Ibibibazo 135 Yesu yabajije mu bihe bitatandukanye(Igice 1)

Yesu ni umwami w’umunyembaraga, ni umuhanga mu mirimo ye yose. Yesu yakoreshaga ibibazo yigisha umumaro w’ukuri kuby’ umwuka. Ubundi Yesu ntabwo yabazaga ikibazo ashaka kumenya igisubizo, yakoreshaga ibibazo nk’uko umuganga akoresha icyuma abaga n’ubushishozi kugirango agere kurwego rwiza rwo gukiza. Yesu nawe yabazaga ashaka kugera ku rundi rwego rwo kumvikanisha neza ibyo avuga.

Iki ni icyegeranyo cy’ibibazo Yesu yabajije. Gusa hari ibindi Yesu yabajije ariko hafi ya byose biri hano, ibi bibazo Yesu yabajije kugeza n’uyu munsi akeneye ibisubizo biduturutseho kugira amenye uko adufasha gusobanukirwa.

1. Nimukunda ababakunda gusa, muzahembwa iki?(Matayo5:46)
2. Nimuramutsa bene wanyu bonyine, abandi mubarusha iki?(Matayo5:47)
3. Ni nde muri mwe wiganyira wabasha kwiyunguraho umukono umwe?(Matayo6:27)
4. None se ikibaganyisha imyambaro ni iki?(Matayo6:28)
5. Ni iki gituma ubona agatotsi kari mu jisho rya mwene so, ariko ntiwite ku mugogo uri mu jisho ryawe?

6. Mbese hari abasoroma imizabibu ku mugenge, cyangwa imbuto z’umutini ku gitovu?(Matayo7:16)
7. Ni iki kibateye ubwoba, mwa bafite kwizera guke mwe?(Matayo 8:26)
8. Ni iki kibateye kwibwira ibidatunganye mu mitima yanyu? (Matayo9:4)
9. Icyoroshye ni ikihe? Ni ukuvuga nti ‘Ibyaha byawe urabibabariwe’, cyangwa nti ‘Byuka ugende’?(Matayo9:5)
10. Ni gute abasangwa babasha kugira agahinda bakiri kumwe n’umukwe?(Matayo9:15)

11. Mwizeye ko mbishobora?(Matayo9:28)
12. “Mwagiye mu butayu kureba iki?(Matayo11:7)
13. Ariko ab’iki gihe ndabagereranya n’iki?(Matayo11:16)
14. Ni nde muri mwe waba afite intama imwe, ikagwa mu mwobo ku isabato ntayikuremo?(Matayo12:11)
15. Umuntu yabasha ate kwinjira mu nzu y’umunyamaboko ngo amusahure ibintu, atabanje kuboha uwo munyamaboko, ko ari bwo yabona uko asahura inzu ye?(Matayo12:29)

16. Mwa bana b’incira mwe, mwabasha mute kuvuga amagambo meza muri babi?(Matayo12:34)
17. Mama ni nde, na bene data ni bande?( Matayo12:48)
18. Yewe ufite kwizera guke we, ni iki gitumye ushidikanya?(Matayo14:31)
19. Namwe ni iki gituma mucumurira itegeko ry’Imana imigenzo yanyu?(Matayo15:3)
20. Mufite imitsima ingahe?(Matayo15:34)

21. Ntimurajijuka?(Matayo16:9)
22. Abantu bagira ngo Umwana w’umuntu ndi nde?(Matayo16:13)
23. Ariko mwebwe ubwanyu mugira ngo ndi nde? (Matayo16:15)
24. Kandi umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi, niyakwa ubugingo bwe? Cyangwa umuntu yatanga iki gucungura ubugingo bwe?(Matayo16:26)
25. Nzageza he kubana namwe? Nzabihanganira kugeza ryari?(Matayo17:17)

26. Abami bo mu isi abo baka umusoro n’ihoro ni abahe? Ni abana babo cyangwa ni rubanda?(Matayo17:25)
27. Mbese muratekereza mute? Umuntu ufite intama ijana, imwe muri zo iyo izimiye ntasiga izo mirongo urwenda n’icyenda, akajya ku misozi agashaka iyazimiye?(Matayo18:12)
28. Unyitira iki mwiza?(Matayo19:17)
29. Urashaka iki?(Matayo20:21)
30. Mwabasha kunywera ku gikombe nzanyweraho?(Matayo20:22)

