Guhitamo n’ingaruka yabyo.

GUTEGEKA KWA KABIRI 30.19-20.

19. Uyu munsi ntanze ijuru n’isi ho abahamya bazabashinja, yuko ngushyize imbere ubugingo n’urupfu, n’umugisha n’umuvumo. Nuko uhitemo ubugingo,ubone kubaho wowe n’urubyaro rwawe.

Iyo dusomye mu Itangiriro 2:15-17,tubona ko Imana yaremanye umuntu uburenganzira bwo guhitamo, imushyirira mu ngobyi ya Edeni,Itanduknya ibiti mu rwego rwo kwagura ubwo burenganzira bwe,Umuntu yagombaga kubeshwaho nuko yahisemo, kandi n’uyu munsi ni ko biri.

Guhitamo rero ni impano nziza Imana yahaye umuntu, kuko ibindi biremwa byose bitayigira, Imana yayihaye umuntu kugira ngo, abashe kuyikiranukira, kuko ntiyifuje ko tuyikiranukira cyangwa ko tuyikunda ku gahato, ahubwo yashatse ko tubyihitiramo: Imana ntishaka kubana natwe nka za robo(robots ) kuko yaduhaye uburenganzira.

Ikindi ni uko guhitamo, bijyana n’inyungu umuntu aba afite mu byo agiye guhitamo, kandi mu buzima bwacu bwa buri munsi, duhora dufite amahitamo Imana ishyira imbere yacu.

Ariko Imana ni umubyeyi kuko itugira inama yo guhitamo neza, ariko twabyanga tukanirengera ingaruka z’ayo mahitamo yacu dukora buri munsi.

Guhitamo neza birakiza ariko guhitamo nabi birica, kandi byica ubugingo bidasize n’umubiri.

Dore rero akamaro ko guhitamo neza:

▪Guhitamo neza byakiza umuryango wawe n’abakuzengurutse bose:
Yosefu yahisemo kubabarira bene se bituma arokora umuryango we (Itang 45.1-15).

▪Guhitamo neza bikiza igihugu:
Umwami w’i Nineve yahisemo kumvira ijwi ry’Imana, bituma abantu be baba amahoro (Yona 3.6)

▪ Guhitamo neza bikiza Itorero:
Igihe Umwami Herode yari ahagurukiye kwica abayobozi b’itorero, abakristo bahisemo kubasengera by’umwihariko bituma Petero arokoka (Ibyak 12.5).

Imana inezezwa cyane n’umuntu uhitamo ibiyihesha icyubahiro: Fineyasi yahisemo gukura ikizira mu Bisirayeli, bikora ku mutima w’Imana(Kub 25.7).

Guhitamo neza ariko ntibyoroshye, kuko bikunze kuba bihabanye n’amaranga mutima ya muntu, kubera ko akenshi bitabamo inyungu z’ako kanya, kandi bisaba ikiguzi (cost) ariko uko guhitamo neza gufite inyungu, kuruta ikiguzi bidusaba nk’uko tuzabireba ejo.

▶ Imana yacu ishimwe, kuko iyo umuntu yahisemo nabi ayigarukiye, icungura ayo mahitamo ye mabi, ikirengagiza ubujiji bwe, ikamuhindurira ubuzima aba yarangije ahitamo nabi (Yes 30.15).

[email protected]