Group ELI ELOHE yakoze igiterane kidasanzwe cy’ivugabutumwa kubufatanye na paroisse ya ADEPR Ruhango

Abitabiriye igiterane bagize igihe gihagije cyo kuramya Imana no guhimbaza , umunezero utaha imitima yabo

Mumpera z’iki cyumweru gishize kuva kuwa Gatandatu Tariki ya 20 Ukwakira 2018 Itorero rya ADEPR Akarere ka Ruhango Paroisse ya Ruhango kubufatanye na Groupe Eli Elohe bakoze igiterane cy’Ivugabutumwa Gifite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu kiristo nkuko Tubisanga muri Matayo 28:19.

Iki giterane cyitabiriwe n’imbaga y’abantu benshi batandukanye batuye mu Karere ka Ruhango ndetse n’ abagize group Eli Elohe Barimo Abahanzi,abavugabutumwa benshi, baribaje baturutse mu bice byose by’u Rwanda kuko abagize iyi groupe badaduraka mu gace kamwe ahubwo bahuye bavuye hirya no hino mu Rwanda .

President wa groupe Eli Elohe
President wa groupe , Sengoma Jean Nepo yatangarije abari bitabiriye igiterane impamvu nyamukuru yabateye gushinga Eli Elohe, yavuze ko bagize igitekerezo cyo kubyaza umusaruro ikoranabuhanga mu kwamamaza ubutumwa bwa kiristo. Sengoma Jean Nepo yavuze ati "Ikoranabuhanga abantu benshi bari kurikoresha nabi ku buryo ririkwica ubugingo bwa benshi biciye mubyo bareba kuri YouTube, ibivugwa kuri WhatsApp, na Facebook n’ibindi, twe twahisemo kuribyaza umusaruro tukageza ubutumwa ku bantu benshi”

Yashimangiye umumaro w’ikoranabuhanga mu gihe rikoreshejwe neza avuko ariryo ryabahuje nk’abakozi b’Imana, yavuzengo “ Ikoranabuhanga niryo ryaduhuje tutari tuziranye twatangiye turi bacye nyamara ubu turi benshi.Twatangiye dusenga gusa nyuma tuza kubona bidahagije duhitamo gukora ivugabutumwa ,aho tumaze kuvuga ubutumwa ahantu heshi nko mu karere ka Huye muri Paroisse Ya matyazo, Muhanga Paroise ya Gahogo,Kigali Jabana ,miyove n’ahandi”

Iki giterane cyabereye Ruhango cyari gifite akarusho kuko cyari kitabiriwe n’abahanzi batandukanye, abashyashya n’abasanzwe bamenyerewe mu njyana ya Gospel mu Rwanda, aribo:

SINDIKUBWABO Wellars wamenyekanye cyane mu ndirimbo ye yise “Kuba turiho ni ukubera Imana” UWIKOMEJEKUMANA Nowa Uzwi ho impano yo kumenya kuririmba yicurangira kandi afite ubumuga bwo kutabona, Uwitwa Assoumpta Mukanyandwi, Torero Christian waririmbye “Ntawusenga akina” n’abandi benshi.

TWAGIRAYESU Joseph mu ijambo rye afungura iki giterane nk’umukuru w’ itorero rya Ruhango yagize ati. “Tugomba kwishimira mu mwuka wera kuko ibyo Imana yahishe abanyabwenge n’abahanga yahisemo kubimenyesha abana bato.” Nkuko tubisoma muri Luka 10:21

Nkuko intego y’ iyi groupe ari ukugenda babwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu kristo, nyuma yuko kuri uyu wa gatandatu, yakoreye igiterane muri ADEPR Paroisse ya Ruhango. Mugitondo cyo kuri iki cyumweru abavugabutumwa, abahanzi batandukanye bateraniye kumidugudu yose igize iyi paroisse uko ari icyenda.

Mu butumwa bwibanzwe ho cyane mu ivugabutumwa ni ukwibutsa abantu ko Uwiteka Imana ije gushyira hanze ibiri mu rwihisho kandi ko Yesu aje gutwara iterorero rye.

Evangelist Munyabugingo Jean Bosco, yibukije abakiristo bo kumudugudu wa Ruhango ko urubanza ruzabera mu ruhame kandi ko buri wese azajya imbere y’intebe y’imanza y’Uwiteka, ni mu ijambo yasomye mu Itangiriro 49:3.

Muri iki giterane Imana yakoze imirimo ikomeye benshi bakiriye agakiza abandi barahembuka ku mudugudu wa Ruhango abantu cumi na barindwi bihannye. Hakozwe umurimo wo gushyigikira umurimo w’Imana mu buryo bw’amafaranga mu midugudu itandukanye bateye inkunga yo kubaka urusengero ingana 100,000rwf. Hari nundi mudugudu witwa Bunyogombe bafashije bitanze 100,000rwf byo kugura ibyuma byo gucuranga,n’ahandi henshi , muri Paroisse ya Ruhango.

Basoza igiterane ,Pastor Twagira yashimiye byimazeyo abagize group Eli Elohe ku mirimo ikomeye Uwiteka yabakoresheje muri paroisse yose. Abasaba gukomeza kudacogora gukora neza ndetse no kwaguka.

Reba uburyo abantu bari bitabiriye



Abakiristo baribakurikiranye ijambo ry’Imana batuje ikandi banezerewe

Abayobozi bari bitabiriye iki giterane cyasize urwibutso mu Ruhango

Pastor Twagira uyobora umudugudu wa Ruhanga



Tuyishimire Frodouard nawe witabiriye ivugabutumwa akaba na president Wa njyanama ya Eli Elohe.


Bamwe mu bagize Groupe Eli Elohe bitabiriye igiterane


Groupe Eli elohe yatanze inkunga yo kubaka urusengero

Umuhanzi Assumupta

Umuhanzi Nowa ucuranga atareba

Umuhanzi Torero Chrstian uririmba ngo "Ntawusenga akina"

Amateka ya Groupe Eli Elohe

Yanditswe na Bahati shabaan