Ese mu by’ukuri amikoro macye y’abasore yakagombye kuba intandaro yo kudashaka k’urubyiruko?

Muri iyi minsi ibihugu byinshi bihangayikishijwe n’uko urubyiruko rutakitabira kubaka ingo bitewe n’impamvu zitandukanye zigenda zitangwa harimo: kuvuga ko badafite amikoro ahagije, gushaka ibihenze, kutanyurwa n’ibindi. Ibi byose rero biratuma gushaka bigenda bikendera mu rubyiruko.

Ubusanzwe urushako rushingira ku rukundo hagati y’umusore n’inkumi. Umutumgo nawo ukaba inyunganizi ifasha mu gushyira mu bikorwa urukundo aho abakundanye baba biyemeje kurushinga.

Ubucye (shortage) bw’abasore bafite amafaranga ni kimwe mu byagarutsweho n’abashakashatsi, ubwo basobanuraga impamvu urubyiruko rutagikozwa gushinga ingo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Ubushakashatsi bushya buheruka gushyirwa ahagaragara n’ikinyamakuru cyitwa Journal of Marriage and Family bwavuze ko abakobwa batarashyingirwa usanga mu matsinda yabo baganiriramo bakunda kunegura abasore batarashaka ku bijyanye no kuba badafite amafaranga ndetse ndetse n’ikigero cy’amashuri bize.

Abashakashatsi baturutse muri Kaminuza ya Cornell bakoze ku bijyanye n’ubwiyongere bw’abakobwa badashaka abagabo, basanga abakobwa bishakira kubana n’abagabo bubatse ingo kuko ari bo baba bafite umutungo uhagije.

Abashakashatsi bagerageje kureba icyuho kiri hagati y’ibyifuzo by’abakobwa batarashaka n’ukuri kw’abasore batarashaka babagenewe, hagamijwe kureba ikijyanye n’umutungo, akazi n’amashuri bize.

Basanze bigaragara ko abenshi mu bakobwa batarashaka baba bifuza gushakana n’abasore bafite impamyabumenyi zo ku rwego ruhanitse ndetse bari mu myanya ikomeye, mu gihe ukuri guhari gutandukanye n’ibyo abakobwa bavuga.

Abagabo bafatwa nk’indoto z’abakobwa batarashaka nibo bakeya ku isoko ry’urushako, abakobwa bakeneye abagabo bujuje ibyangombwa byavuzwe haruguru ni 58% mu gihe abagabo b’indoto z’abakobwa ari 30% muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Mu by’ukuri abakobwa benshi bo muri Amerika bakeneye gushaka, ariko ikibazo giihari ni uko abasore bafite akazi gahoraho ndetse binjiza amfaranga menshi ni bacye. Iki ni kibazo gikomeye cyane cyane ku bakora akazi kadahoraho usanga bahembwa amafaranga macye cyane nk’uko byavuzwe na Daniel T. Lichter, PhD, ubarizwa muri Kaminuza ya Cornell.

Aragira ati: “urushako (marriage) rushingira ku rukundo, ariko kandi ubutunzi nabwo bukaza bwunganira urukundo. Abasore benshi baragenda bacika intege zo kubaka ingo bitewe n’uko abakobwa benshi barusha abasore amashuri, kandi abakobwa nabo bakaba bakeneye abasore bize kandi bafite akazi keza”

Source: www.chrisiantoday.com