31. Murashaka ko mbagirira nte?(Matayo20:32)
32. Kubatiza kwa Yohana kwavuye he, ni mu ijuru cyangwa ni mu bantu?(Matayo21:25)
33. Ariko ibi mubitekereza mute?(Matayo21:28)
34. “Ntimwari mwasoma mu byanditswe?(Matayo21:42)
35. Ariko Yesu amenya uburiganya bwabo, arababaza ati “Mungeragereje iki, mwa ndyarya mwe? (Matayo22:18)

36. Ibya Kristo murabitekereza mute? Ni mwene nde? (Matayo22:42)
37. Mwa bapfu mwe, mwa mpumyi mwe, ikiruta ikindi ni ikihe, ni izahabu cyangwa ni urusengero rwubahiriza izahabu? 18Kandi ngo ‘Urahiye igicaniro nta cyo bitwaye, ariko urahira ituro rikiriho azaba yibohesheje iyo ndahiro arahiye.’ 19Mwa mpumyi mwe, ikiruta ikindi ni ikihe, ni ituro cyangwa ni igicaniro cyubahiriza ituro? (Matayo23:17-19)
38. Mwa nzoka mwe, mwa bana b’incira mwe, muzahunga mute iteka ry’i Gehinomu? (Matayo23:33)
39. Ariko Yesu abimenye arababaza ati “Uyu mugore muramuterera iki agahinda, ko ankoreye umurimo mwiza?(Matayo26:10)
40. Harya ntimubashije kubana maso nanjye isaha imwe? (Matoyo26:40)

41. Mbese wibwira yuko ntabasha gusaba Data, akanyoherereza abamarayika nonaha basāga legiyoni cumi n’ebyiri? (Matayo 26:53)
42. Ariko rero bibaye bityo, ibyanditswe byasohora bite kandi ari ko bikwiriye kuba?(Matayo 26:54)
43. Uwo mwanya Yesu abaza igitero ati “Harya muhurujwe no kumfata nk’uko muzira umwambuzi, mufite inkota n’inshyimbo? Nicaraga mu rusengero iminsi yose nigisha, kuki mutamfashe?(Matayo 26:55)
44. Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki kikundekesheje? (Matayo 27:45)
45. “Ni iki gitumye uyu avuga atyo? Arigereranyije. Ni nde ushobora kubabarira ibyaha uretse Imana yonyine? (Mariko 2: 7)

46. Nuko arababaza ati “Mbese itabaza rizanirwa kūbikwaho inkangara, cyangwa gushyirwa munsi y’urutara? Ntirishyirwa se ku gitereko cyaryo?(Mariko 4:21)
47. Mbese ubwami bw’Imana twabugereranya n’iki?(Mariko 4 :30)
48. Arababaza ati “Ni iki kibateye ubwoba? Ntimurizera? (Mariko 4:40)
49. “Witwa nde?” (Mariko 5:9)
50. Ni nde ukoze umwenda wanjye? (Mariko 5:30)

51. Ni iki gitumye musakuza kandi murira?(Mariko 5:39)
52. Mbese namwe ntimugira ubwenge? (Mariko 7:18)
53. kuko kitajya mu mutima we ahubwo kijya mu nda, kikanyura mu nzira yacyo?(Mariko 7:19)
54. Ab’iki gihe bashakira iki ikimenyetso? (Mariko 8:12)
55. Igitumye mubazanya ni uko mudafite imitsima? Mbese ntimurajijuka ngo musobanukirwe? Mbega imitima yanyu iracyanangiwe! (Mariko 8:17)

56. Ubwo namanyuriraga abantu ibihumbi bitanu ya mitsima itanu, mwateranyije ubuvungukira bwuzura intonga zingahe? (Mariko 8 :19)
57. Kandi ubwo namanyuriraga abantu ibihumbi bine ya mitsima irindwi, mwateranyije ubuvungukira bwuzura ibitebo bingahe? (Mariko 8 :20)
58. Noneho ntimurasobanukirwa? (Mariko 8:21)
59. Ayifata ukuboko ayisohokana mu kirorero, acira amacandwe mu maso yayo, ayirambikaho ibiganza arayibaza ati “Hari icyo ureba? (Mariko 8:23)
60. Arababaza ati “Mwabagishaga impaka z’ibiki? (Mariko 9:16

Mu gihe cya Yesu,yigishirizaga mu migani kuko abantu bari bafite imitima inangiye kandi batizera amagambo ye.Ariko biradukwiye nk’abakristo kumenya ubutumwa bwamuzanye ko turushaho gukora ibyo ashaka no kumwamamaza kubataramumenya.

[email protected]