Ese waba uzi aho ijambo Bibiliya rikomoka?

Ijambo Bibiliya rikomoka kw’ijambo ry’Ikigiriki βἱβλος soma biblosi. Risobanura igitabo kimwe. Abahanga benshi batekereza ko umugabo witwa Yohani Kirizositomu (Jean Chrisostome) ko yaba ari we wakoresheje ubwa mbere ijambo BIBILIYA n’ubundi riri mu rurimi rw’ikigiriki Τά βἱβλἱά risobanura ibitabo byinshi.

Ubwo ni hagati y’umwaka wa 398 na 400 mbere ya Yesu Kristo, Twabasha kandi gusobanura Bibiliya tuyigereranya n’inzu babikamo ndetse bakayisomeramo ibitabo (Bibliothèque) kubera ko nayo iboneka ari ikoraniro ry’ibitabo byinshi ibyo ni 66 yanditswe mu gihe kingana n’imyaka 1600, yandikwa n’abantu bagera kuri 40

Bibiliya igizwe n’ibice bikuru bibiri aribyo: isezerano rya kera rifite ibitabo 39 n’isezerano rishya rifite ibitabo 27. Ku isi hari ibitabo byinshi kandi muri ibyo ibyinshi ni byiza. Bishobora kudufasha mu mibereho ya buri munsi ; nubwo ariko bimeze bityo bitandukanye na Bibiliya kuko byo atari ijambo ry’Imana.

Bamwe bagerageza kuvuga ko Bibiliya atari ijambo ry’Imana, ko igice kimwe cyayo gusa aricyo jambo ry’Imana. Bagira kandi bati : Imana yatanze inyigisho nke ubundi n’abantu bandikamo ibyabo. Bati rero Bibiliya si ijambo ry’Imana (yose).

Nyamara reka turebe icyo Bibiliya ubwayo ibivugaho mu rwandiko Pawulo Yandikiye 2Timoteo 3:16-17 (Ibyanditswe Byera byahumetswe n’Imana.....). Bibiliya yose rero n’Ijambo ry’Imana kandi biraboneka ko yahumetswe n’Imana kuko Imana ubwayo ariyo yahaye abantu yatoranije inyigisho zayo kugira ngo bazandike.

Dore rero akamaro ka Bililiya

Mbere na mbere twabasha kuvuga ko Bibiliya itwigisha uburyo tugomba kubana n’Imana tuyinezeza, kandi itwigisha uburyo tuvugana n’Imana mu buryo bwo gusenga. bityo rero uburyo bumwe gusa bwo kumva no kumenya ibyo Imana ivuga, ni ugusoma ijambo ry’Imana riboneka muri Bibiliya.

Kandi muri iryo jambo ryayo irashaka kutumenyesha y’uko ubugingo bubonerwa muri Kristo wenyine nk’uko Yohana abivuga (Yoh.3 :16). Muri Bibiliya Imana itubwira byinshi by’ingirakamaro, Bibiliya igambiriye kutubwira uburyo bwo gukizwa tukabona ubugingo.

Ariko tugomba kubanza tugasoma ijambo ryayo (Ibyak.17 :2-3,11) Satani ajya agerageza kutuzitira ngo tutava mu byaha, aho Bibiliya itanga igisubizo cyo kumvira Imana tukagendera mu nzira itunganye ibihe byose, kandi itumenyesha inzira mbi dukwiye kwirinda nk’uko Dawidi yabivuze muri (Zaburi 119 :104-105).

Iyo niyo ngingo ikomeye Imana ishaka kutumenyesha muri Bibiliya, itwigisha kandi ko tugomba gufasha n’abandi tubereka uburyo bwo gukurikira Kristo nk’uko Pawulo yabitegetse Timoteyo (2Tim2 :15) tuzigisha abantu rero dushingiye kuri Bibiliya kuko ariyo yanditsemo iby’Imana ishaka kutubwira no kutwigisha byose.

mu gice gikurikira tuzabagezaho noneho uko bibiliya yanditswe, abayanditse, bimwe mu bitabo byahishwe n’impamvu yabyo

[email protected]