Hanze y’u Rwanda: Korari Jehovanis yo muri ADEPR Cyahafi yanditse amateka

Korari Jehovanisi ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Cyahafi ku Mudugudu wa Cyahafi, ishoje uruzinduko rw’ivugabutumwa yari imazemo iminsi itatu, aho bari batumiwe mu gihugu cya Uganda ahitwa Kibaale- Mwitanzige, mu giterane cyahabereye mu mpera z’iki cyumweru kuva kuwa gatanu taliki ya 24 kugeza ku cyumweru taliki 26/11/2017.

Kuwa gatanu mu masaha ashyira saa kumi z’umugoroba nibwo abaririmbyi bagera kuri 55 babarizwa muri korari Jehovanis yo kuri ADEPR Cyahafi, ndetse n’abafatanyabikorwa bagera kuri 11 bafashe umuhanda wa Kigali-Gatuna berekeza mu Ivugabutumwa ry’iminsi 2 i Bugande .


Binjira mu modoka bahaguruka i Kigali

Tugambiriye kumenya imigendekere y’uru rugendo n’umusaruro waruvuyemo, Agakiza.org twaganiriye n’abaririmbyi ba korari Jehovanis kuko guhita tubona Umuyobozi wayo bitatworoheye bitewe n’uko ari bwo bari bakigera i Kigali hakiri byinshi byo gushyira ku murongo, Bwana Theogene Niyonzima yatubwiye muri make uko urugendo rwari ruteye.

Yagize ati : "Twageze yo ahagana mu ma saa tanu zo kuwa gatandatu, dutangira igiterane mu ma saa munani, ariko Imana yabanye natwe, uko twamaraga kuririmba twarihanishaga kandi tukabona abantu bihana. Twabyimbye amaguru ariko ntitwicuza kuko twabonye umusaruro uhagije. Imana yadufashije guhuza umuryango wari waratandukanye, ndetse n’umuvugabutumwa twajyanye Pascal Barakagira Imana yamukoresheje ibikomeye, twaharonse abizera bashya basaga 70."


Hihannye abantu benshi mu byiciro bitandukanye

Yakomeje agira ati: "Twagize igikorwa cyo gutera inkunga mu buryo bw’amafaranga aho twakoreye, n’ubwo bitari biri mu byatujyanye kandi tukaba tudafite asaguka, ariko twarahageze tubona ko bikwiye ko twagira icyo tuhakora. Mu kanya ahagana mu masaa tanu, nibwo tugeze mu Rwanda, twananiwe cyane ariko ntabwo ducitse intege, kuko ibyabereye mu rugendo rwacu bitwizeza ko Imana yaruhaye umugisha."


Bwana Theogene Niyonzima umuririmbyi wa Jehovanis twaganiriye
>

Jehovanis yaraherekejwe kandi yakiranywe ubwuzu i Bugande


Ubwitabire bwari bushimishije


Ibijyanye n’ibikoresho bya muzika nabyo ngo byari byifashe neza ngo ni kimwe mu byabafashije cyane mu gukora neza umurimo wabo


Umunezero w’Umwuka wari wose

Uko babonaga abakizwa barushagaho kuririmbana ibihe byiza

Korari Jehovanis ibayekorari ya kabiri mu itorero ry’akarere ka Nyarugenge (ADEPR) ikoze ivugabutumwa mu gihugu cya Uganda kuva aho ADEPR ifunguriyeyo ururembo rushya, ikaba ariyo korari ya mbere ibwirije hanze y’u Rwanda muri Paruwasi ya Cyahafi, ndetse ikaba ibaye korari ya 10 muri ADEPR mu gihugu, ikoze ivugabutumwa mu itorero rya ADEPR ururembo rwa Uganda.

Imana ishimwe yo yabanye n’abakozi bayo mu rugendo rutoroshye rw’ivugabutumwa!

Vedaste [email protected]