Humura Uwiteka ni we uturwanira intambara/ Ev Fred Businge

N’ubundi Imana irarwana ikanesha kandi mu buryo butandukanye n’ubwo abantu bibwira. Iratabara kandi itabarukana intsinzi, bibiliya itubwira zimwe mu ntambara yagiye irwaniririmo abantu mu ntwaro zayo zidasanzwe zimenyerewe mu ntambara zo mu isi. Imana hari aho yagiye ihushanya n’ibitekerezo byarwanyaga ubwoko bwayo, igateza ababisha bayo kwicana, hari aho yasabye Abisirayeli kunzenguruka baririmba gusa Yeriko irariduka, hari aho yasabye gukomanga ibibindi no kuvuza amakondera no kwitwaza imuri byonyine bigatuma ababisha bahunga bakanapfa.

Uwiteka ni intwari mu ntambara,Uwiteka ni ryo zina rye.( Kuv 15:3)

Enda ingabo nto n’inini uhagurukire ku ntababara(Zab 35:1-14)
Ibihe uyu mwanditsi yarimo byari ibihe bikomeye, nawe ugereranye ni bihe urimo uyu munsi Imana itugirire neza. Yari agoswe n’abanzi. Wowe iyo usubije amaso inyuma usanga ugoswe n’abakunzi cg abanzi,nawe barahari?
Ariko amaze kubona ko agoswe n’abanzi, Asaba Uwiteka! Ntiyasabye umwana w’umuntu, Asaba Uwiteka ku mutabara, yitwaje intwaro zariho icyo gihe.

Uwiteka n’umurwanyi w’umunyamaboko. Atubera maso akarwana n’ibiturwanya, akaba imbere muri twe ari ku rugamba rwo kwemeza imitima yacu ko ari muri we gukira kwacu guturuka.
Kandi ushingure icumu mu ntagara wimire abangenza,Ubwire umutima wanjye uti “Ni jye gakiza kawe.”
Abagabo b’ibinyoma barahaguruka(Zab 35:3)

Abagabo b’ibinyoma barahaguruka,Bakandega ibyo ntazi bakabimbaza(Zab 35:11).

Dawidi yababajwe n’abahagurutswa no kumurega ibyo atagizemo uruhare

“Ibyiza nabagiriye bakabyitura ibibi,Bikampindura nk’impfusha.Ariko jyeweho iyo barwaraga nambaraga ibigunira,Nkababarisha ubugingo bwanjye kwiyiriza ubusa,Ngasenga ncuritse umutwe mu gituza.Nkamera nk’aho ari incuti yanjye,cyangwa mwene data urwaye,Nkiyunamira nkambara ibyo kwirabura nk’uborogera nyina.”( Zab 35:12-14)
Waba se ufite abakurwanya muri iki gihe, kandi wumva nta mpamvu bafite?
Cyangwa uwo wagiriye neza uyu munsi akaba yarakwituye inabi? Aba bose bababaza umutima. Ariko nta kindi kibadukiza, usibye kumenya ko hari Malayika ubamba amahema yo kutugota.

Marayika w’Uwiteka abambisha amahema yo kugota abamwubaha,Akabakiza.
Ni na we umenya uko abagenza akanabatwirukanaho(Zab 34:8)
Mu gitabo cy’ibyahishuwe 3:9-12 haragira hati “ Dore nguhaye bamwe bo mu isinagogi ya Satani biyita Abayuda nyamara atari bo, ahubwo ari abanyabinyoma. Dore nzabahata kuza bikubite imbere y’ibirenge byawe, bamenye yuko nagukunze. Kuko witondeye ijambo ryo kwihangana kwanjye, nanjye nzakurinda igihe cyo kugerageza kigiye kuza mu bihugu byose kugerageza abari mu isi. Ndaza vuba, komeza ibyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe.’

“Unesha nzamugira inkingi yo mu rusengero rw’Imana yanjye kandi ntazasohoka ukundi, nanjye nzamwandikaho izina ry’Imana yanjye n’iry’ururembo rw’Imana yanjye ari rwo Yerusalemu nshya, izamanuka iva mu ijuru iturutse ku Mana yanjye, kandi nzamwandikaho izina ryanjye rishya.”

Imana ntabwo irwana nk’uko ab’isi babitekereza, icy’ingenzi ni ukwizera imbaraga zayo zikomeye. Imana iyo ishimye umutima w’umuntu ibana nawe.
[email protected]