Ese Imana isaba abakristo gusenga ku munsi w’isabato?

Mu rwandiko In rw’abakolosayi 2:16-17, Paul avuga ati, “Nuko rero ntihakagire ubacira urubanza kubw’ibyo murya cyangwa ibyo munywa, cyangwa kubw’iminsi mikuru, cyangwa kubyo kuziririza imboneko z’ukwezi, cyangwa amasabato. Kuko ibyo ari igicucu cy’ibizaba, naho umubiri wabyo ufitwe na Kristo.”

Ni kimwe no mu rwandiko rw’Abaroma14:5 havuga ngo, “Umuntu umwe yubaha umunsi umwe kuwurutisha iyindi, naho undi akubaha iminsi yose akayihwanya. Buri wese namenye mu mutima we adashidikanya.” Ibi byanditswe bishatse kutwereka ko, ku mukristo, kuziririza umunsi w’isabato ari umudendezo, Atari itegeko rategekwa. Kuziririza isabato ni ikintu ijambo ry’Imana ridusaba kugira uwo ducira urubanza kuera yo. Ni ikintu umukristo asabwa gukora cyangwa kureka abyemejwe n’umutima we.

Mu bice bibanza by’igitabo cy’ibyakozwe n’intumwa, abakristo ba mbere bari bagizwe n’umubare munini w’Abayuda. Hanyuma igihe abanyamahanga batangiriye kwakira impano y’agakiza, abakristo ba kiyuda byabashyize mu rujijo. Batangira kwibaza bati ni ayahe mategeko ya Mose cyangwa imihango ya kiyuda abakristo b’abanyamahanga bakwiriye gukurikiza.

Intumwa zikorera inama i Yerusalemu biga kuri icyo kibazo (Ibyak 15). Umwanzuro wavuyemo ni uyu, “Nicyo gituma kubwanjye ntegeka ko tutagomba kurushya abo mu banyamahanga bahindukirira Imana, ahubwo tubandikire ngo bareke ibihumanya by’ibishushanyo bisengwa, no gusambana, n’ibinizwe, n’amaraso” (Ibyak 15:19-20). Kuziririza isabato ntabwo iri muri bimwe intumwa zumvaga ko ari ngombwa ku bakristo b’abanyamahanga. Kandi ntakuntu intumwa, byongeye abayuda, zari kwirengagiza kubategeka kuziririza umunsi w’isabato iyo iza kuba koko ari itegeko risabwa n’Imana kubahirizwa.

Ikosa rikunda kuba mu kuziririza umunsi w’isabato ni impaka zivuga ko ari umunsi wo gusengeraho. Abantu bamwe nk’abizera b’umunsi wa karindwi bafata ko Imana isaba abantu gukora amateraniro kuwagatandatu, ari nawo munsi w’isabato. Uko siko itegeko ry’isabato ryabiteganyaga. Itegeko ry’isabato ryasabaga ko nta murimo ugomba gukorwa ku munsi w’isabato (Kuva 20:8-11).

Nta hantu muri Biblia hagaragaza isabato ari umunsi w’amateraniro. Nibyo, Abayuda mu isezerano rya kera, no mu rishya, ndetse no muri ibi bihe byacu bakoresha umunsi wa gatandatu nk’umunsi w’amateraniro, ariko sicyo itegeko risaba. Mu gitabo cy’ibyakozwe n’intumwa, amateraniro yose yabaga ku isabato yari ay’abayuda cyangwa abanyamahanga binjiye mu idini rya kiyuda, si abakristo.

None abakristo ba mbere bateranaga ryari? Ibyak 2:46-47 haraduha igisubizo, “Kandi iminsi yose bakomezaga kujya mu rusengero n’umutima uhuye n’iwabo bakamanyagura imitsima bakarya bishimye bafite imitima itishama. Bahimbaza Imana, bashimwa n’abantu bose, kandi uko bucyeye umwami akabongerera abakizwa” Niba hariho umunsi wihariye abakristo bajyaga bahuriragaho bagakora amateraniro, ni uwa mbere w’iminsi irindwi ariwo Kucyumweru, ntabwo ari ku isabato aribyo kuwagatandatu (Ibyak 20:7; 1 Abakori 16:2).

Mu guha agaciro kuzuka kwa Kristo, abakristo ba mbere bahisemo umunsi w’icyumweru kujya bawusengaho, Atari isabato y’abakristo ahubwo ari ukugira ngo bajye bahimbaza Kristo waduhaye wawuzutseho agaha abari mu isi agakiza.

None se haba hariho ikosa gusenga kuwagatandatu ariyo sabato y’Abayuda? Rwose nta kosa! Twakagombye gusenga no kuramya Imana buri munsi, Atari kucyumweru gusa cyangwa kuwagatandatu gusa! Hariho abantu batandukanye bahisemo kujya basenga kuwagatandatu no kucyumweru. Muri Kristo harimo umudendezo (Abaroma 8:21; 2 Abakori 3:17; Abagarat 5:1).

None ubwo bimeze bityo, umukristo akwiriye kuziririza isabato atagira icyo akora kuri uwo munsi, cyangwa akaruhuka ku cyumweru? Niba umukristo yemezwa kubikora n’umutima we, akwiye kuruhuka kuwagatandatu cyangwa kucyumweru (Abaroma 14:5). Ariko, uhitamo kuziririza isabato nta mpamvu afite yo gucira urubanza utayiziririza (Abakoros 2:16).

Kandi, utaziririza isabato nawe, agasenga kucyumweru, ntakwiriye gucira urubanza uwahisemo kuyiziririza. Umwanditsi w’abagaratiya 5:13-15 mu gusoza aragira ati: “Benedata, mwahamagariwe kuba ab’umudendezo. Ariko umudendezo wanyu ntimukawugire urwitwazo rwo gukurikiza ibya kamere; ahubwo, mukorerane mu rukundo. Kuko amategeko yose asohorera mu ijambo rimwe ngiri ngo: ‘Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Ariko rero nimushikurana mugaconshomerana, mwirinde mutamarana.”

By BYIRINGIRO Jean Dominique,