Hirya y’umuryango usanzwe Yesu yagaragaje umuryango mushya

Yesu yagerageje kubwiriza iwabo, abantu baramushungera cyane, ndetse n’ab’iwabo bazamo ngo baje kumufasha kuko ngo afite abadayimoni. Nibwo yabwiye abantu bari kumutuka ko abatuka Umwuka Wera batazababarirwa. Yabaganirije amagambo meza agaragaza ko Satani atabasha kwirukana satani, kuko bamubwiraga ko imbaraga za satani ari zo ziri kumubashisha ibyo kwirukana abadayimoni.

Nuko nyina n’abavandimwe be nabo baza kumureba, bamutumaho ngo aze bamutegerereje hanze. Babantu bamugose bamubwira ko Nyina na benese bamushaka hanze.

Arababaza ati : « Mama ni nde ? na Benedata ni bande ? » Nuko abanyuzamo amaso bose arabitegereza arangije arababwira ati : « Dore mama na bene data, umuntu wese ukora ibyo Imana ishaka ni we mwenedata, niwe mushiki wanjye, ni we Mama. » Aho niho haturutse imvugo nziza ikoreshwa mubizera Kristo ngo : « Mwenedata, Mushiki wanjye » kandi bakabibwirana ntacyo bapfana mu by’umubiri.

Izi nkuru ushaka kuzisomera wazisanga muri Matayo 12 ; Mariko 3 ; Luka 8

Ibi bihura n’ibyo nanone yabwiye umutware wo mu bayuda w’umufarisayo witwaga Nikodemu amubwira ko utavutse ubwa kabiri atabasha kubona ubwami bw’Imana. Yohana 3 :1-7

Bisobanuye ko ubwami bw’Imana nabwo ari umuryango, utavutse muri uwo muryango ntiwakwemerwa. Iyi miryango yacu tubarizwamo mu Isi tuzayisigana n’uyu mubiri upfa, twese twisange mu muryango umwe w’abana b’Imana bamwe Yohana yanditse batabyawe kubw’ubushake bw’umubiri ahubwo babyawe n’Imana ubwayo.
Yohana 1 :12

Rero mu isi harimo imiryango ibiri mu buryo bw’umwuka, nta wa gatatu uhari ntan’uzabao. Utari mu muryango w’abana b’Imana aba ari mu muryango w’abana ba satani. Kandi usomye ijambo ry’Imana uhita umenya umuryango wawe muri iyo ibiri, kuko Bibiliya ibisobanura mu buryo bugaragara.

Ukora ibyaha aba yihamiriza umuryango we, n’ukiranuka aba agaragaza neza umuryango we. Ikintu gikomeye gitandukanya iyi miryango mu buryo bworoshye ni Urukundo. Abana b’Imana barangwa n’urukundo, naho urubyaro rwa Satani rurangwa no kwangana. 1Yohana 3.

Nkwifurije kuba mu muryango w’abana b’Imana kugira ngo aho gakondo yawe iri ari naho Data w’abo bana ari abe ariho nawe uzaba !