Ese muby’ukuri ni nde ukwiye gukizwa?

Kristo yatwishyuriye igiciro cy’agakiza kacu rimwe rizima . Urupfu rwe ku musaraba, n’amaraso ye yameneye ku musaraba yashoboye kuduha imbabazi z’ibyaha byacu, kuzuka kwe kuduha ibyiringiro by’iteka kubazamwizera bose.

Asoza ubutumwa bwe hano ku isi( igihe yamanikwaga ku musaraba), tuhasanga agirana ikiganiro n’umwe mu bagome wari ubambanwe na we iruhande rwe. Iyo dusomye muri Luka 23:39-43, hatwemezako buri muntu ashobora gukizwa na Kristo.

“Umwe muri abo bagome babambwe aramutuka ati “Si wowe Kristo? Ngaho ikize natwe udukize.” Ariko uwa kabiri amusubiza amucyaha ati “No kūbaha Imana ntuyubaha, uri mu rubanza rumwe n’urwe? Twebweho duhowe ukuri, tukaba twituwe ibihwanye n’ibyo twakoze, ariko uyu nta kibi yakoze.”
Nuko abwira Yesu ati “Mwami, uzanyibuke ubwo uzazira mu bwami bwawe.” Aramusubiza ati “Ndakubwira ukuri, yuko uyu munsi turi bubane muri Paradiso.” (uka 23:39-43)

Abenshi muri twe twibagirwa ko twabonye agakiza binyuze mu murimo Kristo yarangije, bidatewe nuko twakiranutse, tukibagirwa ko nta muntu n’umwe wakiranukaga imbere y’Imana.
“Imana yarebye abantu iri mu ijuru, Kugira ngo imenye yuko harimo abanyabwenge bashaka Imana. Bose basubiye inyuma, Bose bandurijwe hamwe, Nta wukora ibyiza n’umwe.”(Zaburi53:3-4)

Igisubizo Yesu yahaye uwo mugome, kiratwereka ko uko twaba dukiranirwa kose, igihe tumwizeye tukihana ibyaha byacu dushobora gukizwa. Uyu mugome wari ubambwe iruhande rwa Yesu, aho kugirango avuge nk’uko mugenzi we yavuze, ahubwo yahamije n’umunwa we ko Kristo atarakwiriye igihano yahawe kuko ntakibi yakoze. Yatuye ko igihano yahawe yari agikwiye (umugome) asaba Yesu kumubabarira ibyaha bye.

Ni gute yakijijwe?

“Mwami, uzanyibuke ubwo uzazira mu bwami bwawe.”

Uyu mugome yemeye ibyaha bye, ntiyashatse kubihakana. Ahubwo yemezako Kristo atakoze icyaha n’ubwo yahanwe, yagaragaje kwizera Kristo, avugako afite ubwami buri mu ijuru. Muby’ukuri yemeye Yesu nk’umwami we.

Nshuti, mu gahe gato cyane , turabona ko ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo bwahinduye umutima n’ubwenge bw’igisambo. Tuhasanga ubugwaneza bwa Yesu yemera kumubabarira ibyaha bye. Mu by’ukuri , umuntu wese ashobora gukizwa na Kristo igihe cyose amwizeye, akihana ibyaha bye.

Bakristo, mu gitabo cy’Abaroma hatubwirako agakiza ari ak’abantu bose batuza akanwa kabo ko Yesu ari Umwami:
“Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa”(Abaroma10:9)

Sophie @agakiza.org