Hunga icyaha udapfa


Ijambo icyaha mu kigereki ryitwa "amartia" Risobanura kubura ikikuranga. Buri muntu ashobora kubura ikimuranga. Imana yatanze umwana wayo w’ikinege kugirango idusubize kimwe mu byagombaga kuturanga nk’abana b’Imana. Amaraso ya Yesu yatwikiriye buri cyaha cyose.

Hari ingaruka rero zizanwa no gukora icyaha bigatuma abantu batabasha gushyikira Imana. Agakiza.org twagerageje gushaka ingaruka eshanu Bibiliya igaragaza zo gukora icyaha.

1. Icyaha kidutandukanya n’Imana

Icyaha cyangiza ubwiza bw’umuntu aba afite imbere y’Imana, ibyo bigatuma atandukana n’Imana.

“ Ahubwo gukiranirwa kwanyu ni ko kwabatandukanyije n’Imana yanyu n’ibyaha byanyu ni byo biyitera kubima amaso ikanga no kumva(Yesaya 59:2).

Iyi ni ingaruka ikomeye y’icyaha. Buri cyaha cyose ni umwanzi w’Imana, Imana ntishobora kwigaragaza ahantu hari ibyaha. Niyo mpamvu iyo ukomeje gukora ibyaha ntubyature, ntabwo Imana ibana nawe ahubwo muratandukana. Mwuka wera ahagarika kukuvugisha iyo utatuye ibyaha (Abatesalonike 5:19-22).

2. Icyaha ni uburozi bwica umubiri

Inkuru ya muka Roti itwereka neza uburyo Imana idashobora kwihanganira icyaha icyo aricyo cyose, uko umuntu yacyita ntanyoroshya cyaha ibaho kuko abantu babihindurira amazina bashaka kubyoroshya ngo birengere ariko icyaha kizana urupfu ku buzima bw’umuntu.

.Muka Roti ubwo Imana yababwiraga we n’umugabo we guhunga Sodomo na Gomora abamarayika babatwaye bababujije kurebe inyuma, ariko muka Roti we kwihangana biramunanira ntiyabasha kunesha igishuko cy’icyaha arebe inyuma ahita ahinduka inkingi y’umunyu na bugingo n’ubu(Itangiriro 19:26). Muka Roti yatakaje ubuzima kubera

Gusuzugura Imana .Imana ishakako duca mu nzira yayo aho kwishakira inzira akenshi iba inaganisha ku rupfu.

3. Icyaha ni uburozi bwica n’abandi

Icyaha ntikigira ingaruka gusa kuwa gikoze ahubwo ingaruka zacyo zigera no kubatagikoze. Mu gihe uhisemo kugenda uko ushaka aho kugenda nk’uko Imana ibishaka iteka ryoze uhura n’ibyago .

Umwami Herode yakoraga nabi, yarikundaga. Yatewe ubwoba no kumvako havutse umwami Yesu(Matayo 2:3) . Yamenye aho yavukiye ariko Imana kuko izi byose ihungisha Yosefu n’umuryango we muri Egiputa.

Herode amaze kumenyako abanyabwenge bamushutse batagarutse kumubwira ukuri ku by’umwana wari wavutse , yagize umujinya bituma ategekako bica abana b’abahungu bose muri Betelehemu bafite imyaka ibiri kujyana hasi (Matayo 2:16). Nguko uko icyaha gituma hari inzirakarengane zipfa.

4. Icyaha kijya kiba umusemburo w’ibindi byaha

Ku bizera mwuka wera niwe utwemeza ibyaha iyo dukoze nabi, kugirango tubashe kwicuza (Yohana 16:7-8). Uko byagenda kose iyo umuntu akoze icyaha ntiyihane bimukururira mu bindi byinshi. Irari iyo rije ntabwo rihita rigutura mu byo urarikiye bibi ahubwo bigenda bihindura intekerezo buhoro buhoro. Satani azi uburyo bwo kwegera umuntu ngo amugushe. Iyo umuntu akoze icyaha ntakihane birangira gukora ibyaha byinshi bimubayeho akarande.

5. Icyaha gitera urupfu rw’iteka

Urupfu rw’iteka ni ugutandukana n’Imana burundu mu buzima abizera bateganyirijwe kuzabamo. Kandi bibiliya itubwirako ibihembo b’ibyaha ari urupfu (abaroma 6:23). Umukiristu nyawe akwiye kwicuza ibibi akora kugirango azahabwe umugabane mu ijuru.

Yesu nawe yavuze ku bantu bazaba bataragaragaje ibikorwa byiza kuri bagenzi babo:abantu batagaburiye abashonji ,ntibambike abambaye ubusa,ntibasure abarwayi n’imfungwa ntibahe icyo kunywa ufite inyota, ko abo bose batazinjira mu bwami bwo mu ijuru ntibatihana kandi ko ntakindi bazahembwa uretse kujugunywa mu muriro w’iteka.

Imana ntitinza isezerano ryayo,ahubwo yihangana idashako ko hagira n’umwe urimbuka ahubwo ishaka ko bose bihana.(2 Petero 3:9)

Icyaha kigira ingaruka nyinshi cyane kandi kirarimbuza ariko kwihana bizana ubugingo .Abakristo bakwiye guha Yesu ubugingo bwabo bakamwikoreza ibibavuna kuko ari we wenyine uzabaruhura kandi akabaha n’ubugingo buhoraho.