(1Samweli 24:10-12), Dawidi yongeye kubabarira Shimeyi kandi yariyaramututse (2 samweli 19:23-24)

•Elisa: Elisa yatekeshereje ibyo kurya, ingabo zari zibateye I Samariya umwami ashaka kubica. Ariko Eliya abasabira imbabazi (2 Abami6:22-23)

•Salomo: Umwami yababariye Adoniya , ubwo yikuzaga ashaka kuba umwami (1abami 1:52)

•Mose: Mose yagiriye ba Miriyamu na Aroni ubwo bamusekaga ko yarongoye umunyegiputakazi bakabemba(Kubara 12:13), nabwo Mose yongeye kugirira ubwoko bw’Abisirayeli ubwo barakazaga Uwiteka agashaka kubarimbura, ariko Mose yinginga Uwiteka (Kuva 32:32)

•Yozefu: Yozefu yababaririye bene se ubwo bamusangaga muri Egiputa yarabaye umuntu ukomeye(Itangiriro 50:18-19)

Imana ishakako abantu bayo barushaho kugira imbabazi nkuko nayo ari inyembabazi muri byose. Birababaje kuba mu nzu y’Imana ariho basigaye barogana kandi abantu biyita abakozi b’Imana. Hahirwa abanyembabazi kuko aribo bazazigirirwa. Bibiliya mu Imigani 25:21, haragira hati “Umwanzi wawe nasonza umugaburire, Nagira inyota umuhe amazi yo kunywa”

Imana ibashoboze ibyananiye abandi

[email protected]