Gukorera Imana / Ev François Ntakirutimana

“Kuko bayobye bakava mu kuri bavuga ko umuzuko wamaze kubaho, bakubika kwizera kwa bamwe.”( 2Timoteyo 2:18).

“Kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo.( Abefeso 2:10)
“Nuko uzi gukora neza ntabikore bimubereye icyaha.( Yakobo 4:17 )

Ese Gukorera Imana bisaba iki?

1.Kuba uzwi n’Imana

Aha navuga ku nkuru ya Dawidi :
“Nuko bashaka umukobwa mwiza mu bihugu byose bya Isirayeli, babona Abisagi w’i Shunemu bamuzanira umwami.Uwo mukobwa yari mwiza cyane, akajya akuyakuya umwami amukorera, ariko umwami ntiyamumenya.” (1 abami 1:3-4)
Mu buzima busanzwe kumenywa n’umukoresha n’ibintu by’ingenzi kuko ntushobora gukorana n’umuntu mutaziranye .

2. Kuba uzi akazi ugiye gukora ndetse nibisabwa muri ako kazi

Aha nababwira Sawuli umwami wambere wa Isirayelil wabwiwe kurimbura abamaleki akinangira ntabarimbure ahubwo agakiza umwami w’abamaleki witwaga Agagi hamwe n’inyamirwa z’intama n’inka z’indatwa… akazanamo amarangamutima bimuzanira uburakari bw’Imana. Hari nuwitwa Uza wagiye kuramira isanduku y’Imana agahita ahagwa.

Muri aka kazi hasabwa byinshi cyane ariko reka mvugemo bike mubisabwa :
. Kwihangana
. Kwiyumvamo kugera ku ntego wiyemeje mu kazi
. Kugira bibiliya ubuzima bwawe
. Kuba inyangamugayo mu kazi ukaba uwo kwizerwa
.Gusenga
. Kwizera

AGAKURU

Umuntu yagiye gusaba akazi ahantu asanga akazi bamaze kugatanga ntakandi kazi gahari yanga kubyemera baramubwira ati nawe niyinjire arebe ko hari agahari arinjira abona ntagahari ariko yibwira mu mutima kujya aza agafasha moteur guhinda buri munsi. Yazanaga n’abandi bakozi akajya gufasha moteur guhinda. Igihe cyo guhembwa kigeze bahemba abakozi bose barabarangiza hasigara wa mugabo wenyine. Umukoresha aramubwira ati najyaga nkubona ariko ndabona utanditse mu gitabo cy’abakozi, wakoraga iki ?Aravuga ngo yafashaga moteur guhinda umukoresha amwibutsa ko atamuzi mubakozi yahaye akazi .

Isomo

Muri ino minsi hari abitirwa izina ry’ubukristo kandi ataribo baraje gufasha moteur guhinda. Imana iturinde kuko Yesu yabivuze neza ko hari abakristo bazamubwira bati mwami nitwahanuraga mu izina ryawe n’ibindi byinshi bikorerwa munzu y’Imana ababwire ko atigeze abamenya .

Kwihana neza ukandikwa mu gitabo cy’abakozi ni iby’ingenzi kurusha gukora imirimo myiza itagira aho yandikwa.Imana ikwiriye guhabwa umwanya uruta iyindi mu buzima bwawe Ntuzigera umenya ibyo ukora neza niba ntacyo wari wagerageza gukora.
Pawulo atubwira neza ko urufatiro rw’Uwiteka rugihagaze kandi rwanditseho iki kimenyetso ngo’ Uwiteka azi abe kandi uvuga iby’Imana ave mubidatunganye’. Kumenwa n’Imana si ibintu bipfa kuza gutyo .Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakiza ubuzima bwawe.

Gukorera Imana ni inshingano zaburi mukristo wese kuko turi abo yaremeye ituremeye imirimo myiza muri kristo Yesu kugira ngo tuyigenderemo. Ikindi gukorera Imana ni amahitamo y’umuntu kugiti cye kuko Yosuwa yambwiye Abisirayeli bitewe n’ibihe barimo nibyo barimo bakora ati ‘njyeweho n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka’. Muhitemo namwe uwo muzakorera .
Iyo usomye inkuru za Kora ndetse na Dotani utibagiwe Abiramu bagomeye Mose bazi ko aribyo gukorera Imana, bashaka kumenyekana ariko Imana yerekanye uwo izi nk’umukozi wayo, abandi ubutaka burasama burabamira.(Zaburi 106: 17)


Ibitekerezo 5 bigenga abakozi b’Imana nyakuri

Gukorera Imana bitangirira mubitekerezo

1.Batekereza ku bandi kuruta uko bo bitekerezaho ubwabo. Ntibagegerageza gukoresha Imana kugira ngo bigerere ku nyungu zabo bwite ahubwo bareka Imana ikabakoresha ngo yigerere k’umugambi wayo .

2.Batekereza nk’abagaragu aho kwifata nkabanyir’ibintu . Baca bugufi bakanyurwa no kuba bazwi na Yo .
3.Bahora batekereza Ku nshingano no kumurimo bashinzwe batitaye kubyo abandi bakora.
4.Bashingira agaciro kabo kuri Kristo bagira umuhate wo kugira umutima nk’uwari muri Kristo Yesu.

5. Banezwezwa no gukorera Imana nk’umuhamagaro ntibabikora nkakazi gashaka inyungu zihariye.

Uko urushaho kuba hafi ya Yesu ,niko urushaho kudakenera kwiyamamaza.
Nuko uzi gukora neza ntabikore,bimubereye icyaha. (Yakobo4:17)

Imana ibahe umugisha!
[email protected]