Ese umubatizo nyakuri ni uwuhe ?

Muri iyi minsi usanga mu myigishirize y’iyobokamana, tugenda dusanga hari inyigisho zitakigishwaho kandi nyamara iyo umuntu yitegereje neza mu byanditswe byera usanga ariyo ntego y’urugendo rwa Yesu. Umubatizo ni imwe mu nyigisho igenda icika nyamara kandi ariyo ngingo ikomeye kandi nziza kuko usanga kubatiza abantu biri mu mirimo Yesu yasigiye Abigishwa be. Iyo kandi turebye tubona hari imibatizo itandukanye ugasanga kumenya uw’ukuri ari uwuhe ? Mureke twifashije Bibiliya kugirango tumenye ukuri ari akuhe ,tumenye nicyo kubatizwa bimarira umuntu.

Ese kugirango twemereko dukijijwe dukeneye umubatizo wo mu mazi ? Ese umubatizo wakorwa ute ?

Ijambo umubatizo ryagaragaye bwa mbere mu isezerano rishya, rikaba ari ijambo ry’ikigereki rivuga “baptizo” risobanura kwibiza, kwinika mu mazi.

Abantu barenga amamiliyoni buri mwaka bafata umwanzuro wo kuba abakiristo . Bamwe babatizwa bakiri bato, abandi bifatira umwanzuro wo kubatizwa bamaze gukura. Gusa usanga hari abandi bizera bakabatizwa , abandi basigaye usanga babatizwa umubatizo utariwo.

Ku munsi wa pentecost(umwuka wera amanukira intumwa) mu mwaka wa 31 nyuma ya Yesu Kristo umunsi itorero rivuka,intumwa petero yahawe imbaraga nyinshi zo kwigisha abantu benshi .Inyigisho ze zatumye abagera ku bihumbi bitatu(3000) babatizwa.

Ariko mbere y’uko babatizwa abenshi bamubajije “ icyo bakwiye gukora ”(Ibyakozw 2:37). Petero arabasubiza ati “ Mwihane, mubatizwe buri wese mu izina rya Yesu mubone kubabarirwa ibyaha byanyu mubone uko muzahabwa impano y’umwuka wera ” (Ibyakozw 2:38).

Uyu murongo ni itegeko “ Mubatizwe ”! Ntabwo ari uyu murongo wonyine ahubwo Bibiliya ivuga kwatura ibyaha mbere yo kubatizwa kugirango uhabwe umwuka wera.
Bamwe bavugako nta kindi bisaba cyangwa amabwiriza kugirango habeho gucungurwa. Ntabwo ari akuri kuko mu Ibyakozw 2:38 hemezako byibura hari ibwiriza rimwe mbere y’umubatizo nyirizina ariryo Kwatura ibyaha!

Bamwe bavugako kugira uburambe mu by’Imana bibahindura umukristo.Abandi bizerako, “Yesu yarangirije byose ku musaraba ku bwanjye” cyangwa ngo “ narakowe ku bw’ubuntu gusa ntayandi mabwiriza.

Ese Yesu we yaba yarabatijwe ?

Ni uruhe rugero twafatira kuri Yesu kubijyanye n’umubatizo ? dore ko we nta cyaha yari afite, byumvikana ko we bitari ngombwa cyane kubatizwa ariko Yesu yabikoze kugirango atange urugero rwiza atubera icyitegererezo (1Petero2:21).

Bibiliya itubwirako Yesu yabatijwe na Yohana umubatiza, icyo gihe ijwi riva mu ijuru riravuga ngo nguyu umwana wanjye nkunda nkamwishimira bishatse kuvugako abakirisito bizera kristo nabo ari abana b’Imana (Matayo 3:13,16).

Yesu nawe yaje gutegeka abigishwa be kubatiza abantu kugirango nabo bakizwe. Umuntu yagombaga gukizwa abanje kubatizwa. Intumwa ze zakomeje umurimo wo kuvuga ubutumwa bwiza no kubatiza abizera . Filipo yagiye i Samariya abwiriza ubutumwa bwiza kugeza na ho umukonikoni witwaga Simoni nawe yihannye arabatizwa (Ibyakozw 8:5,12). Abari babatijwe na Petero na Yohana barabasengeye babasabira umwuka wera barawuhabwa (Ibyakozw 8:15-16).

Bibiliya itubwira ko Petero amaze kwigisha ijambo ry’Imana abantu baryumvise bose bahise buzura Umwuka wera batarabatizwa, Petero avugako ntawabima amazi ngo babatizwe, ategekako babatizwa mu izina rya Yesu kristo (Ibyakozw 10:47-48).
Ibi byose bitwerekako kubatizwa mu mazi ari ngombwa cyane.

Kubatizwa kwiza gukorwa gute ?

Ijambo umubatizo ryagaragaye bwa mbere mu isezerano rishya, rikaba ari ijambo ry’ikigereki “baptizo” risobanura kwibiza. Yohana ubwo yabatizaga abantu yashatse ahantu hari amazi menshi (Yohana 3:23). Ibi bitwerekako kubatiza atari ugushyira amazi ku muntu cyangwa kuyamumenaho. Bibiliya itubwirako Filipo yamanukanye n’inkone bombi bajya mu mazi(Ibyakozw 8:38-39) Ibi bitwereka neza ko hatakoreshejwe amazi yo mu gikombe cg umutonyi wayo awusuka ku mutwe nk’uko bikorwa uyu munsi. Kandi Bibiliya itubwirako Yesu amaze kubatizwa uwo mwanya yavuye mu mazi (Matayo 3:16).

Icyo Bibiliya igaragaza cy’ukuri ku mu batizo, hagomba kuba hari amazi menshi, kuberako umuntu ayajyamo hanyuma akayavamo.

Hari impamvu nyinshi nziza zisobanura umubatizo mwiza wo kwinika umuntu mu mazi:

Umubatizo usobanura Gupfa, ugahambwa hanyuma ukazuka . Ibi bihita bidusobanurira neza Yesu: abambwa, agashyingurwa hanyuma akazuka.

Kumenwaho amazi rero ntabwo bitanga ishusho nyayo mu rugero Yesu yatweretse, kuko tuba dukwiye gupfira muri Yesu, tugahambwana nawe binyuze mu mubatizo. (Abaroma 6:3-5) Ntimuzi yuko twese ababatirijwe muri Yesu Kristo, twabatirijwe no mu rupfu rwe ? 4. Nuko rero, ku bw’umubatizo twahambanywe na we mu rupfu rwe…).

Imana iduhe gupfana no kuzukana na Yesu,Amen!

Source: http://www.monitor.co.ug

Ismael Kayishema @Agakiza.org