Filime “Forgiveness, the Secret of Peace “ ya Padiri Ubald izerakamwa mu isoza rya Rwanda Christian Film Festival

Iserukiramuco “Christian Film Festival” rizasozwa ku cyumweru tariki 12 Kanama 2018, muri Kigali convention center .

Christian Film Festival ni iserukiramuco rya filime za gikirisito, rikaba rimaze icyumweru ribera mu Rwanda. Ku musozo waryo hazerekanwa filime yahize izindi, yitwa “Forgiveness the Secret of Peace “ ugenekereje mu Kinyarwanda bisobanuye ngo ‘ Kubabarira ibanga ry’Amahoro’. Iyi filime yakozwe na padiri Ubald Rugirangoga.

Filime mbarankuru yakozwe na Padiri Ubald Rugirangoga wamenyekanye cyane kubera uruhare yagize mu gukangurira Abanyarwanda ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge, ivuga ku buryo Abanyarwanda bemeye kubabarirana nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Chris Mwungura uyobora True Way Entertainment itegura iserukiramuco ‘ Rwanda Christian Film Festival

Mu nkuru dukesha ibyishimo.com, Chris Mwungura uyobora True Way Entertainment ari nayo itegura iri serukiramuco yavuze itandukaniro rya Rwanda Christian Film Festival y’uyu mwaka n’indi myaka yatambutse.

Yagize ati ” ku nshuro ya gatandatu mu iserukiramuco rya filime za gikirisitu ribera mu Rwanda twakiriye filime nyinshi z’abantu bari hirya no hino kandi bakomeye mu bihugu byabo. Twishimira intambwe Rwanda Christian Film Festival imaze gutera haba mu mitegurire ndetse n’uburyo Abanyarwanda bagenda bayitabira buri Mwaka.”

Rwanda Christian Film Festival izasozwa ku cyumweru tariki 12 Kanama 2018 mu birori bizabera muri Kigali Convention Centre, bikazasusurutswa n’abahanzi batandukanye barimo Alive + freed ndetse na Sheniah drama team na Pasiteri Barbara Umuhoza .

Kwinjira bikazaba ari ubuntu