Ese hari icyo waba uzi ku biremwa by’abamarayika (Igice 2)?

Kuva mu iremwa ry’isi, Imana yaremye ibintu byinshi ikoresheje ijambo ryayo hanyuma irema umuntu mu ishusho yayo kugirango ategegke isi ndetse imuha ubwemge butandukanye n’ubw’inyamaswa. Mu biremwa Imana yaremye ibyo twumva tutararebesha amaso n’ibyo tubona byose bigaragaza gukomera kw’Imana. Muri ibyo byose Imana yaremye hari ibyamayoberane bitandukanye kandi bigoye kwiyumvisha mu bwenge bwa muntu cyereka Imana ubwayo ibikweretse. Muri byo harimo ibiremwa by’abamarayika nibyo twifuje kuganiraho kugirango tumenye imikorere yabyo n’impamvu byaremwe. Benshi bibaza ku bamarayika ariko udasomye bibiliya ntiwasha kumenya abo aribo n’imikorere yabo.

Abamarayika baremwe ryari ?

Ese ni gihe ki Imana yaremye ibi biremwa bitagaragara ? Yaremye abamarayika mbere yuko iturema. Ibi bigaragara mu kiganiro Imana yagiranye na Yobu.
« Igihe inyenyeri zo mu ruturuturu zaririmbiranaga, Abana b’Imana bose bakarangurura ijwi ry’ibyishimo, Yobu 38 :7 »
Abana b’Imana ni abamarayika( umunsi umwe abana w’Imana baje bashengereye Uwiteka kandi na Satani yazanye na bo,Yobu 1:6. Iki gihano cyategetswe n’abarinzi gihamywa n’ijambo ry’abera… Daniyeli 4:13). Nanone bitwa abarinzi gusa ntituzi niba ari abagore cyangwa ari abagabo kuko ibyanditswe ntibibigaragaza kuko bivugako abamarayika batashyingiwe kandi nta bana bagira, (Mu izuka ntibarongora kandi ntibashyingirwa, ahubwo bamera nk’abamarayika bo mu ijuru. Mariko 12:25)

Imana yaremye abamarayika bangahe ?

“Ahubwo mwegereye umusozi wa Siyoni n’ururembo rw’Imana ihoraho,ari rwo Yerusalemu yo mu ijuru kandi mwegereye iteraniro ry’abamarayika batabarika(Abaheburayo12:22, Ibyahishuwe 5:11)

Ubwoko bw’abamarayika

Imana yaremye ubwoko bwinshi bw’abamarayika batandukanye. Gusa Bibiliya ivuga ibyiciro bibiri(2) byabamarayika : Abaserafi n’Abakerubi. Akenshi abantu batekerezako abamarayika bagira amababa abiri(2), ariko Abakerubi bagira ane(4) naho Abaserafi bagaragara abafite atandatu(6).

Abakerubi: Abakerubi nibo bavugwa inshuro nyinshi muri Bibiliya kurusha abandi bose uhereye mu itangiriro ukageza mu byahishuwe. Bagarara bwambere ari abarinzi b’igiti cy’ubugingo mu busitani bwa Edeni(Itangiriro 3:24). Imana yasabye Mose kurema umukerubi(Kuva 25:29-20)

Abaserafi: ubu ni ubundi bwoko bw’abamarayika bavugwa gusa mugitabo cy’umuhanuzi Yesaya. “Abaserafi bari bahagaze hejuru yayo, umuserafi wese afite amababa atandatu,abiri yayatwikirizaga mu maso he, ayandi abiri yayatwikirizaga ibirenge,ayandi abiri yaragurukishaga(Yesaya 6:2). Abaserafi bashinzwe guhimbaza Imana.

Uko amakamba akurikirana.

Imana itubwirako hari uko ubuyobozi bwubatse mu b’amalayika.Mu rwandiko rwanditswe na Yuda9 hagaragaza umumarayika ukomeye (Mikayeli),Daniyeli 10:13 ho hamugaragaza nk’umutware ukomeye.Ibyahishuwe 12:7 hagira hati “Mikayeli n’abamarayika be batabarira kurwanya cya kiyoka,…”.Ibi biratwereka ko Mikayeli yari umuyobozi w’abamarayika bose.
Intumwa Pawulo yagaragajeko hari ibyiciro mu bamarayika igihe yandikaga ati”
“Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri,ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.Abefeso 6:12. Ibi biratwerekako hari uko ubuyobozi bwubatse mu b’amarayika.

Abamarayika babi n’abeza

Bamwe mu bamarayika ni babi abandi ni beza.Bisobanuyeko(urugero)bamwe mu Abakerubi ari babi abandi ni beza.Muri iki gihe,abamarayika babi bitwa abadayimoni,imyuka mibi iyobya ariko abamarayika b’Imana bitwa abamarayika.
Abamarayika babi/Abadayimoni: Aba bamarayika babayeho igihe umwe mu b’Abakerubi yakoraga icyaha ashaka kuba Imana. Abandi bamarayika babi birashoboka ko bari Abakerubi cyangwa Abaserafi bahindutse abadayimoni igihe bahitagamo kwigomeka ku Mana.

Umukerubi: Hari umuntu wihariye w’Umukerubi Imana yahamagaye imuha kuyobora Abakerubi.yitwa Luciferi,Satani, cyangwa umwuka mubi. “Wari warasigiwe kugira ngo ube umukerubi utwikira,kandi nagushyizeho kugirango bube ku musozi wera w’Imana,wagendagendaga hagati y’amabuye yaka umuriro.(Ezekiyeli 28:14).

Uyu mukerubi yari mwiza bitangaje.

Yari inyenyeri yo muruturuturu, gusa yaragomye arahanurwa “wa nyenyeri yo mu ruturuturu we, mwana w’umuseke ko uvuye mu ijuru, ukagwa! Uwaneshaga amahanga ko baguciye mu ijuru bakakugeza ku butaka, Yesaya 14:12”
Ubwo satani yashakaga kuba nk’Imana yagumuye abandi bamarayika kimwe cya gatatu(1/3) kiramukurikira bigomeka ku Mana. “…ukurura kimwe cya gatatu cy’inyenyeri zo ku ijuru uzijugunya mu isi. Ibyahishuwe 12:4”
Uyu munsi Satani ni umuyobozi w’imyuka mibi yose n’abadayimoni, yitwa Belizebuli(umutware w’abadayimoni, Matayo12:24)

Uwiteka abahe imigisha

Ismael [email protected]