Ese hari icyo waba uzi ku bwoko bw’abamoni?

Iyo twinjiye mu mateka y’Abisrael nkuko Biblia ibigaragaza, tubonamo ubwoko bw’abamoni. Bari bantu ki, bakomoka hehe, ni iki cyababayeho? Abamoni bari ubwoko bufitanye isano rya hafi n’Abisrael. Ikibabaje ariko cy’iryo sano bafitanye, bari abanzi cyane kuruta ko bari inshuti.

Loti,umuhungu wabo wa Abrahamu, niwe ukomokwaho n’Abamoni. Nyuma y’aho Abrahamu na Loti batandukaniye (itang 13), Loti yagiye gutura I Sodomu. Igihe rero Imana yatwikaga Sodomu na Gomora kubera ibyaha byabo, Loti n’abakobwa be bahungiye i Sowari. Bishoboka ko rero batekereje ko bari bonyine mu gihugu cyabo bonyine kandi batazabona abagabo bo kubarongora, abakobwa be baramusindishije maze bararyamana arabarongora maze babyarana abana b’abahungu (itang 19:37-38). Umukobwa we mukuru babyaranye umwana witwa Mowabu, naho umuto babyarana uwitwa Benami (Ben-Ammi). Abamoni, urubyaro rwa Benami, bari aborozi babaga ku nkengero z’uruzi rwa Yorodani.

Mu gihe cya Mose, ibibaya byo ku ruzi rwa Yorodani byari bituwe n’ubwoko bw’Abamori, Abamoni ndetse n’Abamowabu. Igihe Abisrael bavaga mu Egipta, Abamoni barabatereranye barabahana ndetse banifatanya n’Abamowabu kubarwanya bakoresheje umuhanuzi Balamu, byatumye n’Imana ibarakara ku cyo bakoze icyo (gutegek 23:3-4). Nyuma ariko ,ubwo Aisrael binjiraga mugihugu cy’isezerano, Imana yarababwiye iti, “Kandi nugera ahateganye n’abamoni ntubagirire urugomo, ntubarwanye kuko ntazaguha ku gihugu cy’abamoni ho gakondo, ubwo nagihaye aba Loti ho gakondo” (gutegek 2:19).

Abamoni bwari ubwoko bw’abapagani basengaga ikigirwamana cya Milikomu na Moleki. Imana yategetse Abisreal kutarongora abakobwa babo cyango gushyingira abakobwa babo muri ubwo bwoko, kubera ko byari gutuma Abisrael basenga izindi mana. Salomo yaje kubisuzugura arongora Naama umwamonikazi (1 Abami 14:21), kandi, nkuko Imana yari yababuriye, yaje kuyobywa asenga ibigirwamana (1 Abami11:1-8). Moleki yari Imana y’umuriro ifite ikagira ishusho y’ikimasa; ishusho yacyo yari ifite amaboko arambuye ngo cyakire abana babaga bagitambiwe. Nkuko imana y’Abamoni yari iri, Abamoni nabo bari abagome. Igihe Nahashi w’umwamoni ab’I Yabeshi y’I Galeyadi bamusabaga ko abasaezeranya amahoro (1 Samweri 11:2), we yasabye ko yabasezeranya abanje kunogoramo buri mugabo wese w’umwisrael ijisho ry’iburyo abihindure igitutsi ku bisrael bose. Amosi 1:13 yavuze ko Abamoni bafomozaga abagore batwite b’I Galeyadi ngo bacume ingabano zabo.

Ku ngoma ya Sawuri, Israel yanesheje Abamoni maze babahindura abagaragu babo. Dawidi nawe yakomejekunesha Abamori ndetse agota umurwa waho arautsinda awongera ku bwami bwe akajya bamuzanira amakoro. Nyuma y’uko Israel yigabanyamo ubwami bw’epfo n’ubwa ruguru, Abamoni batangiye kwiyunga n’abanzi b’Abisrael. Mukinyejana cya karindwi Abamoni bongeye kugira ubwigenge kugeza aho Nebukadinazari yaje akabanyaga akabigarurira. Tobiya w’umwamoni (Neh 2:19) ashobora kuba yari umwe mubayoboraga intara muri icyo gice ku ngoma y’abaperesi, ariko icyo gihe hari hatuwe n’urvange rw’abamoni, abarabu, n’andi moko.

By:BYIRINGIRO Jean Dominique
[email protected]