Ese Sihon umwami w’abamori yari muntu ki?

Sihoni yari umwami w’abamori, igihugu cy’abanyamahanga cyari I burasirazuba bw’uruzi rwa Yorodani hafi y’igihugu cya Kanani mu gihe cya Mose. Igihugu Sihoni yategekaga cyitwaga Heshiboni. Uyu murwa ndetse n’abami bahategekaga bari bakomeye cyane kuburyo abantu babahimbiraga ibisigo (Kubara 21:27–30). Umwami Sihoni kandi yari umwanzi w’abisraeli.

Sihoni yatsinze umwami wi Mowabu yigarurira igihugu cye (Kubara 21:26). Hanyuma ubwo abisraeli basabaga kunyura mu gihugu cya Sihoni mu mahoro, yabimye inzira ahubwo ategura ingabo zo kubarwanya (umurongo 23). Ariko abisrael bayobowe na Mose baramunesha banigarurira ibice yari yanyaze umwami w’i Mowabu kuva kuri Arunoni kugera i Yaboki (umurongo 24).

Hanyuma, abisrael barwana n’igihugu cy’i Bashani, maze Uwiteka abwira Mose ngo ntatinye Ogi umwami w’I Bashani, abanje kumwibutsa uburyo batsinze Sihoni umwami w’abamori “Uwiteka abwira Mose ati ntutinye Ogi kuko namutanze mu maboko yanyu, kandi muzamugirira nk’ibyo mwagiriye Sihoni umwami w’abamori wabaga i Heshboni” (kubara 21:34). Imana yashohoje ibyo yavuganye na Mose maze batsinda Bashani.

Mose abara umugisha Imana yagiye ibaha bagatsinda Sihoni umwami w’abamori, Ogi umwami w’i Bashani n’uburinzi yagiye ibaha. (kubara 29:7). Igihugu cy’i burasirazuba bw’uruzi rwa Yorodani cyahoze ari icya Sihoni cyahawe abarubeni, abagadi ndetse n’igice cy’umuryango wa Manase (kubara 29:8)

Sihon, umwami w’Abamori, yari umwami ukomeye, kandi akagira n’ingabo zikomeye. Bisa n’aho abisrael batari bakomeye byo kunesha ingabo za Sihoni. Abisrael bamunesheje kubera ko bari kumwe n’Uwiteka abarwanirira. Uku kunesha kwateye ubwoba andi mahanga ku buryo kugarukwaho mu gitabo cya Yosuwa aho Rahabu abwira abatasi ko bahinzi imishyitsi bamaze kubyumva aho agira ati, “Nzi neza ko Uwiteka yatanze iki gihugu mu maboko yanyu. . . . Kuko twumvise uburyo Imana yakamije inyanja imbere yanyu ndetse n’ibyo mwagiriye abami bo hakuno ya Yorodani, Sihon na Og, ko mwabarimbuye mukabamaraho. Ibyo twarabyumvise imitima yacu ihinda imishyitsi....” (Yosuwa 2:9–11).

Nta mwami, nta ngabo, cyangwa uburyo ubwo aribwo bwose byabashaga kunesha ubwoko bw’Imana kuko Uwiteka yari ingabo yabo ibakingira, ari nako nubu bikiri ku bamwizeye. Ni imbaraga zayo zidukingira, ziturokora kandi zikanaturinda. “Ninde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ni ibyago, cyangwa ni ukurenganywa, cyangwa ni inzara, cyangwa ni ukwambara ubusa, cyangwa ni ukuba mu kaga, cyangwa ni inkota (abaromans 8:35)?

Kuko menye neza ko naho rwaba urupfu cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaza, cyangawa abafite ubushobozi, cyangwa uburebure bw’igihagararo cyangwa ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu umwami wacu.” (abaroma 8:38–39).

Mureke Sihon akore ibibi bye yagambiriye ariko ubwoko bw’Imana bwo buzanesha.

By: BYIRINGIRO Jean Dominique,